Umunyamakuru Bob Mugabe yasambanyije abana 2 cyangwa yateye ibuye ku karere?

Bob Mugabe

Nyuma y’ikiganiro cyaciye kuri Radio/Tv Isango Star cyari gikubiyemo isesengura ku matora y’abadepite, umunyamakuru Mugabe akaba yaribajije ibibazo benshi bageranyije no gutera ibuye ku karere, ubu biravugwa ko akurikiranweho gusambanya abana 2 bava inda imwe!

Muri icyo kiganiro cyari kitabiriwe n’umukuru w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza n’abanyamakuru babiri aribo Gonzaga Muganwa na Robert Mugabe, hakozwe isesengura ku matora y’abadepite ari naho Bob Mugabe yibajije ibibazo bibaye ngombwa yabaza umukuru wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda kuko yibazaga uburyo amajwi yatanzwe ngo bikamucanga.

Uyu munyamakuru kandi yumvikanye anenga imikorere y’abadepite aho yavuze ko abadepite bava mu nteko gusa baje gucengeza ibyo bashaka bateguye mu baturage aho kumva ibitekerezo by’abaturage ngo abe ari byo bajyana mu nteko.

Inkuru dushobora gusoma mu kinyamakuru cyegereye Leta y’u Rwanda, igihe.com, ivuga ku byo Bob Mugabe aregwa iragira iti:

Umunyamakuru Robert Mugabe, akurikinywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utarageza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE ko bakiriye ikirego cy’umubyeyi uvuga ko yasambanyirijwe abana.

Ati “ Nibyo Robert yahamagawe. RIB yakiriye ikirego cy’uko Mugabe Robert (Bob) yasambanyije abana babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo. Hanyuma ngo anasambanya na murumuna we utarageza ku myaka y’ubukure kuko afite imyaka 17.”

Mbabazi yakomeje avuga ko ubu Mugabe akibazwa ku byaha aregwa kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe ubushinjacyaha.

Kuri iki Cyumweru, Robert Mugabe yumvikanye mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyasesenguraga umusaruro w’amatora y’abadepite aherutse.

Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ye igendanwa dusanga itariho gusa amakuru avuga ko ari ku cyicaro cya RIB aho ari kubazwa.

IGIHE yabonye amakuru ko umubyeyi w’aba bana asanzwe aziranye na Robert Mugabe ndetse ko nawe ari umunyamakuru.