Victoire Ingabire avuga ko atakorana ikiganiro mpaka n’umuntu udafite uburere nka Tom Ndahiro.

Victoire Ingabire

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’aho amakuru akwiriye mu itangazamakuru ko Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi yashyikirije ikirego urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) hakurikiyeho ikimeze nk’ihangana hagati ya Victoire Ingabire na Tom Ndahiro

Tom Ndahiro yabwiye BBC ko urwego rwaregewe ari rwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutarabimumenyesha, ko na we iriya baruwa yayibonye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ko yiteguye kwitaba ahamagajwe.

Tom Ndahiro akomeza avuga ko ntacyo yishinja ku nyandiko ze, ati ” [Ingabire] aravuga ngo biramutesha ishusho nziza ariko nta sura nziza afite yo kwanduza kuko yamaze gukatirwa n’inkiko. Kuba yarababariwe agafungurwa atararangiza igihano ntibimugira umwere. Ntabwo afunze kuko Perezida Kagame yamubabariye”.

Tom Ndahiro avuga ko ntacyo yavuze kuri Ingabire kitari cyo, ndetse yemeza ko n’abantu bose babona Ingabire Victoire nk’umunyapolitiki aho kuba umunyabyaha bibeshya. Akavuga kandi ko atiteguye guhangana mu biganiro (debate) na Victoire Ingabire kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.

Nyuma y’ibi byatangajwe na Tom Ndahiro, umuntu yakwibaza byinshi. Ese koko iyi baruwa y’ikirego igiye kumara ibyumweru 2 (yashyikirijwe RIB ku wa 22 Nyakanga 2019) nibwo Tom Ndahiro yayibona?

Ku ruhande rya Victoire Ingabire, The Rwandan twashatse kumenya icyo Victoire Ingabire avuga kuri aya magambo ya Tom Ndahiro umwita umunyabyaha ndetse akavuga ko atiteguye guhangana nawe mu biganiro mpaka kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.

Victoire Ingabire yabwiye The Rwandan ko atiteguye nawe kugirana ikiganiro icyo ari cyo cyose na Tom Ndahiro. Yagize ati: “Ntabwo najya mu biganiro mpaka n’umuntu udafite uburere”

Ubusanzwe nkunze kuganira na buri wese. Ariko iyo umuntu mbona ko nta kinyabupfura yatojwe bingora kuganira nawe nkabyirinda. Umuntu nk’uwo ndumva ntaho twahurira, icyakora icyo tuba duhuriyeho ni igihugu. Burya umuntu wicuza yagize nabi ni ufite umutimanama , iyo ari ntawo ntumenya ko wagize nabi ngo unicuze. Abantu nkabo ntibashobora kubura muri société.”

“Ijambo ukuri, ni ijambo ritugoye muri iki gihugu. Hari umuhanzi w’umunyarwanda mperutse kumva indirimbo ye yitwa ngo ni umunsi wo kubeshya. Abantu bakirengagiza ukuri bazi neza, bakagira ngo ikinyoma kizahinduka ukuri.”

Narafunzwe n’inkiko z’u Rwanda, ariko urukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, rwemeje ko nafunzwe nzira akamama. Ndetse rusaba ko nahabwa indishyi z’akababaro. Iki ni icyemezo cy’Urukiko Nyafurika kandi ntawakijuririye. Ni ndakuka rero. Kutabyemera ntibibuza ko hari ukuri ko nafunzwe imyaka umunani bitari ngombwa.