Ministre w’ingabo wa Israyeli azajya i Paris kubera ikibazo cya Pegasus.

Ministri w'ingabo wa Isirayeli Benny Gantz,

Minisitiri w’ingabo wa Israyeli, General wavuye ku rugerero Benny Gantz,kuri uyu wa gatatu azajya i Paris kuganira n’abategetsi b’Ubufaransa ku kibazo cya Pegasus.

Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, Gantz avuga ko azasobanurira mugenzi we w’Ubufaransa, umutegarugoli Florence Parly, “amakuru ya nyuma afite kuri NSO.”

NSO ni sosiyete yigenga yo muri Isirayeli yakozwe kandi igurisha Pegasus, leta zimwe na zimwe zinjiza muri telefone ngendanwa, ikazigarurira, ikiba amabanga kandi ikaneka ba nyirazo. Kandi kugirango NSO igurishe ibyayo mu mahanga igomba kubanza kubona uruhushya rwa minisiteri y’ingabo ya Isirayeli.

Ibitangazamakuru binyuranye byemeza ko Perezida Emmanuel Macron n’abandi bategetsi b’Ubufaransa nabo baba bari ku rutonde rw’abo Pegasus yaba yarakozeho cyangwa izakoraho. Ubushinjacyaha bw’i Paris bwatangiye kubikoraho anketi.

Amakuru ya Pegasus amaze kuba kimomo, guverinoma ya Isirayeli yashyizeho akanama gahuza minisiteri zitandukanye kagomba kureba niba Pegasus yarakoreshejwe ku isi mu buryo itari itagenewe. NSO ivuga ko Pegasus yakorewe inzego z’umutekano za leta z’ibihugu ziyishaka kugirango ziyikoreshe mu kurwanya iterabwoba n’ubundi bwicanyi.

Nyamara rero, ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ikigo Forbidden Stories cyo mu Bufaransa, n’ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeye 17, bwerekanye ko Pegasus ishobora kuba yaranetse telefoni ngendanwa zirenga ibihumbi 50 mu bihugu byibura 50 bitandukanye, zirimo iz’abanyamakuru, abanyapolitiki, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abarimu ba za kaminuza, abadipolomate, abayobozi ba za sendika, impirimbanyi za demokarasi n’iz’uburenganzira bwa muntu, n’abakuru b’ibihugu.

VOA