Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, “nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.”
Kagame ati “ Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi”.
Yavuze ko umwanzi w’u Rwanda ntaho yagiye kandi ko ingabo z’u Rwanda zihora ziri maso ziteguye kumurwanya. Yatunze agatoki umutwe wa FDLR uri muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.
Ati “Umwanzi wacu uhamaze imyaka irenga 25 aracyahari kuko ibikorwa byashyizweho byo kumurwanya bitarangiza icyo kibazo.”
Mu buryo butaziguye, Kagame yanenze ko imikorere y’ingabo za UN, avuga ko zananiwe kurangiza ikibazo cy’imitwe yitwaje ibirwanisho ihungabanya umutekano mu karere, avuga ko igisubizo cy’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro muri burasirazuba bwa Congo kimaze gutwara miliyari mirongo z’amadorari ariko kidakemuka.
Yakomeje avuga ko FDLR ishobora kugirana isano n’umutwe w’iterabwoba wa ADF hamwe n’umutwe wo muri Mozambique aho bohereje ingabo z’u Rwanda.
Ati “Icyo mvuga ni uko duhora twiteguye guhangana nabyo, niba ari ukuzabana nabyo igihe cyose tuzabana nabyo[…]Utwifurije intambara nayo turayirwana nta kibazo, dufite abanyamwuga bayo bayikora uko bikwiye haba hano haba n’ahandi[…]Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni ‘aho umuriro uturutse niho tuwusanga’, ntabwo dutuma ugera hano[…]nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho itambara yaturutse.”
Hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzamera neza uko byari bisanzwe
Kagame yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu mubabo w’u Rwanda n’u Burundi ndetse, dore ko mu minsi ishize yakiriye intumwa ya mugenzi we Perezida Ndayishimiye, nyuma y’uko abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bahuye, abayobozi bakuru b’ingabo ndetse n’abayobozi b’Intara zihana imbibe barahuye mu rwego rwo kuzahura umubano.
Yavuze ati “Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe. N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”
Ku bijyanye n’umubabo w’u Rwanda na Uganda, naho ngo hari intambwe yatewe, ariko kandi haracyari ibibazo bigomba gushakirwa umuti yakomoje no ku bijyanye n’ifungurwa ry’umupaka.
Ati “Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n’izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca. Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.”
Perezida Kagame yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi. Kuri we, ntibyumvikana uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n’abakecuru. Ati “Unabakoresheje waba uri umuginga utazi icyo ashaka.”
Yakomeje avuga ko mu myaka yashize, Abanyarwanda baruvuga neza, biyumva mu Rwanda aribo bahigwaga ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo.
Ati “Niba mwibuka neza hari abantu bigeze gutera Kinigi, abasagutseho bake cyane [abandi bose barahasigaye] barambuka bajya muri Uganda barabakira barangije batubwira ko babafunze hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri Congo aho bari baraturutse. Ibyo byose tukabiganira n’Abayobozi ba Uganda.”
Yahakanye ko abagiriwe nabi muri icyo gihugu batari intasi z’u Rwanda, nk’uko abategetsi ba Uganda bagiye babishinja u Rwanda.
Yavuze ko ubu umupaka wafunguwe kuko Uganda hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavanaho za nzitizi zatumye umupaka ufungwa.
Ku kuba umupaka wafunguwe utaraba nyabagendwa, yavuze ko abashinzwe kurwanya Covid ku mpande zombi bagomba kubanza gushyiraho uburyo ibijyanye na covid byakwitabwaho ku buryo bidatera ikibazo uruhande urwo arirwo rwose.