Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Erevan mu gihugu cya Arménie aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, Louise Mushikiwabo wari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF).
Uwo bari bahanganye umunyakanadakazi Michaëlle Jean yashatse kwihagararaho agaya uburyo ibihugu bijya mu bwumvikane bigafata ibyemezo mu miryango mpuzamahanga byirengagije amahame ya demokarasi n’uburengenzira bw’ikiremwamuntu, ibi bigaragare ko byari nko gutunga urutoki u Rwanda.
Perezida Kagame nawe akaba yabwiye itangazamakuru ko atishimiye ukuntu Michaëlle Jean yavuze yibasira u Rwanda n’ubwo ataruvuze mu izina.
Intsinzi ya Louise Mushikiwabo akenshi yatewe n’inyungu u Bufaransa bufite muri Afrika ndetse n’inyungu Canada ishaka ku Bufaransa no ku bihugu by’Afrika kuko igihugu cya Canada cyirifuza umwanya mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN Security Council), ku bijyanye n’amahame ya Demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku miryango nk’iyi ntacyo bivuze cyane kuko hafi y’icya kabiri cy’abayobozi b’Afrika bari mu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa ari abanyagitugu kandi batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Perezida Emmanuel Macron akaba we yaragerageje kwerekana ko ngo u Rwanda ruri mu nzira nziza rwivugurura rugana kuri demokarasi (Ese yaba avuga ifungurwa rya Victoire Ingabire, Kizito MIhigo, Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara?)
🔴 @EmmanuelMacron défend la nomination de Louise Mushikiwabo à la tête de l'@OIFfrancophonie : "Le visage qu'est en train de montrer le #Rwanda 🇷🇼 est celui du changement et de la transformation. Le pays est en train de faire une vraie transition politique" pic.twitter.com/u7QL0yd7tX
— FRANCE 24 Français (@France24_fr) October 12, 2018
Abakora isesengura basanga kuba u Bufaransa bwarahisemo Louise Mushikiwabo harimo amayeri yo kongera kugaruka muri Afrika y’ibiyaga bigari no gucungira hafi Perezida Kagame bamwigiraho inshuti kugira ngo atabangamira ubucukuzi bwa Peteroli burimo gukorwa n’isosiyete y’Abafaransa Total mu gihugu cya Uganda dore ko hashowemo n’amafaranga menshi kuko hazubakwa n’uruhombo runini ruzajyana iyo Peteroli ruyikura hafi y’ikiyaga Albert kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
Indi mpamvu bamwe bavuga ni ishingiye ku rurimi rw’igifaransa rwafatwaga nk’ururimi rugayitse mu Rwanda ubu kigiye kongera gusa nk’igihawe agaciro kibe cyahabwa umwanya gikwiye mu mashuri no mu mirimo. Byatangiye no kugaragara kuko urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda rwatangiye kwandika mu gifaransa mu gihe mu minsi ishize byari nk’ikizira, ndetse ubufaransa buhora bushinjwa uruhare muri Genocide n’abayobozi b’u Rwanda. Ese bazaba bifashe kubera itorwa rya Louise Mushikiwabo? Uko bigaragara nyuma y’uko ubushinjacyaha bufatiye icyemezo cyo gusaba urukiko kudakurikirana abagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana nta washira amakenga ko iki cyemezo kidafite aho gihuriye n’itorwa rya Louise Mushikiwabo n’abayobozi b’u Rwanda ntabwo basibye kwibasira u Bufaransa.
Les Chefs d'État et de Gouvernement des pays membres de l'OIF ont élu par acclamation Madame Louise Mushikiwabo comme la nouvelle Sécrétaire Génerale de la Francophonie. Celle-ci a été présentée par le Président Kagame comme la candidate du Rwanda et de l'Afrique.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Le Président Kagame félicite la Ministre Louise Mushikiwabo après sa désignation par acclamation comme nouvelle Secrétaire générale de l'Organisation Internationale de la Francophonie (OIF). #SommetEVN2018 #Francophonie2018 pic.twitter.com/a9VD8prHud
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Va @LMushikiwabo, jolie "Imbuto" du pays des ancêtres, va, fille d'Afrique! Continue à porter haut le flambeau "Agaciro", au cœur de la Francophonie!
-JK.— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 12, 2018
Bamwe mu bayobozi b’u Rwanda basanzwe batavuga igifaransa batangiye kugikoresha ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo bikibagora kwikanira urwo rurimi bamwe batatinyaga kwita “ururimi rw’interahamwe”. Twizere ko bitazarangirana n’uku kwishimira iyi ntsinzi.
Elle danse tres bien!! 🙂
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 10, 2018
Felicitations pour la grande Victoire, Mukuruwacu @LMushikiwabo https://t.co/fJ3Qohfifj
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 12, 2018
Hari n’abadashira amakenga uku gushyigikira Louise Mushikiwabo kw’abafaransa bakaba babifata nka cya gihe Ruganzu yaragizaga Nyagakecuru ihene zikarya ibitovu byose yihishagamo maze Ruganzu yamutera akabura aho yihisha.
Amakuru The Rwandan imaze iminsi ibona ava mu bantu begereye ubutegetsi bw’u Rwanda aravuga ko Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York ari we ushobora gusimbura Louise Mushikiwabo ku mwanya wa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.
Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza avuga neza igifaransa n’icyongereza (Bilingue) yagize imyanya ikomeye kuva yagaruka mu Rwanda mu 1997 ku buryo ari inararibonye ndetse kurusha uwo ashobora gusimbura Louise Mushikiwabo. Yavukiye mu gihugu cya Congo mu 1963 akaba yarize iby’ubukungu afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (
Dore imwe mu mirimo ikomeye yakoze mbere yo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye New York:
- Yabaye Ministre ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba (East African Community)
- Yabaye umuyobozi mukuru (Chief Executive Officer) wa Rwanda Development Board (RDB)
- Yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO)
- Yahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i Genève mu Busuwisi, icyo gihe akaba yari anayoboye intumwa z’u Rwanda mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) ndetse agahagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi
- Yabaye umujyanama mu by’ubukungu mu biro by’umukuru w’igihugu
Abakora isesengura basanzwe bazi Ambasaderi Rugwabiza bavuga ko agiye kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije mu gukomeza kwigarurira imitima y’abayobozi ibihugu cyane cyane iby’Afrika y’uburengerazuba (dore ko yahabaye) akoresheje kubareshya no kubasangiza kuri bimwe mu byo abanyarwandakazi bafitemo ubuhanga bwihariye. (Ibi bikorwa nka gahunda ya Leta ndetse hari benshi muri bashikibacu bahujwe na bamwe mu bayobozi bakomeye mu bihugu by’Afurika n’ahandi kw’isi).
Déclaration du Président de la Commission @AUC_MoussaFaki sur l'élection de la nouvelle Secrétaire Générale @LMushikiwabo de l'organisation internationale de la francophonie @OIFfrancophonie @ https://t.co/EOGZsqJGJ3 #Rwanda #Armenie pic.twitter.com/AyOagKB2DK
— African Union (@_AfricanUnion) October 12, 2018
Ambasaderi Rugwabiza abamuzi bavuga ko yakomereza aho Louise Mushikiwabo yari agejeje ndetse akarenzaho, dore ko we hari byinshi arusha Louise Mushikiwabo nko kuba atuje adakunda gukoresha amagambo akomeye arimo rimwe na rimwe ubwishongozi n’agasuzuguro.
Ku bashobora guhangana nawe Ambasaderi Rugwabiza haravugwa Ambasaderi Kimonyo ariko kuba atavuga igifaransa bikaba byamuzitira naho Ambasaderi Nduhungirehe, kuba umuhutu bikaba byatuma atizerwa ku mwanya nk’uyu ukomeye kandi uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga aho ashyira imbere ihangana byatuma isura y’u Rwanda ihangirikira, twakongeraho ko u Rwanda rushobora gutakaza ubwiganze mu bihugu by’Afurika akenshi byigaruriwe kubera kureshywa (séduction), bitanga ishusho ko aba bagabo bombi batahagarara imbere ya Ambasaderi Rugwabiza.
Ambasaderi Kimonyo we hari amakuru avuga ko ashobora koherezwa i New York gusimbura Ambasaderi Rugwabiza.