Umutangabuhamya mushya mu kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyalimana yashimuswe!

    Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

    Amakuru atangazwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI aravuga ko umutangabuhamya mushya mu kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana yashimutiwe mu gihugu cya Kenya!

    Uwo mutangabuhamya  yaburiwe irengero kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ugushyingo 2014, mu gihe mu minsi ya vuba yagombaga kumvwa n’abacamanza b’abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux.

    Nk’uko RFI ikomeza ibivuga ngo yabonye amakuru ko uwo mutangabuhamya, Bwana Emile Gafirita yashimutiwe i Nairobi, muri Kenya, imbere y’aho yari atuye mu ijoro ahagana saa sita. Ngo yatangiriwe n’abagabo babiri bahise bamwambika amapingu bamutegeka kwinjira mu modoka yabo. Kuva icyo gihe ngo nta gakuru ke.

    Polisi ya Kenya ihakana ko atari yo yamutaye muri yombi, ubu ngo irimo gukora iperereza kori iki kibazo.

    Emmanuel Mughisa yari amaze amezi 2 yimukiye mu gace ka Dagoretti, i Nairobi. Abamuzi bavuga ko yari umunyarwanda isanzwe igira urugwiro n’imico myiza nk’uko abaturage batuye hafi aho babivuga. Ni kuri iryo zina ry’iritirano Emile Gafirita yari azwiho n’abantu nka Peter – umunyakenya utuye akanakorera mu gace Dagoretti – wabonye uko byagenze igihe habaga iryo shimutwa.

    Uwo munyakenya yabwiye Radio y’abafaransa RFI uko byagenze muri aya magambo:

    « Nari nkiri mu kazi kanjye ubwo numvaga abantu bavuza induru, nasohotse muri butiki yanjye maze mbona Emmanuel ari gukurubanwa n’abagabo babiri. Yari yambaye amapingu ndetse umwe muri abo bantu yarimo amukubira amwinjiza mu modoka ku ngufu. Bahise batsa imodoka baragenda. Abo bantu bavugaga ururimi ntumva. »

    Ku rundi ruhande polisi ya Kenya yo yumiwe. Umuvugizi wayo avuga ko Emile Gafirita alias Emmanuel Mughisa atigeze tabwa muri yombi n’iyo polisi ndetse ngo nta n’undi munyarwanda bigeze bafata ariko ngo iryo shimutwa ryo bararimenyeshejwe.

    Nk’uko bivugwa n’uwunganira mu mategeko Emile Gafirita washimuswe, umufaransa, Maître François Cantier,  ngo Emile Gafirita nibwo yari akimara kubona urupapuro rumuhamagaza (convocation) ariko amazina ye n’uko yari yiyemeje gutanga ubuhamya byari bisanzwe bizwi kuva mu byumweru byinshi bishize n’abafite aho bahuriye n’iki kibazo cy’indege kugeza ku bategetsi b’u Rwanda baregwa muri iki kibazo.

    Ikindi gisa n’igiteye inkeke ni inyandiko yanditswe n’ikinyamakuru igihe gisanzwe kizwi ko kivugira Leta y’i Kigali cyise:
    Umutangabuhamya mushya yitambitse hasozwa iperereza ku ndege ya Habyarimana aho umunyamakuru w’icyo kinyamakuru asoza inyandiko ye  agira ati:

    Na none kandi mu ikusanyabimenyetso ryatangijwe mu myaka 17 ishize nta bimenyetso bifatika biragaragaza uruhare rw’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’abo bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu, mu guhanura indege yari itwaye Habyarimana. Hagendewe ku kuba nta kimenyetso gishya cyagaragajwe mu gihe cyose cyashize, bikekwa ko Trévidic na Poux bashobra kongera gupfunyikirwa amazi, nk’umwe mu migambi y’abahakana Jenoside yo gutinza ukuri ku wahanuye iyi ndege.

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Email: [email protected]