Aimable Karasira yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru aturuka i Kigali aravuga ko uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruburanisha imanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rufashe icyemezo mu ruhame mu rubanza  RDP00524/2021/TB/NYGE, ko Aimable Karasira Uzaramba afungwa by’agateganyo muri gereza mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Aimable Karasira Uzaramba afunzwe acyekwaho ibyaha bikurikira:

– Guhakana jenoside,

– Guha ishingiro jenoside,

– Icyaha cyo gukurura amacakubiri,

– Kudasobanura inkomoko y’umutungo. 

Karasira Uzaramba Aimable yahakanye ibyaha byose aregwa kandi abitangaho ibisobanuro byimbitse anabifashijwemo n’abamwunganira mu mategeko.

Abunganira Karasira Uzaramba Aimable aribo Me Gatera GASHABANA  na Me Kayitana Evode bavuga ko ku wa 31 Gicurasi 2021, Karasira Aimable yakorewe inyandiko imufata hashingiwe kuri biriya byaha ubushinjacyaha bwagaragaje, ko ariko asobanura bihagije ibijyanye n’uko yagiye abona amafaranga. Naho ku bijyanye n’ibindi byaha aregwa, bavuga ko bashingiye ku biganiro Karasira Uzaramba Aimable yagiranye n’ibitangazamakuru basanga nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho ibyo byaha cyane ko hari ikibazo cy’uburwayi yari amaranye igihe kandi afitiye gihamya. Bityo  rero ngo kuba nta mpamvu zikomeye zihari, ndetse nta n’icyaha gihari, bagasaba urukiko ko Karasira Uzaramba Aimable yarekurwa agakomeza kwivuza kuko ntaho yajya nta passport agira.

Ibyo ariko siko urukiko ruhagarariwe n’Umucamanza UWIMANA Liberatha rubibona. Ruvuga ko Karasira Uzaramba Aimable akekwaho icyaha nk’uko byasobanuwe, bityo akaba agomba gukurikiranwa afunzwe kuko aribwo buryo bwatuma ibyaha bihagarara ntakomeze kwifashisha imbuga nkoranyambaga avuga amagambo ashobora gukurura amacakubiri, guhakana Jenocide no kuyiha ishingiro. Kuba kandi yakurikiranwa afunzwe ngo akaba aribwo buryo atabangamira iperereza rigikorwa ku mitungo itarabasha gusobanurwa inkomoko. Ikindi ngo ubuvuzi yakenera yabuhabwa ari no muri gereza. Bityo Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Karasira Uzaramba Aimable akekwaho ibyaha aregwa maze rwemeza ko afungwa by’agateganyo kugeza urubanza ruburanishijwe mu mizi.

Muri make, ibisobanuro Karasira Uzaramba Aimable yatanze ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha, akaba yaranunganiwemo n’abamufasha mu rwego rw’amategeko, nta gaciro byahawe n’urukiko. Aha twakwibaza niba nta shingiro ibyo bisobanuro byaba bifite cyangwa niba byarirengagijwe nkana kubera izindi mpamvu.