Victoire Ingabire yatumijwe n’ubugenzacyaha (RIB)

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 8 Ukwakira 2018 aravuga ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda buzwi kw’izina rya RIB (Rwanda Investigation Bureau) bwatumyeho Madame Victoire Ingabire.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga RIB yasabye Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi kwitaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018 isba mbiri (08h00) za mu gitondo.

Uku gutumizwa kwa Madame Ingabire n’ubwo atarabwirwa impamvu bije nyuma y’ikibazo cya Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi Bwana Boniface Twagirimana.

Inzego z’ishyaka FDU-Inkingi zivuga ko Bwana Twagirimana Boniface yashimuswe n’inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda mu gihe Leta y’u Rwanda yo mu ijwi ry’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje ko Bwana Twagirimana yatorokanye n’uwo bari bafunganye witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. Yari amaze imyaka 11 afunzwe. Uyu akaba afatwa n’abandi bagororwa nk’uwakoreraga inzego z’iperereza z’u Rwanda mu kuneka abandı bagororwa.

Urwego rw’amagereza mu Rwanda ruravuga ko we n’uwo mufungwa wundi buriye igipangu cya gereza ya Mpanga iri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda mu gicuku cyo ku Cyumweru cyashize.

Bwana Boniface Twagirimana areganwa n’abandi barwanashyaka umunani barimo n’abayobozi b’ishyaka. Bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Bwana Twagirimana amakuru y’itoroka rye amenyekanye nyuma y’igihe gito ari bwo yimuriwe muri gereza ya Mpanga avanywe muri gereza ya Mageragere iri I Kigali mu Rwanda. Yari akiburana atarakatirwa n’inkiko.

Avugana na Radiyo Ijwi ry’Amerika Bwana Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’amagereza yemeje ko amakuru y’itoroka rya Bwana Twagirimana na mugenzi we ari ukuri koko.

Twagirimana na bagenzi be 8 baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Batawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda 2017. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki byacuzwe n’ubutegetsi mu mugambi wo kwikiza abatavuga rumwe na bwo.

Kuva Prezida w’ishyaka FDU Inkingi yafungurwa hagati mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka kubw’imbabazi z’umukuru w’igihugu Paul Kagame yari amaze kumvikana mu bihe bitandukanye asabira umwungirije gufungurwa n’abandi barwanashyaka ndetse n’abandi banyapolitiki.

Mu mwaka ushize kandi ni bwo humvikanye andi makuru ko umunyamakuru Cassien Ntamuhanga n’abandi bafungwa batatu batorotse gereza ya Mpanga. Hakomeza kwibazwa impamvu iyi gereza ya Mpanga irinzwe bikomeye yakomeza kuvugwamo itoroka rya hato na hato ry’abafungwa.