KAGAME NO KWIGARURIRA ITANGAZAMAKURU RYEREKEZA KU RWANDA NA CONGO, MU GIHUGU CY’U BUFARANSA.

Mu nkuru dukesha urukuta rwa FACEBOOK, rwa Patrick MBEKO aravuga ko Umunyamategeko Philippe PRIGENT, uburanira Umusesenguzi wa Politiki, akaba n’Impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Charles ONANA, amaze gutanga ikirego mu Inama Nkuru Ishinzwe iby’Amajwi n’Amashusho (Conseil Superieur de l’Audiovisuel) mu gihugu cy’u Bufaransa, arega ikigo France Medias Monde, kigenga ibitangazamakuru  France 24 na Radio Mpuzamahanga y’u Bufransa (RFI).

Aya makimbirane akaba ashingiye ku cyaha cyo ku rwego rw’amahano, cyagaragaye mu itara ry’inkuru, ku bikorwa byabereye mu Akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afrika. Abafite uruhare muri aya mahano akaba ari amashyirahamwe  afite aho ahurira n’ingoma ya Prezida Paul KAGAME; by’agahomamunwa kandi, hakaba n’uruhare rwa Madamu Marie-Christine SARAGOSSE, umuyobozi w’ikigo France Medias Monde (werekanwa ku ifoto aho ari kumwe na Louise MUSHIKIWABO.)