Uwatwaye Apollo Kirisisi agiye kwicisha Karegeya yahunze igihugu!

Apollo Kirisisi

Yanditswe na Elly McDowell Kalisa

Umugabo witwa Rubayita Tharcisse, wari Umushoferi muri Cyrstal Venture Ltd yahunze igihugu nyuma y’aho aburiwe ko inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zirimo kumugera amajanja.

Rubayita wari usanzwe amaze imyaka myinshi akora muri ya Sosiyete yitirirwa FPR ariko ikaba ifite banyirayo. Yahunze amaze kuvuga mu kabari asa n’aho yigamba ko we ari we watwaye Apollo Kiririsi mu manama yamuhuzaga na General Jack Nziza, mbere gato na nyuma y’iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya imyaka ine ishize.

Muri ayo mabanga avuga ko ari we watwaye Apollo Kiririsi kwa General Nziza ku ya 20/12/2013 ku Kimihurura.

Avuga ko yasigaye mu modoka, ariko akomeza avuga ko General Nziza yaherekeje Kiririsi, bageze ku modoka yumva General Nziza abwira Kiririsi ati “Good Job mubikore neza muzashimwa neza, abana, Abuzukuru banyu ndetse n’Ubuvivi bazabaho neza”

Yemeza ko yabyiyumviye. Avuga ko kuwa gatanu 27/12/2013 ariwe wajyanye Apollo ku Kibuga hanyuma ajya kumufata kuya 04/01/2014 agarutse I Kigali.

Avuga ko kuri weekend yo kuwa gatandatu 11/01/2014 yasohokeye mu kabari aho bita kwa Céléstin, hanyuma hatangizwa ikiganiro cy’urupfu rwa Colonel Karegeya. Muri izo mpaka z’ukuntu yishwe, nibwo yahise avuga ko we afite ibimenyetso byerekana ko Apollo abifitemo uruhare, ariko yibagiwe ko bamwe muri zo nshuti ari ba mbanga amatwi (Maneko) baba bari mu bubari kwumviriza.

Tariki ya 13/01/2014 Police yahise imwoherereza urwandiko rumuhamagaza. Yanze kwitaba, nyuma yaho bamwe mu nshuti ze bamubwiye ko niyibeshya agakandagizayo ikirenge atazongera kuboneka.

Ubwo yanze kwitaba Police n’izindi nzego z’iperereza zatangiye kumushakira hasi kubura hejuru, nibwo yahise ahunga afashijwe n’inshuti zamuburiraga.

Nyuma yo guhunga igihugu yerekeje i Burundi, agezeyo nabwo bamukurikirana yo ariko Imana ikomeza kumurinda kuko yari afite inshuti mu nzego z’iperereza zamuburiraga.

Byaje guhumira ku mirari ubwo mu Burundi umutekano ubaye muke guhera mu 2015 ku buryo kuhaba nk’umunyarwanda byari bikomeye dore ko abamuhigaga batigeze bacogora.

Mu gukiza amagara ye yerekeje ku mugabane w’u Burayi mu gihugu tugize ibanga kubera umutekano we kuko kugeza n’ubu atarashira igihunga dore ko amabanga yacitswe agashyira hanze afite uburemere bukomeye.