Yanditswe na Nkurunziza Gad
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 9/11/2021 riritandukanya n’igitero umutwe wa M23 uherutse kugaba ku butaka bwa Repuburika ya Demukarasi ya Congo, rikemeza ko uyu mutwe wateye uturutse muri Uganda.
Ubwo iyo mirwano yatangiraga mu ijoro ryo ku Cyumweru, bamwe mu bayobozi bo muri Congo-Kinshasa bemeje ko nta gushidikanya abarwanyi ba M23 bateye baturutse mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere Televiziyo ya Aljazeera nayo yatangaje ko mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Ugushyingo 2021, abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku kigo cy’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiri Chazu hafi y’umupaka wa Congo, Uganda na Rwanda.
Muri iri tangazo RDF yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare mu gitero M23 yagabwe muri Rutchuru, kuri iki cyumweru maze abo barwanyi bakigarurira uduce twa Runyoni na Chanzu, abaturage bagakwirwa imishwaro.
RDF yavuze ko nta ruhare ibifitemo ndetse idashyigikira ibikorwa ibyo ari byo byose by’umutwe wahoze witwa M-23, ahubwo ko ‘uyu mutwe wa M23 ujya kugaba ibitero wambutse uturuka muri Uganda aho ufite ibirindiro’.
Itangazo rivuga ko “Umutwe wahoze ari M23 uvugwa ntabwo wigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga DRC mu 2013, ahubwo wagiye muri Uganda aho iki gitero cyaturutse, ari naho uwo mutwe witwaje intwaro waje gusubira. Amakuru yose ari mu itangazamakuru cyangwa y’abayobozi mu karere, ko umutwe wahoze ari M23 waturutse cyangwa waje gusubira mu Rwanda, ni icengezamatwara rigamije guhungabanya umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na DRC.”
Ubwo M23 yatsindwaga urugamba mu 2013, Sultan Makenga wari uyoboye uyu mutwe, hamwe n’ingabo yari ayoboye bahungiye muri Uganda, babanza gushyirwa mu nkambi ariko kuzisohokamo ni mu gihe hari n’abo muri uyu mutwe bahungiye mu Rwanda bashyirwa mu nkambi yari mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Abahoze bagize umutwe wa M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi ko yananiwe kubahiriza amasezerano ya Nairobi, yagezweho ku bwa Joseph Kabila wamubanjirije agamije guhagarika intambara wari watangije.
Uyu mutwe uvuga ko ahubwo ko ushobora gusubukura urugamba ndetse ugasatira umujyi wa Goma. Ni umujyi n’ubundi M23 yigeze gufata mu mwaka wa 2012.
Raporo yakozwe n’inzobere za Loni mu myaka yashize zagiye zishyira mu majwi u Rwanda na Uganda kuba barafashije inyeshyamba za M23 zibasiye ako karere mu bihe byahise. Ibi bihugu ariko byarabihakanye.