Rwanda:Urugero n’ikimenyetso cyiza kuri bamwe, mugihe hari n’ababyibazaho

Abahungu babiri ba perezida Paul Kagame (Ian na Brian), ku wa gatandatu ushize baserutse mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ku batarengeje imyaka 20, ubwo yahuraga n’iya Maroc, mu mukino wa gicuti wateguwe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi. Ibinyamakuru byinshi mu Rwanda byakoze inkuru kuri uwo mukino (Ruhagoyacu.comigihe.com,umuseke.rw, n’ibindi). Bimwe mu binyamakuru byavuze ko ari « agashya ». Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Muri iyi nkuru, turanumva agace k’umupira w’amaguru uko wogejwe kuri Radio na Televiziyo by’igihugu.
Turumva kandi icyo Jean Népomuscène Mporamusanga, abivugaho. Ni umugabo usanzwe azi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda. Wumva iyo asubiza ibibazo by’umunyamakuru, adahutiraho. Wumva abanza gutekereza. Ni umwe mu batumirwa ba Serge Ndayizeye mu kiganiro cyo kuwa 18 Kamena 2016. Hari n’abandi batumirwa muri icyo kiganiro yakoze uwo munsi, dore ko hari n’izindi ngingo yari yateguye.
Aha ho, turumva igice kirebana n’uwo mukino wa gicuti, hagati y’Urwanda na Maroc hari kuri stage Amahoro i Remera, mu mpera z’icyumweru dusoje.

Icyo benshi mu banyarwanda bahurizaho ni uko, abana b’umukuru w’igihugu, na bo bashobora gukina mu ikipe y’igihugu, kuko bo, kimwe n’abandi banyarwanda bafite uburenganzira bwo guhagararira igihugu cyabo. Hari n’abasanga ari ikimenyetso cyo guha agaciro imikino, n’ikiba kigamijwe mu rwego rwayo. Hagati aho hari n’abanenga uburyo byakozwemo, bakibaza niba gutoranywa kwabo bikurikizwa uko amategeko yagenwe abiteganya mu rwego rwa « sports ». Abandi bati: »wari umukino wa gicuti kandi wari wanateguwe mu bihe bidasanzwe ». Abandi bati: « ni sports mwibitindaho ». Hari n’abagira bati: » si ikimenyetso cyiza mu rwego rwo kwerekana niba n’andi mategeko yubahirizwa ».

 

Jean Claude Mulindahabi