Yanditswe na Nkurunziza Gad
Hari abakecuru ndetse n’abagore b’amajigija bavuga ko abana ndetse n’abagabo babo baguye ku rugamba inkotanyi zarwanaga na Leta y’u Rwanda mu 1990-1994 bavuga ko bijejwe impozamarira none amaso akaba yaraheze mu kirere kandi banifuza ko bafatwa kimwe n’abacikacumu.
Bamwe mubo twaganiriye batuye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare hamwe n’abatuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo bavuga ko baterwa agahinda no kubona Paul Kagame atarigeze abareba n’irihumye nyuma y’urugamba rwaguyeho abana ndetse n’abagabo babo, inzego zitandukanye zikaba zarakomeje kubizeza ibitangaza none imyaka ikaba ishize ari 31 amaso yaraheze mu kirere.
Kubera impamvu z’umutekano wabo amazina yabo badusabye kuyagira ibanga
Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 79 yatubwiye ko urugamba rw’inkotanyi rwatangiye afite umugabo bari babyaranye abana babiri b’abahungu n’umukobwa umwe. Umugabo we yajyanye n’abandi bari baturanye ku rugamba arugwaho ku ikubitiro. Abahungu be umwe yari afite imyaka 18 undi afite 21 nabo ngo bakuze bafite ishyaka ryo kuzusa ikivi cya se nuko mu 1993 bajya ku rugamba rwihishwa batabibwiye nyina nabo ngo ntibarenze umutaru.
Yavuze ati “Urugamba rutangira njye n’umugabo wanjye twari dutuye Kabale ntacyo twari tubaye kuko umugabo yari umwalimu, ariko nyine byabaye ngombwa ko akazi akareka ajyana n’abandi ku rugamba. Sinigeze menya ko umugabo n’abana bacu bapfuye nabimenye nyuma igihugu cyarafashwe 1994.”
Yakomeje ati “Natahukanye n’abandi mu Rwanda tuza abakada ‘Cadres’ babanje kubidushishikariza cyane ndetse batwizeza ko abapfushije ababo baguye ku rugamba bazabaha impozamarira yewe banatubwiraga ko umushahara abacu bari kuba bahabwa ari twe tuzajya tuwuhabwa. Ikintera agahinda kugeza ubu nuko ibyo byose batwijeje nta na kimwe twigeze duhabwa.”
“Abacikacumu nibo bari ku ibere twebwe ntacyo tuvuze”
Undi mugore uri mu kigero cy’imyaka 52 yatubwiye ko urugamba rwo mu 1990 rwabaye ari umugeni waramye kwa sebukwe, umugabo akagenda atamusezeye. Yatubwiye ati “Twari tumaze amezi atatu tubanye nari naramye kwa databukwe. Umugabo narabyutse mu gitondo ndamubura nyuma nza kumva bashiki be bambwira ko yagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Nakomeje gutegereza ko azagaruka ndaheba 1994 dutashye nibwo namenye ko yapfuye.”
Yakomeje ati “Umugabo wanjye yaguye ku rugamba, databukwe, baramu banjye na basaza banjye barugwaho. Nakomeje kubana na mabukwe twembi turi abapfakazi dutahuka batubwira ko bazadufasha inka twari dusigaranye tuzita aho twabaga Jinja. Ariko biratubabaza iyo tubona ukuntu abacikacumu aribo bari ku ibere twebwe ntawutwitayeho kandi ibyo Kagame yirirwa avuga ko byagezweho byose byavuye mu maraso y’abagabo bacu na basaza bacu.”
“Iyo hagize ubaza aho ibyo batwijeje byaheze arabizira”
Mu majwi yumvikanamo agahinda kenshi n’ikiniga ndetse bamwe amarira abazenga mu maso bakanyuzamo bakitsa imitima, aba babyeyi b’abapfakazi bavuga ko bamwe muri bo basubiye mu buhunzi kubera ihohoterwa bakorewe nyuma yo kubaza aho ibyo bijejwe byaheze.
Hari uwatubwiye ati “Iyi center ‘agace batuyemo’ yose tugitahuka yari ituyeho abapfakazi, ariko ubu benshi muri bo basubiye mu buhunzi Uganda, abandi bishwe n’agahinda, hari n’abagera kuri batanu biyahuye kubera itotezwa bakorewe nyuma yo kubaza aho impozamarira y’abacu yaheze.”
Arakomeza ati “Hari igihe Kagame yaje inaha ubwo yiyamamarizaga kuba perezida ubwa mbere ngirango ni nka 2002 cyangwa 2003 umugore witwa Bateta Joyce yavuze ikibazo cyacu cyo kuba twishwe n’ubukene kandi abagabo bacu baraguye ku rugamba, ntibatumye arangiza ikibazo baraje baramuterura bajugunya muri pandagari yamaze hafi ukwezi tutazi iyo afungiye bamufunguye yahise asubira Uganda ubu ntashobora kurota agaruka ino.”
Ikifuzo cy’aba bafite abagabo ndetse n’abana baguye ku rugamba rw’inkotanyi nuko bahabwa impozamarira z’ababo kandi bakajya bibukwa nk’uko abatutsi bishwe muri jenoside bibukwa.
Hari umukecuru watubwiye ati “Uko bibuka abatutsi bishwe muri jenoside niko bakwiye kujya bibuka n’abagabo bacu ndetse n’abana bacu bapfuye barwana urugamba rwo kubohora igihugu. Dukwiye gufatwa kimwe n’abacitse ku icumu natwe abana bacu bakigira ubuntu natwe bakatwubakira bakatuvuza. Ibi ngibi leta ikora byo gutonesha abacikacumu twe ntibatwiteho nukudutoneka.”
“Abatishoboye muri bo bafashwa nk’abandi banyarwanda”
Umwe mu bayobozi mu Karere ka Nyagatare nawe utifuje ko amazina ye tuyatangaza yatubwiye ko Leta itabona ubushobozi bwo guha impozamarira ababuriye ababo ku rugamba, ariko kandi ngo abafite ibibazo muri aba bapfakazi bafashwa kimwe n’abandi banyarwanda batishoboye.
Yavuze ati “Uwabemereye izo mpozamarira simuzi. Simpamya ko leta yabona amafaranga yo guha buri wese ufite umugabo cyangwa umwana waguye ku rugamba. Ni abanyarwanda nk’abandi abatishoboye muri bo barafashwa.”
Zabyaye amahari
Urugamba rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi abarenga ½ by’abarurwanye ni impunzi z’abanyarwanda babaga muri Uganda. Urugamba rujya gutangira ndetse n’igihe rwari rugeze mu mahina, abagabo ndetse n’abasore b’abanyarwanda babaga mu bice bitandukanye muri Uganda barugiyeho karahava, benshi muri bo barugwaho, abandi nabo batanze imitungo yabo yiganjemo inka bizezwa ko igihugu nigifatwa bazashumbushwa ibyo batanze.
Siko byagenze rero kuko Kagame yageze ku butegetsi atangira kubaka akazu k’inkoramutima ze bigwizaho umutungo karahava. Ibi bibabaza abatari bacye mu bo barwananye urugamba ndetse n’imiryango yabo, amacakubiri muri bo atangira ubwo Kagame nawe si umwana niko guca ibice mu ngabo atangira kwiyegereza abavuye i Burundi ndetse na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo tutibagiwe iturufu ye y’abacitse ku icumu, byose akaba abikora mu nyungu ze zo kwigwizaho amaboko.