Umuhanzi Kizito Mihigo aracyari mu rwasaya rw’intare yaririmbye

Ku itariki ya 27 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yabwiye abahanzi, abanyamakuru n’abakinnyi ko yifuza kubashyigikira. Benshi bahise bibaza niba ibyo avuga abivanye ku mutima, cyangwa niba ari amareshyamugeni (propagandes) ya mbere y’amatora.

Nyuma yo kumva ayo magambo ya Kagame, Ambassaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana, washinze w’umuryango “Ibuka bose rengera bose” yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati : “Prezida Kagame ngo yijeje inkunga abanyamakuru n’abahanzi. Ibi ninko kuvuga ngo mu nteko huzuyemo abagore yarangiza agafunga Ingabire amuziza ubusa. Ubuhanzi nabwo ntabwo ashaka ntazigera abutera n’inkunga kuko burigenga kandi atinya abafite ubwigenge. Kugira ngo ibyo avuga byemerwe, nabanze afungure umururimbyi Kizito Mihigo n’imfungwa za politike Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, n’abanyakuru baboshye, n’abandi baciriwe ishyanga.”

Tubibutse ko Kizito Mihigo yafunzwe mu kwezi kwa kane 2014 ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda afatanije na RNC ndetse na FDLR, akaba yarakatiwe n’urukiko rukuru imyaka icumi y’igifungo.

Ibyo ariko bikaba byarabaye nyuma y’igitutu uyu muhanzi yari amaze igihe ashyirwaho, kubera indirimbo yahimbye yitwa “Igisobanuro cy’urupfu”

Muri iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yavugaga ko : “Nta rupfu rwiza rubaho, yaba Jenoside cyangwa intambara, uwishwe n’abahorera, uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara…Jenoside yangize impfubyi, ariko ntikayibagize abandi bantu, nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabadabira”

Iyi ndirimbo ngo yaba yarababaje Perezida Kagame ku buryo mu ijambo rye yavuze ati :”Jyewe sindi umuririmbyi ushaka gushimisha impande zombi”

Umuhanzi Kizito Mihigo n’ubwo yahise ahura n’ibibazo bikomeye agafungwa n’ubu akaba akiri mu buroko, mu myaka yabanjirije ibyo byose yagiye ahimba indirimbo zishimagiza FPR Inkotanyi, ntashidikanye kuyita umutabazi.

Muri izo ndirimbo, izwi cyane ni iyo yise “Intare yampaye agaciro”

Nyuma yo gufungwa kwe, abanyarwanda benshi hirya no hino cyane cyane abakristu barababaye, bakomeza gusabira uyu muhanzi bifuza ko yasohoka mu rwasaya rw’iyo ntare yaririmbaga, nyamara n’ubu aracyari mu buroko aho amaze imyaka irenga itatu.

Ku isi yose, u Rwanda ruri mu bihugu bike bifunga abantu bakundwa na rubanda (public figures), abanyapolitiki, n’abategetsi bakomeye. Twakwibuka na Pasteur Bizimungu, Général Rusagara na Colonel Tom Byabagamba, Ingabire Victoire, Professeur Munyanganizi Bikoro, David Kabuye, Angelique Kantengwa, Rose Mukankomeje, n’abandi

Gakuba Jérémie

1 COMMENT

  1. Narababwiye ngo ubugome bw’aba bantu bizarangira bafunze n’abana ba Kagame. Usibye na Kizito nimutekereze abo FPR imaze igihe yirenza kandi barakoranye, Rwigara, Karegeya etc.. Reka tubiture Imana iguhugu cyacu sinzi uwakivumye ingoma mpotozi

Comments are closed.