Ntibisaba kuba umunyempuhwe cyane ngo ubashe kubabazwa n’inzira y’umusaraba imaze imyaka myinshi ikorerwa umuryango wa Assinapol Rwigara.
Ibirimo bikorerwa uyu muryango, byangombye kubera urugero intore, n’abandi bose bagishyigikiye ubutegetsi mu bibi bukomeje gukorera abanyarwanda.
Byagombye kubabera urugero ko nta numwe uhejwe muri ubwo bugizi bwa nabi leta ikorera abanegihugu.
Byagombye kutubera urugero ko bucya bwitwa ejo, kuko umuryango wa Rwigara ntawawurushije gukorera no kwogeza iyi ngoma mu bihe bya hise.
Aha nkaboneraho no gushima uyu muryango kuko hari benshi ayo marorerwa akorerwa kandi bagakomeza bagakomera amashyi umwishi wabo.
Rwigara Assinapol nk’umunyemari kuva cyera, ari mu bantu b’ingenzi bagize uruhare mu gufasha ku rugamba rwa FPR rwiswe urwo kwibohoza, kugeza rurangiye muri 1994.
Nubwo inzira y’umusaraba y’umuryango wa Rwigara benshi batangiye kuyunva aho yiciwe kw’italiki ya 03 Gashyantare 2015; ariko abakurikiranira hafi amakuru yo mu Rwanda bazi neza ko Rwigara yatangiye kugerwa amajanja genocide ikirangira, kugeza nubwo yongeye kuba yihungiye igihe gito.
Aho agarukiye byiswe ko yahawe agahenge kugeza ubwo twunva ko yaburiwe irengero mw’ikinamico, akaza no kuboneka mu rindi kinamico.
Yakomeje kugirana ibibazo na leta cyane cyane agatsiko kari hafi ya Kagame kubera imitungo ye, n’imigabane yari afite mu masosiyete atandukanye.
Uko gushakakira imitungo ye hasi kubura hejuru, nawe akabananira gupfa kubyemera (nkuko abacuruzi benshi mu Rwanda babayeho nk’abashumba b’imari ya Kagame) byakomeje kumuviramo ibibazo n’ihohoterwa rya hato na hato kugeza bamwivuganye, kuko babonaga nta bundi buryo bwo kwigarurira imitungo ye.
Urupfu rwa Assinapol Rwigara
Benshi dukomeje kwibaza aho iperereza ry’urupfu rwa Rwigara rigeze uyu munsi nyuma y’imyaka itatu. Mwibuke ko uwitwa ko yamugonze polisi yamufashe iryo joro, maze ngo ikirinda kugira icyo imubaza ako kanya ngo kubera ko yari agifite igihunga.
Nyuma y’imyaka 3 mwambwira niba uyu mugabo agifite igihunga bikaba byaratumye iperereza ritaba?
Ese amaperereza yose amaze gukorwa mu myaka itatu ishize, nuko iry’urupfu rwa Rwigara ritihutirwa?
Iperereza rikorerwa abagize umuryango we ko mbona ryihuta cyane kurenza iry’ umubyeyi /umufasha wabo. No kwihishira byarabananiye buriya ntaho baba badushishe.
Iperereza rikorerwa umuryango wa Rwigara riri mu rwego rwo kwigarurira umutungo wabo, kuko byabananiye Rwigara akiriho.
Mu matora ya perezida wa repeburika yabaye muri 2017, umukobwa wa Rwigara witwa Diane Rwigara, akoresheje uburenganzira ahabwa n’amategeko, yasabye kwiyamamariza no guhatanira kuba umukuru w’igihugu mu matora yari ateganijwe. Ibyo nabyo mu maso y’agatsiko byabaye icyaha cyiyonega kubyo umuryango wari usanganywe; maze Diane atangira gushinjwa kunyereza no kutishyura imisoro, impapuro mpimbano mu gushaka amajwi. Nyuma yo gutorwa kwe muribuka amagambo perezida Kagame yavuze kuri Diane Rwigara asa nushinyagura “Niyo waba warashatse kuba perezida…” avuga ko azamwohereza kwota umuriro muri gereza n’ibindi byinshi bidakwiye kuvugwa na perezida ku munsi yakagombye kwishimira intsinzi.
Cyamunara y’umutungo wa Rwigara
Taliki ya 14 Werurwe 2018, uwitwa Habimana Vedaste nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga, yatanze itangazo ryo guteza cyamunara y’ibintu byose biri muri stock ya TOBACCO COMPANY LTD ku busabe bwa Rwanda Revenue Authority. Iyo cyamunara ikaba iteganijwe taliki ya 28 Werurwe 2018.
Umurwango wa Rwigara siwo wonyine umaze guhohoterwa n’agatsiko mu kugurisha ibintu byabo. Byaje bakurikira igurisha rya UTC y’umunyemali Tribert Rujugiro.
Ikigaragara kandi gitangaje ni ukuntu iyro gurishwa rikorwa ridakurikije amategeko
Byerekana ko harimo ubujura bugambiriwe kandi bwateguwe.
Mw’ijwi rya Anne Rwigara (ubu wafunguwe by’agateganyo), umunyamakuru Etienne Karekezi w’ Ijwi ry’amerika amubajije niba ateganya kwitabaza izindi nzego ku cyemezo cy’itezwa rya Cyamunara; yashubije agira ati “inzego twakwiyambaza se ko arizo zirimo kubikora!…..ni ukujya kurega uwo uregera”
Hari abantu duherutse kuganira kuri iyi nzira y’umusaraba ikorerwa umuryango wa Rwigara; umwe aratubaza ati ko mumenya ikinyarwanda, ibi bikorerwa umuryango wa Rwigara twabyita dute mu rurimi rw’ikinyarwanda ko mbona birenze:
-Gusahura -Kwambura –Guhuguza –Kunyaga…….?
Ibikorerwa umuryango wa Rwigara ni agahomamunwa, nta kindi wabivugaho, gusa birashimangira ibyo Evode Uwizeyimana yigeze kuvuga ku gatsiko kayoboye igihugu ko kiyobowe n’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro.
Mana tabara uRwanda n’abanyarwanda.
Gallican Gasana