Rwanda: Guhatira abagabo kwisiramuza ku gahato bihatse iki?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’u Rwanda imaze imyaka yarashyizeho gahunda yo gusiramura abana b’abahungu bakivuka, abagabo n’abasore nabo bategekwa kwisiramuza bubi na bwiza ndetse ubu byashyizwe no mu mihigo.

Kwisiramuza/gukebwa (circumcision) ubusanzwe ni umwe mu migenzo y’abayoboke b’idini ya Islam n’abandi babikora ku bwende bwabo, ariko magingo aya mu Rwanda bisa nk’ibyabaye itegeko kuva byakwinjizwa mu mihigo y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bashinzwe ubuzima mu myaka itanu ishize.

Mu bukangurambaga bwo gushishikariza abagabo kwisiramuza bumaze iminsi bubera hirya no hino mu Rwanda, ab’igitsinagabo babwirwa ko gukata ‘agahu’ kari ku mutwe w’igitsina ari isuku ikorwa mu rwego rwo kubarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

“Kwisiramuza byabaye itegeko”

Mu karere ka Kamonyi hari abagabo batubwiye ko baherutse gukoreshwa inama n’ubuyobozi bakabwirwa ko umugabo wese udasiramuye akwiye kwihutira kubikora, uwo bizamenyekana ko adasiramuye akazacibwa amande.

Hari umugabo watubwiye ati “Hano mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi kwisiramuza byabaye itegeko. Abajyanama b’ubuzima basigaye bagenda urugo ku rundi babaza abagabo n’abana b’abahungu niba basiramuye. Hari n’inama duherutse gukoreshwa n’umuyobozi w’umurenge, atubwira ko umugabo wese ndetse n’umusore bazasanga adasiramuye azajya acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.”

Undi mugabo wo mu Karere ka Gatsibo yaratubwiye ati “Ujya gusaba icyangombwa bakubaza niba warisiramuje. Iyo uvuze ngo warisiramuje bakubaza igihe wabikoreye naho wabikoreye iyo basanze ubeshya baguca amande guhera ku bihumbi bibiri kugeza ku bihumbi icumi.”

Hari n’umuyobozi mu nzego z’ibanze watubwiye ngo “Dusigaye duhiga imihigo yo kugira umubare runaka w’abagabo bisiramuje mu gihe iki niki. Nukuvuga ngo niba uhize ko muri uyu mwaka wa 2021-2022 ab’igitsinagabo 1000 bazisiramuza birumvikana ko ugomba gukoresha imbaraga zose kugirango bigerweho. Abaturage dufite bamwe bumva batinze, udashyizeho igitsure ntibakwisiramuza.”

Bamwe mu bisiramuje bavuga ko byabagizeho ingaruka

Kubera gutinya ibihano bahabwa n’abayobozi, ndetse bamwe bakaba badafite amikoro ahagiye yo kujya kwisiramuza ku baganga b’inzobere, bamwe mu bagabo bahitamo kujya kwisiramuza no gusiramuza abana babo b’abahungu mu bavuzi gakondo cyangwa se mu bayisiramu rimwe na rimwe bigakorwa nabi bikabagiraho ingaruka zitandukanye.

Hari umugabo wo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe watubwiye ko “Igitsina cyaraboze kubera ukuntu umuvuzi gakondo yansiramuye nabi[…] nta mafaranga nari mfite yo kujya kwa muganga ikibungo byatumye rero njya kumuvuzi gakondo duturanye kuko nabonaga n’abandi bajyayo akabasiramura. Njyewe nagize umwaku ankata nabi akata n’inyama y’imbere none igitsina kimaza umwaka kitarakira ahubwo cyaraboze mfite ububabare budashira.”

Hari n’undi muturage uherutse gutanga ubuhamya kuri imwe mu maradio yigenga, avuga ko igitsina cy’umwana we w’imyaka irindwi kidakora kuko “Anyara hifashishijwe sonde nyuma yo kumusiramura nabi ari uruhinja.”

Mu buhamya butandukanye bw’abo twaganiriye, harimo n’abagabo bavuga ko kuva babasiramura batongeye gushobora gukora umurimo w’abashakanye.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage n’ubuzima (RDHS ) bugaragaza ko abagabo bafite imyaka 15-49, abagera kuri 56% basiramuye, muri bo 51% basiramuwe n’abaganga mu gihe 3% basiramuwe n’abahanga gakondo cyangwa abandi. Ubaze kuva ku myaka 15-59 ni 52.5%.

Mu mujyi wa Kigali niho hari abagabo benshi basiramuye bangana na 72.4%, ukurikiwe n’Intara y’Uburengerazuba ifite 62.6%, Uburasirazuba ni 56.3%, Amajyaruguru ni 49.8% naho Amajyepfo ni 41.4%.

Ugendeye ku madini, abagabo b’Abanyagatolika bisiramuje mu Rwanda ni 52.9%, Abaporotesitanti ni 57%, Abadivantisiti ni 57.2%, Abayisilamu ni 90.7%, Abahamya ba Yehova ni 57%, Abatagira idini babarizwamo ni 47.5%.