Umusirikare w’u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8

    Amakuru ava mu gihugu cya Centrafrique i Bangui aravuga ko umusirikare w’u Rwanda witwaga Rachid wari mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu yarashe bagenzi be 4 arabica abandi 8 barakomereka!

    Uwo musirikare nawe yapfuye ariko uburyo yapfuye ntabwo burasobanuka neza kuko amakuru amwe avuga ko nawe yarashwe akicwa mu gihe itangazo rya Ministeri y’ingabo z’u Rwanda rya mbere rivuga ko ngo nawe yahindukiye akirasa!

    N’ubwo bamwe bihutiye kuvuga ko ari ubwa mbere bibaye ariko hari amakuru menshi yagiye atangazwa mu minsi ishize aho abasirikare b’u Rwanda basubiranamo bakicana cyangwa bakica abasiviri. Amakuru yavuzwe cyane ni umupolisi warashe mugenzi we mu gihugu cya Haiti nawe nyuma akaboneka yapfuye ku buryo umuntu atamenya niba yariyishe cyangwa yarishwe.

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Gen Nzabamwita Yozefu yatangaje ko hakozwe iperereza ko ibyabaye bishobora kuba ari iterabwoba (kuko uyu musirikare warashe yari umuyisiramu) cyangwa byatewe n’uburwayi bwo mu mutwe. Umuntu akibaza niba mu gisirikare cy’u Rwanda habarizwamo abasazi ndetse bikaba n’akarusho bakabohereza mu butumwa bw’amahoro.

    N’ubwo ibi byabaye mu basirikare ariko hari byinshi bihishe mu mitima y’abantu bijyanye n’akarengane n’ubutabera butakoze akazi kabwo wakongeraho ko abanyarwanda benshi babika akababaro kabo ntihagire ukamenya ndetse n’utagira umubyeyi cyangwa umuvandimwe agahitamo kuvuga abamwishe bataribo ngo atabizira biri mu bituma iyo bituritse mu mutwe hari abakora ibikorwa nk’ibi byabaye i Bangui.

    Ntabwo hashize igihe kinini Leta y’u Rwanda yivugaga ibigwi ivuga ko mu basirikare bayo bari i Bangui harimo abahabaye nk’impunzi. None se umuntu ashyize mu gaciro washyira mu gisirikare kimwe umuntu wageze i Bangui avuye mu Rwanda n’amaguru ukamuvanga n’abamwirukaga inyuma bakanamwicira ababyeyi cyangwa abavandimwe nta gusasa inzobe bibayeho?

    Kuri iki kibazo cyabaye i Bangui kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015, impamvu ya mbere ivugwa cyane ni ikibazo cyo gukora abasirikare badahembwa kandi bafite imiryango mu gihugu icyeneye ubufasha.

    RDF ikoresha Ingabo zayo mumahanga igahabwa akayabo k’amafaranga menshi ariko akigira mu mifuka ya FPR na Kagame.
    Umusirikare wananiwe kwihangana ahitamo guhera kuri ba bandi bakoreshwa kubabeshya ngo amafaranga yabo bazayasanga i Kigali kandi bafite compte mu Rwanda.

    Amakuru avugwa cyane ubu  ni uko abayobozi bamwe ba RDF bari Cantrafrique bafite ubwoba bukomeye ku buryo hari abagomba gutumizwa bakabiryozwa.

    Nyuma Ministeri y’ingabo z’u Rwanda yasohoye irindi tangazo ryemeza ko umusirikare warashe bagenzi be yabikoze mu rwego rw’iterabwoba noneho ibyo kuvuga ko yirashe ndetse ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe babikuraho.

    Ese kuba Gen Nzabamwita Yozefu yise iki gikorwa iterabwoba ni uko uyu musirikare warashe bagenzi be ari umuyisilamu? Gukoresha iyi mvugo se ni ukugira ngo abanyamahanga babyumve vuba?

    Bimenyerewe ko abakora ibikorwa by’iterabwoba baba bafatanyije n’imitwe izwi mu rwego mpuzamahanga cyangwa bagasiga batanze ubutumwa busobanura impamvu bakoze ibi bikorwa. Ese uyu musore mbere yo kurasa yasize ubutumwa? Cyangwa abatekinisiye ba DMI bagiye kubumwandikira?

    Mu gusoza twakomeza kwibaza byinshi birimo cyane cyane icyateye ibi bintu dore ko kubera kumenyera ko ukuri muri iki gihe kugutandukanya n’ibinyoma bigoye . Ese uyu musore yafashe gahunda yo kurasa bagenzi be? Cyangwa yarashe yitabara agiye gufatwa ngo afungwe cyangwa yicwe?

    The Rwandan

    Email: [email protected]