Icyo Jean Paul Samputu azizwa cyamenyekanye!

Jean Paul Samputu

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ku itariki ya 6 Mata 2021, hatambutse inkuru mu kinyamakuru gikorera kuri murandasi cya therwandan.com; aho Umunyarwanda ubarizwa i Montreal mu gihugu cya Canada, utarashimye kwivuga izina, yinubiraga ubutumwa bugayitse bakwirakwizwagamwo na Bwana Aimable BAYINGANA n’itsinda rye. Mu masaha akuze y’uwo munsi, mu kinyamakuru virungapost.com, hahise hasohoka inkuru ivuga ko Jean Paul SAMPUTU, noneho aterwa inkunga na Prezida MUSEVENI na murumuna we Salim SALEH, mu bikorwa bigamije guhungubanya umutekano w’u Rwanda. Iyi nkuru yaje gukurikirwa n’izindi ziyishingiyeho, z’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi bya Kigali, birimo n’ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta ya Kigali.

Inkuru ya virunga.post yashingiweho n’ibinyamakuru bya Kigali, bigaragara ko yari mu mugambi umwe; n’ibyari mu butumwa bwakwirakwizwaga na Aimable BAYINGANA n’itsinda rye i Montreal no mu bindi bice bya Canada na US. Ubu butumwa bwa munyangire, kandi mu buryo bumwe, ni nabwo bwasubirwagamo na Pascal MURINDWA, umukozi wa Ambassade y’u Rwanda i Washington. Ibyo bikaba bitari bishya, i Kigali, iyo umunyarwanda yibasiwe n’amatsinda y’ababishinzwe, nk’iribarizwamo Aimable BAYINGANA; inkuru nk’izo z’impimbano cyangwa se ibirego bya nyirarureshwa, bihita bitangira gukwirakwizwa n’ayandi matsinda akorera cyane cyane mu binyamakuru, biba byarashinzwe n’inzego za Kigali. 

Ibi bikaba biba bigamije gushyira ku nkeke uwibasiwe, kumwicira izina, kumusibira amayira y’ibikorwa bye bisanzwe byamugiriraga akamaro; no kumuhindura ruvumwa bamwangisha abamuzi bose mu muryango nyarwanda. Igikurikira ibyo, ni uko ugize aho ahurira n’uwahawe akato, nawe yibona muri ka kato; bityo bigatinyisha n’ubona ko ibivugwa ku muntu byaba ari impamvu za munyangire, kudahirahira abinyomoza cyangwa ngo yamagane ako karengane.

Ikiganiro cyaciye kuri Televisiyo nyarwanda RTV, nacyo cyaciye amarenga ko umugambi wo kwibasira Jean Paul SAMPUTU waba uri muri gahunda yicariwe kandi igatunganywa neza.

Kuba Jean Paul SAMPUTU yarahagurukiwe n’abacengezamatwara ba Kigali, byongeye guca amarenga, mu kiganiro cyaciye kuri Televisiyo y’u Rwanda kuwa 9 Mata 2021. Muri icyo kiganiro ( www.https://youtu.be/qsjcpq4UKBU ), umunyamakuru Andrew KAREBA, yari kumwe n’umushakashatsi Tom NDAHIRO, ndetse n’umunyamabanga mukuru wa GEARG, Bwana Emmanuel NSHIMIYIMANA muri studio za Televisiyo Nyarwanda RTV. 

Ikiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kivuga uko ipfobya n’ihakana rya Jenoside rihagaze muri US na Canada –birya bihugu byombi byarebwaga n’ubutumwa burwanya SAMPUTU, BAYINGANA yakwirakwije- ; cyarimo kandi ba Ambasaderi bombi Mathilde MUKANTABANA muri  US na Prosper HIGIRO muri Canada. Kitabiriwe kandi n’abandi nka Prof. Eugene NSHIMIYIMANA, umushakashatsi (Ontario, Canada); Bwana Yehoyada MBANGUKIRA uhagarariye Diapora muri US (California, US); Bwana Johnson HAVUGA NSHIMIYE, Uhagarariye IBUKA muri US, (Virginia, US); Bwana Patrick NDENGERA, Uhagarariye Diaspora muri Canada na Prof. Joas SEMUJANGA, umushakashatsi, (Quebec, Canada).

Ni koko se abo Kigali yita Abajenosideri bigira nyoni nyinshi, bakoshya abana babo ndetse bagaha n’imirimo ihemberwa umushahara, abatutsi bacitse ku icumu rya Jenoside ngo babapfobereze Jenoside, banakwirakwiza ingengabitekerezo yayo ?

Mu muco wa Kigali, umuntu wese uvuga ibintu bigize aho bihabanye n’umurongo wabo wese bamwita umujenosideri; kabone n’aho waba warayirokotse cyangwa se wari mu nyeshyamba za RPA/APR zahagaritse Jenoside. Kuba ufite ishyaka rya politiki cyangwa umuryango wa sosiyete civile unenga Kigali, biguhindura umujenosideri; noneho waba ufitanye isano, n’amazina yahoze azwi muri Leta zabanjirije iriho y’Inkotanyi bigahumira, ku murari. Ingero zifatika zagaragaye muri iki Kiganiro cyatambutse kuri RTV kuwa 9 Mata. Aka rero ni kamwe mu gasuzuguro kiyongera kuguhuzagurika kw’abacengezamatwara ba Leta ya Kigali.

Ku munota wa 20 w’ikiganiro gukomeza, Bwana Emmanuel NSHIMIYIMANA uhagarariye GEARG, wari muri Studio yahamije ko abo yita Abajenosideri bidegembya, mu bihugu by’i Burengerazuba bihisha inyuma y’abana babo maze bagapfobya Jenoside, banakwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Amwe mu mazina y’abo bana n’ababyeyi babo yararondowe, mu buryo tutari buyasubiremo nk’ababishimangira, keretse uwakiyumvira ikiganiro ku mushumi twatanze haruguru. Icyo twanenga kuri iyi myumvire, akaba ari uko kuba ufitanye isano n’uwahoze muri Leta za mbere, cyangwa se umunyapolitiki utavuga rumwe na Kigali; bidakwiye kukubera ipfunwe n’ihezwa kugutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda, binyuze muri politiki, guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, ubwanditsi, itangazamakuru, ubushakashatsi…

 Icyaha ni gatozi, umunyarwanda wujuje imyaka y’ubukure, kandi ubifitiye ubushobozi, ntiyagakwiye gusuzugurwa ku bikorwa bye yiyemeza, ngo byitwe ko aba ari abandi bafitanye isano ya bugufi, bamutuma kubakorera ibyo bikorwa bo badashoboye kwikorera ! Abo Kigali yibasira ibita abajenosideri, kandi batarabihamijwe n’inkiko zo mu gihugu cyangwa se izo mu bihugu bibacumbikiye, byagakwiye guhagarara; kubera ko ari imwe mu myitwarire y’urukozasoni ikomeje kubazambiriza, maze bakitakana inzirakarengane bibasira mu buryo bumwe nk’ubwakoreshejwe mu kwibasira umuhanzi, akaba n’intumwa y’amahoro n’ubwiyunge Jean Paul SAMPUTU.

Ku munota wa 23, mu buryo bweruye Bwana Emmanuel NSHIMIYIMANA yerekanye ko abapfobya Jenoside nk’umunyapolitiki Victoire INGABIRE UMUHOZA, yashatse uwacitse ku icumu aha akazi ko kumubera umuvugizi no kumufasha ibikorwa byo gupfobya Jenoside. Ibi bikaba bifitanye isano n’ubutumwa bwakwirakwizwaga na Aimable BAYINGANA, muri Canada na US; ko Jean Paul SAMPUTU akwiye guhabwa akato kubera ko yagaragaye mu Kiganiro ku Ijwi rya Amerika agirira urugwiro umunyapolitiki Victore INGABIRE UMUHOZA. SAMPUTU wari umutumirwa muri iki kiganiro nk’uko na Victoire yari yatumiwe, bikaba bitumvikana uko yajya kuzira ko atahekenyeye amenyo, umunyarwanda mugenzi we bahuriye mu kiganiro.

SAMPUTU se utahekenyera amenyo n’abamwiciye ababyeyi n’abavandimwe, akaba ari umwarimu w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, akaba yarakiriye agakiza; yajyaga kwitwara ate kuri Victoire umunyarwanda widegembya, ufite uburenganzira bwo gushyikirana no gutanga ibitekerezo bye !? Hari aho se icyo kiganiro cyaba cyaragagayemo akayihoyiho ko gupfobya Jenoside no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo !?

Ibikorwa SAMPUTU yakoze ndetse na za gahunda ze ziharanira amahoro n’ubwiyunge bw’abanyarwanda birivugira kandi bimaze kwandika izina; kuburyo kuvuga ko ajya gukorera imishahara yo kuba ijwi ry’abamwifashisha ngo abapfobereze Jenoside anakwirakwize ingengabitekerezo yayo, ari agasuzuguro kiyongera ku guhuzagurika kw’abacengezamatwara ba Kigali.

Ibi byonyine bikaba ari ikimenyetso simusiga, ko ibyo twabonye mu nkuru ziharawe mu bitangazamakuru bya Kigali, ko SAMPUTU yashinze ishyaka ryo kuyobya abacikacumu ba Jenoside, ngo akaba anafitanye umugambi na Prezida MUSEVENI wo guhungabanya ubutegetsi bwa Kigali; ari propaganda zo kwibasira na munyangire. Ni akandi gasuzuguro kandi, kwibasira umukuru w’igihugu cy’abaturanyi; ku mpamvu za nyirarureshwa zishingiye kuri munyangire gusa, imaze kuba icyorezo i Kigali!

Ingaruka kuri iyi myitwarire y’urukozasoni y’abacengezamatwara ba Kigali, ni uko Abacikacumu nabo bibasiwe ko bagomba kuyobywa; -akandi gasuzuguro kiyongera kuguhuzagurika- bashobora kuba bicecekeye ariko batayobewe ko SAMPUTU arenganywa bigambiriwe. Iyo uteje ikibazo wibwira ko hari ikindi urimo gukemura; uba ugomba kwitegura ingaruka ziri ukubiri. Bityo rero, twakanzura ko aba bacengezamatwara b’abahubutsi, kandi batareba kure; icyo  bazakururira Leta bita ko barengera, izakikoreza amaboko abiri !