Urubyiruko rubona kimwe n’abakuze inzira yo kugera ku mishyikirano?

Twaganiriye na bamwe mu rubyiruko kuri iki kibazo kandi tuzabaza n’abandi uko babibona. Ibi tubitangiye nyuma y’aho mu minsi ishize twari twaganiriye n’abantu banyuranye cyane cyane abanyapolitiki.

Bamwe muri abo banyapoltiki basaba ko habaho imishyikirano kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo mu nzira y’amahoro, abandi bo bavanyeyo amaso ngo kuko basanga abari ku butegetsi batazemera iyo nzira hatabaje ingufu za gisirikare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mubajije icyo kibazo ku mbugankoranyambaga kuri Facebook, yasubije agira ati: « Nongere ngusubiriremo position officielle ya Guverinoma, uyemere cyangwa urorere: « U Rwanda ntiruteze na rimwe kuganira na FDLR, RNC ndetse n’indi mitwe yose bifatanyije ».

Ku bafite ibitekerezo, haba mu rubyiruko, haba mu bakuze, ntimuzazuyaze kubitugezaho kuri Radiyo Urumuri na LECPINFO kugira ngo tuzabisangize n’abandi.

1 COMMENT

  1. Comment:MURASETSA IYO MUVUGA IMISHIKIRANO :2O18 INKOTANYI ZATWERETSE KO ZIRIGUTEGURA INTAMBARA KUKO NIYO ZIZERAKO IZAZIGUMISHA KUBUTEGETSI;MUNGANDO FPR YAKORESHEJE ABARIMU ,ABARANGIJE AMASHURI YISUMBUYE N,ABAYOBOZI BINZEGO ZIBANZE,BABAFASHE IBIPIMO BIJYANYE NUBUSHOBOZI BWABO(BAPIMWE :IBIRO,UBUREBURE,IMIKORERE Y,UMUTIMA,BARIRUTSE ,BAKORA POMPAJE N,ABUDOMINO) UBWO ABO BOSE BARABABITSE KUBURYO BABITABAZA BATEWE.

Comments are closed.