Museveni arasaba u Rwanda, Tanzaniya na Kenya kugura isukari ya Uganda

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ibyavuzwe bishobora kuba bigiye kuba impamo, umubano w’u Rwanda na Uganda wamaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi, waba ugiye kongera kuba nk’uko wahoze. Ubwo perezida Muzeveni wa Uganda yasuraga uruganda rukora isukari yo mu nganda rwitwa “Kinyara Suga Limited” ruri mu Karere ka Masindi, yavuze ko agiye kuvugana n’abayobozi b’ibihugu by’Umuryango w’Afrika y’Ibirasirazuba (EAC) birimo n’u Rwanda, ko byajya bigura isukari yo mu nganda muri Uganda, nk’uko tubikesha ikinyamaru “Chimpreports“.

Perezida Museveni ubwo yasuraga uruganda rw’isukari rufite agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari ruri Masindi, yagize ati: “Abavandimwe bacu bo muri EAC bashobora kugura iyi sukari kuko iwabo ntayo kandi twe dusagura. Bityo ngiye gukorana nabo, perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, na perezida Paul Kagame w’u Rwanda, iki kibazo gikemuke.”

Uru ruganda rukora isukari ikoreshwa mu nganda, ruri mu nganda nini muri EAC kuko rukora toni 60,000 buri mwaka, tukaba rukenera toni 70,000 z’ibisheke buri mwaka. Nyamara ariko, n’ubwo urwo ruganda rusanga rusagura, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative Francis Mwebesa, asanga isukari yo mu nganda ikenerwa mu gihugu imbere iri hejuru y’ikorwa n’urwo ruganda kuko iri hagati ya toni 78,000 na 90,000 ku mwaka.

Uganda yahombye amadolari miliyoni 50 zo gutumiza mu mahanga sukari ikoreshwa mu nganda zirimo izikora ibinyobwa bidasindisha n’imiti. Perezida Muzeveni akaba asanga “Kinyara Suga Limited” iri mu nzira nziza. Perezida Muzeveni arasanga urwo ruganda nirukora neza, ruzahaza isoko ry’imbere mu gihugu ndetse n’iryo muri EAC rikenera toni zigera ku 150,000 ku mwaka. Yagize ati: “Nzasaba ibihugu bigize EAC ko byagura sukari yo mu nganda iwacu. Bityo, hano iwacu tugiye kongera umusoro kuri sukari ikoreshwa mu nganda iva hanze.

Perezida Museveni arizeza inganda zikora isukari ikoreshwa mu nganda zo muri Uganda zikora Toni ziri hagati ya 220,000 na 600,000 ku mwaka ko zizabona isoko, kuko Uganda yo ikoreshwa Toni 380,00 ku mwaka.

Abakenera isukari y’umweru ikora mu nganda barimo abakora ibinyobwa, imigati, ndetse n’imiti bazakenera iyo sukari. Ikindi, ku bakozi basagaga 12,00 haziyingeraho abandi bashya 150 muri urwo ruganda. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative, Francis Mwebesa akaba yatangaje ko iyo Minisitiri yahaye ibyangombwa izindi nganda esheshatu zizakora iyo sukari kandi zikaba ziri ku nzego zitandukanye zo gutangira gukora. Ibi bigaragaza ko umusaruro uziyongera, bityo hagakemerwa n’isoko ryagutse. 

Uganda isanzwe ari kimwe mu bihugu byo muri EAC bifite inganda nyinshi zikora ibicuruzwa bitandukanye bikoreshwa mu gihugu imbere ndetse bikanoherezwa mu mahanga. Nyamara ariko, amakimbirane yaranze u Rwanda na Uganda akaba yaravuyemo n’uko u Rwanda rufunga imipaka yarwo n’icyo gihugu ndetse rugakumira n’ibicuruzwa byose biva muri Uganda ku isoko ryarwo, byatumye nyinshi mu nganda zo muri Uganda zihazaharira. Ku mupaka wa Gatuna ndetse n’iyindi, habknekaga urujya n’uruza rw’amakamyo yatwaraga ibicuruzwa biva mu nganda zo muri Uganda zibijyana mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu birimo Burundi na DR Congo binyuze mu Rwanda. Gufunga iyo mipaka rero byasubije cyane inyuma ubukungu bwa Uganda cyane cyane umusaruro wo mu nganda waburiwe isoko, maze zinwe zirafunga.

Nyuma y’uko Uganda yongeye kongera kugira umubano mwiza n’u Rwanda, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arizeza inganda zo muri Uganda ko zigiye kongera kubona isoko ryo kugurishirizamo ibicuruzwa byazo, harimo n’u Rwanda. Bityo, arizeza inganda kongera umusaruro kuko agiye kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda maze ibicuruzwa biva Uganda bikongera bikagurishwa ku isoko ryo mu Rwanda.