Ubwumvikane bwa Kagame na Museveni: Isesengura rya Joseph Sebarenzi

Dr Joseph Sebarenzi

Umusesenguzi wa politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko amasezerano yo kurangiza icyuka cy’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda atanga icyizere cy’imigenderanire, ariko ko bitazoroha.

Joseph Sebarenzi, umwarimu wa kaminuza muri Amerika wahoze ari umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (1997 – 2000), avuga ko “gusinya ni kimwe, ariko gushyira mu bikorwa ibyemejwe ni ikindi kintu”.

Mu kiganiro na BBC, Bwana Sebarenzi yavuze ko uko amasezerano yanditse n’uko Museveni na Kagame bavuga wabona ko “ariya masezerano ashobora gufasha gucyemura kiriya kibazo”.

Avuga ko amateka y’iki kibazo agabanya icyizere ko ibintu bizagenda neza kuko ikibazo hagati ya ba Perezida Kagame na Museveni cyaje cyiyongera ku bindi byabanje bagiye barenzaho.

Amakimbirane ya vuba hagati y’u Rwanda na Uganda yageze aho abategetsi b’u Rwanda bafunga umupaka ukoreshwa cyane wa Gatuna banabuza abaturage bakoresha imipaka y’ubutaka kujya muri Uganda.

Bwana Sebarenzi avuga ko muri aya makimbirane mu nyandiko z’ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda hagiye hakoreshwa amagambo asebanya yise “character assassination” (kwica umuntu ahagaze)” kuri Perezida Museveni.

Agira ati: “[Ibi] byateye ibikomere, kuburyo rero kugira ngo ibyo bikomere bikire, bizafata igihe, bizasaba ubushake bukomeye kuri Perezida Kagame no kuri Perezida Museveni”. 

Kuki bunzwe na Angola aho kungwa na EAC?

Bwana Sebarenzi avuga ko abategetsi b’ibi bihugu bari guhuzwa na Angola kuko umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) ubundi wakabaye ari wo barikwiyambaza ubu “ujegajega”.

Avuga ko u Rwanda rufitanye ibibazo n’u Burundi na Uganda – ibihugu bitatu muri bitandatu bigize EAC – akemeza ko bikomeye ko uwo muryango ari wo wari kubikemura.

Agira ati: “Nibaza rero ko Perezida wa Angola na Perezida wa DRC, bagize neza kugira ngo bafashe biriya bihugu byacu”.

“Angola ni igihugu gikomeye mu buryo bwa gisirikare muri kariya karere dutuyemo no gusubiza epfo, inyuma ya Afurika y’Epfo, kuko ni yo ya mbere mu bya gisirikare, hagakurikiraho Angola…”

“Urumva rero igihugu nk’icyo gikomeye, ni byiza kugitega amatwi, kuko utagiteze amatwi noneho ibibazo bikaba bibi, hari ubwo gishobora no gufata uruhande rumwe, kandi uruhande cyashyigikira ni ukuvuga ko rwaba rufite amahirwe yo gutsinda urundi – uretse ko ibyo bintu ni ibintu bibi cyane nyine, ibintu by’intambara ni bibi…”

Bwana Sebarenzi avuga ko kuba aya masezerano asaba ibihugu byombi “kwirinda guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu”, bivuze ko byari bigeze aho ibi bihugu “bitekereza ko hashobora kuba intambara”. 

Ushobora kumva ikiganiro Bwana Sebarenzi yagiranye n’umunyamakuru Prudent Nsengiyumva wa BBC Gahuzamiryango, ukanze aho hejuru ku ifoto.