Uko Patrick Ndengera avuga yabonye ikiganirompaka cyabereye i Montréal bigaragaza aho ahagaze

Mu nyandiko ya Bwana Patrick Ndengera arasobanura uburyo ikiganirompaka cyabereye i Montréal muri Canada ngo cyagenze, abashidikanya bibaza aho ahagaze muri politiki mwasoma iyi nyandiko ye yahise ishimwa cyane ku rubuga rwa facebook n’intore nka Aimable Bayingana, Chantal Mudahogora n’abandi….  Ibi bigatera kwibaza niba ya groupe de réflexion itari umutego wa Leta ya FPR dore ko no mu myandikire ya Patrick Ndengera ku mbuga nkoranyambaga iyo byacitse muri za FDU cyangwa hari izindi ngorane zabaye muri opposition yihutira kugaragaza akanyamuneza ariko iyo muri FPR barimo bacagagurana hari abafungwa umusubizo araruca akarumira!

Nimwisomere inyandiko ye hano hasi:

“Ku wa gatandatu tariki ya 27 z’ukwa cyenda muri 2014 habaye ikiganirompaka Montreal cyagombaga kuvuga ku Rwanda kandi cyateguwe na Congrès rwandais du Canada ( ihuza ama association y’abahutu baba muri Canada), mu ba paneliste nta mu nyarwanda numwe warangwagamo ahubwo harimo abazungu bane bitwa ko ari aba expert ku Rwanda aribo Filip Reyntjens, Geraldine Smith, Luc Reydams na Stephen W. Smith. Ariko nyuma y’ikiganirompaka abari aho bose bibajije niba kwita abo bantu aba expert atari ukureengeera kuko mu by’ukuri abantu batashye ntacyo bungutse na kimwe ndetse n’ibibazo byabajijwe nta bisubizo byabonewe.

Ahubwo ikibabaje ni uko mu mwanya w’ibibazo byageze ubwo bamwe bimwa ijambo ukazamura akaboko kagahera mu kirere ahubwo ijambo rigahabwa abizewe na congrès. Ibyo byatangiye nyuma yaho abanyarwanda bamwe nka Rushemeza, maître Makombe na Chantal Mudahogora babajije ibibazo byahungabanyije aba panelistes bakabasunika kuri defensive ku buryo byatumye bigaragara ko ibyo aba panelistes bavuga nta bushobozi bafite bwo gutanga preuves cyangwa ingero z’ibyo bavuga.

Mu batanze ibiganiro bose bahuriye ku nsanganyamatsiko imwe yo guhuriza kuvuga ko mu Rwanda nta kintu na kimwe kigenda neza ko ubutegetsi buriho ari bubi kuva hasi kugera hejuru. Geraldine Smith ati ubucamanza mu Rwanda nta kigenda za gacaca ngo zashyiriweho gufunga abahutu bose. Akongeraho ko nta reconciliation ishoboka kuko nta muhutu ufite ijambo. Ati ahubwo byagombaga kugenda nko muri Afrique du sud aho abantu bavuze ibyabaye bakababarirana ntihagire uhanwa, cyangwa ngo bikaba nko muri Mozambique aho abantu bose barimbuye imbaga bahawe amnistie bose.

Bamubajije bati se ibyo bihugu uvuga byabayemo genocide nko mu Rwanda ? ati oya. Bakamubaza bati ese kuki ushaka ko mu Rwanda bakora solution nkizo mu bihugu bitabayemo genocide ? Ati ni ingero natangaga. Bamubaza bati ese gacaca wayisimbuza uruhe rukiko rwaburanisha abantu miliyoni mu gihe gito ? ati ntarwo nzi rwakora ako kazi. Bati ese uherahe upima ko reconciliation ntayikorwa mu Rwanda ? Ati nta gipimo mfite kandi sinzi aho bigeze. Twaguye mu kantu twibaze tuti ese uyu harya nuyu nawe yibara mu ba expert ? nta dossier nimwe azi ku Rwanda.

Hakuriiyeho Luc Reydams we yadukoreye agashya. Yaratangiye atubwira ko muri TPIR hari complot iteye ubwoba ku buryo ngo abakozi baho bose baba aba juges cyangwa aba temoins expert bose hari bible bagomba gusoma mbere yo gusinya contrat y’akazi. Iyo bible we yayitaga livre noir ariko mu by’ukuri ni igitabo cyanditswe ku Rwanda mu gihe cya genocide muri Avril kugera muri juin gikusanya ibimenyetso byose ku byabaye, kirimo temoignage z’abacitse ku icumu , aba société civil ndetse zibaza n’abaturage basanzwe. Ngo mu gitabo harimo recommandations nyinshi. Yarakinenze avuga ko atumva ukuntu cyanditswe vuba mu mezi anwe gusa, anenga umudamu wacyanditse, kandi akemeza ko aricyo abakora Arusha muri TPIR bose bagenderaho kandi ko kiri favorable kuri FPR kandi ko abaca imanza Arusha bagikoresha baca imanza babogamye.

Mu bibazo yabajijwe bamusabye titre y’icyo gitabo aranga aranangira yanga kuyitanga. Noneho bamubaza bati ese ko topic wagombaga kuvugaho ariyo “TPIR:justice en otage” utayivuze ukivigira igitabo gusa ? Ati nyine abakozi ba Arusha bafashwe en otage n’ibitabo bitatu bose bagenderaho nk’ivanjiri mu guca imanza. Bamubaza ukuntu abantu intellectuels bakora Arusha bashobora gukoresha reference y’igitabo kimwe gusa ? ati ni ibyo ni uko bimeze. Nuko abantu bagwa mu kantu bibaza ukuntu abantu bazobereye mu mategeko cyangwa aba expert baminuje bashobora gukoresha reference imwe.

Uyu mu expert we (kumwita expert ni ukureengeera bikabije) yasize inkuru mbi imusozi ku buryo mugenzi we nawe utanga ikiganiro witwa Smith yafashe micro aramucyaha ati ko waje uri butubwire ukuntu justice muri TPIR iri en otage ahubwo ukaba urimo gufata public en otage ? Ati ese uduhaye titre y’icyo gitabo hari ikibazo ? Undi ati ntayo mbahaye. Akaruru muri sale, iyo tugira inyanya twari kuzimutera kuko yerekanye amateurisme irenze urugero. Abanyarwanda twaragowe tugomba gutega amatwi abantu biyita aba expert mu by’iwacu ngo kuko ari abazungu kandi mu by’ukuri ntacyo biyumviramo na kimwe mu by’iwacu. Ngo ubu birahagije ko uvuga ko mu Rwanda hari dictature ngo uhinduke expert mu by’iwacu usobanure ibyo uzi n’ibyo utazi. Uwo mu expert yateje akavuyo muri sale biba ngombwa ko moderatrice atanga pause.

Nyuma ya pause moderatrice yagombye kuduha iyo titre y’igitabo cyanditswe ngo na Omar Rakia ngo arebe uko yagabanya frustration yari muri sale itewe numwe mu ba expert.  Hakurikiyeho Filip Reyntjens atanga ikiganiro yatangiye asasira ikiganiro cye ariko ategura ibyo aribukurikizeho bikarishye byo kunenga ubutegetsi bwa Kigali. Ati abambanjirije bavuze ko gacaca ntacyo yakoze ati sibyo kuko gacaca yakoze akazi gakomeye ko kuburanisha imanza nyinshi mu gihe gito, ati mu Rwanda ubu iterambere ririhuta cyane, ati kandi ntimukambeshyere njye nemera ko habayeho genocide yakorewe abatutsi (atanye na mugenzi we Geraldine Smith wirinze gukoresha ijambo genocide ahubwo aabyita violences de masse).  Ati ibya double genocide simbyemera.

Uwo muvuno awurangije yatangiye kwerekana ko ingoma ya Kigali ari mbi cyane ko ikoresha credit-génocide bivuze ko bitwaza genocide ngo bakange amahanga ko atatabaye nuko n’amahanga agapfuka amaso ku makosa ya FPR. Akomeza avuga ko TPIR ikora nabi, ko atanga n’amazina y’abacamanza ba Arusha ngo barya ruswa ku manywa y’ihangu ngo bari corrompu, ati  mu Rwanda nta reconciliation ishoboka ko hari discours officiels zibeshya zidashyira mu bikorwa ibyo zivuga, avuga ko na economie nta kigenda babeshya chiffre, ati mu Rwanda nta matora abayo, abayobozi barahunga, yerekanye ko mu Rwanda ari mu muriro utazima muri macye. Yemeza ko amahanga ubu yatahuye u Rwanda iyo credit-génocide itagikora ubu bamenye amakosa ya FPR. Ati aba rescapés ba génocide bategekwa kwiyunga n’ababishe, ati nifuza ko habaho urukiko mpuzamahanga rwaburanisha abasirikari b’u Rwanda.

Mu bibazo bamubajije harimo ikibazo cyo kumenya impamvu inama agira leta y’ubu atazigiriye Habyalimana kandi barakoranaga bya hafi ?Ararahira aratsemba ati Habyalimana ntaho nakoranye nawe aramwigarika izuba riva. Ati naburaniye ibyitso muri 91, ubundi mvuga amakosa y’ingoma muri za 92. Bati ese kuki wategereje icyo gihe cyose muri 92 ngo uvuge amakosa yo ku ngoma yaguhembaga kuva muri za 78 ? bati ese si wowe wanditse constitution y’u Rwanda ishyiraho dictature ya parti unique ? bati ese cya gitabo cyawe wiyandikiye “risqué du métier” aho usobanura ko uri opportuniste ndetse ukanaba militant engage ushyigikira igipande cyo ku ngoma ya Habyalimana ? Ibyo bibazo yabibajijwe n’umu rescapé wa genocide Chantal Mudahogora.

Filip yahise atukura atangira gukora des gesticulation mu kirere yihonda ku gahanga ati Mana ishobora byose kuki ngomba guhora nisobanura kuri ibyo bibazo koko ? Abantu bati ese icyo gitabo gisobanura opportunisme yawe n’ukuntu waretse iby’ubu chercheur ugahinduka un militant engage si wowe wakiyandikiye ? Ati ni icyanjye rwose. Ati nashatse kuba honnête mvuga ubuzima bwose bwanjye nabayemo mu Rwanda. Abantu bati ese uyu munsi ni iki kitubwira ko utakiri uwo oportiniste na militant engage muri opposition nyarwanda nka bimwe wivugiye ko wakoraga kera ukiri ku ibere ku ngoma ya Habyalimana ? Icyo kibazo cyaramunaniye neza neza kukigobotora ahitamo kwivugira ibindi.

Stephen Smith we mu kiganiro yakoze yaje agendera ku magi kuko yabonaga bagenzi be bamubanjirije bahuye n’akaga ibinyoma byabo bigakubitirwa ahashashe, yahisemo kwerekana ko ingoma ya Habyaraman isa neza neza ni iya FPR iyobowe na Kagame. Ariko nawe ntibyamuhiriye kuko abantu bamusobanuriye ko ingoma ya Habyalimana yasojwe na genocide yakorewe abatutsi ikrimbura imbaga irenze abarenga miliyoni, bati kuki ugereranya ibitagereranywa ? Smith yanongeyeho ko impamvu credit-genocide ikora ariko abazungu batinya ko babita raciste kuko banze gutabara abirabura ku buryo bafunga amaso ku bikorwa bibi bya FPR. Ati ariko dufite ikizere ko abazungu bazahinduka bakarekura iyo ngoma.

Mu bibazo rero hari umugabo witwa Eustache uba Montreal wahakanye aratsemba ko nta genocide Tutsi yabayeho ko ahubwo habayeho genocide Rwandais. Filip yihutiye kumunyomoza uwo Eustache asubira kwicara atanyuzwe. Nuko hahaguruka umusaza witwa Faustin Nsabimana ati rwose numvise muvuga ko amahanga yamenye ibya FPR none ndabinginze nimumbabarire mumbwire isaha, italiki, umunsi , ukwezi ndetse n’umwaka iyo ngoma ya Kigali izahirimira ngo mbe ngurisha utwange nitegura gutaha? Yatanze urwenya muri sale ariko Filip ikibazo cyaramushimishije bidasubirwaho kuko yahise amwizezako hazaba coup de palais Kagame bakamurasa izuba riva ati nuko ingoma zigahindura imirishyo. Ati kuko aya mashyaka yo hanze nta gatege, ati opposition nyarwanda ntibaho, ati kandi abirirwa bavuga ubusa kuri internet bashinga amashyaka ya baling sibo bazamukuraho. Ati rwose iyo coup de palais ndayibona hafi aha. Iki gisubizo nibaza ko gishobora kuba cyarahaye umusaza Faustin ibitotsi by’umwaka wose.

Conclusion ni uko byagaragaye ko abiyita aba expert ku bibazo by’u Rwanda mu by’ukuri bameze nka ba militant engage nkuko Filip yabyivugiye ko ari uko yari ameze kwa Habyalimana. Ubu abo ba expert bari engage muri opposition nyarwanda. Ikigaragara ni uko ubu bidahagije kuvuga ngo mu Rwanda ubutegetsi ni dictature, ngo nta liberté d’expresiion ihari ngo uhinduke expert abantu baguhe ijambo mu bagabo.

Niba mu Rwanda hari iterambere rigaragarira buri wese, niba abaterankunga babona inkunga batanga ikoreshwa neza, niba iyo communauté international nta yindi alternative ya opposition ibona ihari ifite projet de société ifatika, niba iyo communauté international ibona amashyak ya opposition nyarwanda avuka nk’imegeri buri gitongo, bwakwira agacagagurana, uragirango barwanye ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babusimbuze baringa y’umuyaga ? Aba expert ikibarya ni uko nta access bafite yo gusubira kwibera ba militant engagé ngo birire inoti ziryoshye  nibaza ko nonaha uwabibaha barara baserutse i Rwanda.

Ngayo nguko ni uko uwitwa Filipo na bagenzi be bahuye n’uruVa gusenya I Montréal. Sinemeza ko bazahagaruka vuba kuko basohotse muri sale bubitse imitwe kuko nta kintu gishya bagejeje ku banyarwanda bari bateraniye aho muri sale. Ikindi kubita aba expert ku bibazo by’u Rwanda ni ukuyoba cyane kuko ama dossier yo mu Rwandas ntibayazi, ubabaza preuves na exemple ku byo bavuga bagasubiza bati simbizi. Nyumvira nawe ra !! Icyo aba ba expert bazatuzanira tuzagifatisha yombi. Nari ngiye kuvuga ko nataye igihe cyanjye njya kubumva ariko oya byatumye menya ko muri izi conference tudakeneye gutumira abantu batazi iby’iwacu cyangwa abantu frustré babuze icyanzu bacamo ngo bajye kuba aba militant engagé nkabo ba Filipo ngo binjire muri coulisse du pouvoir. Ubutaha rwose muzatuzanire aba conférenciers b’abanyarwanda bazi ibyo bavuga. Naho ubundi ntibizoroha iby’aba ba expert b’ibyaduka !!!

 Harahagazwe

Alain Patrick Ndengera a.ka. Tito Kayijamahe”