Victoire Ingabire mu nzira yerekeza muri Gereza?

Ubwo yakiraga indahiro z’abadepite ku nshuro ya Kane muri manda nshya barahiriye, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko nta gitutu cy’uwo ari we wese yashyizweho mu gufungura umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, yongera amuburira ko atitonze azongera akisanga muri gereza.

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko hari abakora ibyaha bagombye kuguma muri gereza ku bwinshi, ariko mu rwego rwo kubihanganira hagamijwe inyungu rusange zubaka igihugu biba ngombwa ko bahabwa imbabazi.

Ni ijambo Perezida Kagame yavuze mu marenga kuri abo yise aba “star” ba politiki barekuwe kubera imbabazi basabye, ariko bo bageze hanze batangira kwishongora ko barekuwe ku bw’igitutu cy’amahanga.

Umunyepolitiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, Mme Ingabire Victoire Umuhoza, mu ntangiro z’iki cyumweru yumvikanye kuri radiyo y’Abongereza BBC avuga ko atigeze asaba imbabazi Perezida Kagame.

Victoire Ingabire Umuhoza warekuwe amaze imyaka umunani muri gereza ku gifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe. Inkiko zari zaramuhamije ibyaha birimo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa