Abaturage ba Bweyeye barataza babujijwe guhunga.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru amaze iminsi agera kuri The Rwandan ava mu baturage bafite imiryango ituye mu murenge wa Bweyeye wo mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, aravuga ko bakomeje gutabaza kubera ko abaturage babuzwa n’ingabo za RDF n’abayobozi b’ibanze guhunga kandi hahora imirwano ubudatuza.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ako gace ka Bweyeye kibasiwe n’ibitero bidatuza bigabwa n’abitwaje intwaro bava mu ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN.

Ikindi gikomeye abaturage ngo binubira ni ukujyanwa mu marondo na RDF bimeze nk’aho ari ukubagira inkinzo ngo abo barwanyi batabagabaho ibitero.

Umuturage utuye mu Bweyeye yagize ati: “Nk’ubu kuva uku kwezi kwa kabiri kwatangira hamaze kuba ibitero bibiri bikaze bikirukana abasirikare nabo bakazana umusada w’imbunda ziremereye bagasubira aho bavuye ariko akenshi abo barwanyi batera baba bigendeye. Hakunze guhita haza kajugujugu utamenya niba iba izanye ibikoresho cyangwa ije gutwara imirambo n’inkomere. No mu kwezi kwa mbere byari uko”

Umuturage twise Matayo ku bw’umutekano we utuye mu mujyi wa Nyamagabe yabwiye The Rwandan ko umugabo w’inshuti ye yari yamusabye ko yacumbikira umuryango we kuko ngo yabonaga nta mutekano ufite mu Bweyeye, ariko ngo abayobozi b’ibanze bangiye uwo muryango ndetse n’indi myinshi kuva mu Bweyeye hitwajwe ingamba za Guma mu Rugo Leta y’u Rwanda ivuga ko yafashe mu gukumira ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko abo baturage babibwiye The Rwandan ngo igitero giheruka ni icyagabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 ku gicamunsi imirwano ikaba yabereye ahitwa mu MISAVE mu Kagari ka NYAMUZI mu murenge wa BWEYEYE mu karere ka RUSIZI.

Iki gitero ngo cyije gikurikira ikindi nacyo cyagabwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare ahitwa mu Matyazo no ku Kabasazi mu murenge za Bweyeye. Kandi ngo mu kwezi kwa mbere ku matariki 6 na 10 nabwo habaye imirwano mu Bweyeye.

Mu gihe abanyamakuru bakorera mu Rwanda twashoboye kubaza batubwiye ko badafite amakuru kuri iyo mirwano kubera gahunda ya Guma mu Rugo ariko hari n’amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda yaba yarahaye gasopo abanyamakuru ngo ntibazahirahire ngo bagire icyo bavuga mu bibera mu duce tuvugwamo ibitero by’abo bitwaje intwaro.