Centrafrique: Amb. Rugwabiza agiye kuyobora ubutumwa bwa LONI

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, aritegura gushyiraho umudipolomate w’u Rwanda, Ambasaderi Valentine Rugwabiza ugasimbura Mankeur Ndiaye uyoboye ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique kuva mu 2019.

Biteganyijwe ko Rugwabiza Valentine azagera i Bangui mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu. Kugeza ubu Ndiaye akaba akiri mu kazi mu gihe agitegereje ko ugomba kumusimbura mu nshingano agera muri Centrafrique.

Ndiaye yayoboraga ubutumwa bwa UN muri Centrafrique kuva muri Gashyantare 2019. Tariki 22 Gashyantare 2022 biteganyijwe ko azaba ari  i New York ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye ageza ku kanama gashinzwe amahoro ku isi raporo y’ubutumwa amazemo imyaka isaga ine. Manda ye ikazarangira tariki 28 Gashyantare 2022.

Kandidature ya Rugwabiza yemewe n’ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku Isi, u Bushinwa nibwo butari bwatangaza aho buhagaze, ariko biteganyijwe ko nabwo buzayemera bukazatangaza icyemezo cyabwo mu cyumweru gitaha.

Rugwabiza yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango w’ubucuruzi ku Isi,  aracyari mu bagize Guverinoma ya Kagame, uyu mudipolomate wubatse izina mu ruhando mpumahanga, nta kabuza azashyigikirwa n’u Bufaransa (Avuga igifaransa neza) U Burusiya, U Bubushinwa ndetse na Amerika.

 “U Rwanda ruyoboye MINUSCA”

Nibiramuka byemejwe ko umunyarwandakazi Rugwabiza Valentine ajya kuyobora MINUSCA, azaba asanzeyo undi munyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu uyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL)  igizwe n’abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Uyu mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho umufaransa witwa General Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri, akaba yaravuye kuri uyu mwanya muri Mutarama 2021.

Imibare yo mu kwezi k’Ugushyingo 2021 igaragaza ko muri Centrafrique hariyo ingabo z’amahanga zigera ku 1660, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs) mu cyumweru gitaha biteganyijwe ko ruzohereza abandi bagera kuri 250. Twabibutsa ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Central Afrique ari zo zicunga umutekano w’umukuru w’igihugu kuva mu 2015.