Yewe muntu utinya kwifuriza undi iruhuko ridashira ngo ni uko yanzwe n’uguhatse, ibyo utinya ndabyumva ariko ntumvangire njye watinyutse.

Nshuti bavandimwe duhuje amateka, simvuga mwe mwampamagaye ngo nuko mwasomye igitabo nanditswemo cyangwa mwumvise ijwi ryanjye kuri Youtube bikabemeza ko ndumucikacumu nkamwe. 

Ndabwira mwese abo Kizito yaririmbiraga. Mwaba mwe ba Diane mwabuze umubyeyi ngo azize impanuka. Mwaba mwe ba Corneille mwabuze ababyeyi bazize kwihorera, ndetse namwe bavandimwe n’umubyeyi wa Kizito umwana we asizwe kwiyahura. Nk’uko iyi ndirimbo ibabwira ko urupfu ari nk’urundi, nanjye ndongeye kubabwira nti, muhumure. 

Abo tudahuje amateka rero, mwe mwumva ngo mufite uburenganzira bwo kunsanga mu gikari mungira inama, abandi munyibutsa ko ngo mfite abana nk’aho mwabantwara cyangwa mukambuza kubarera, ndagira ngo mbibutse ko, kwiyahura nyako Aribi mpisemo. Kuko muba mwemeza ko tuzazira kuvuga ukuri! Kandi sinzabireka, bivuga ngo nzaba nizize. Murekeraho rero kuko nziko nibimbaho, muzaseka abazanyibuka.

Wa mfura we, ugiye tukigukeneye, n’ubwo njye n’abandi banyakuri tutakusa ikivi cyawe, humura urumuri Wacanye ntiruzazima.

Njya nibuka Obama yatowe tuvuga ngo “Rosa parks sat so that Martin Luther King can walk, He walked so that Obama can run”

Ntibizabatangaze havuzwe ko Kizito yihutishijwe no kugirango abatinye kuvuga tuvuge, nyuma ibizakurikiraho abana banyu n’abacu nibo bazabisohoza.

Yewe muntu utinya kwifuriza undi iruhuko ridashira ngo ni uko yanzwe n’uguhatse, ibyo utinya ndabyumva ariko ntumvangire njye watinyutse. Reba ku ruhande cyangwa unsibe mubo wigeze kumenya.

Bye for now #RIPKIZITO

Yanditswe na Mimi Kagabo ku rubuga rwa Facebook