Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Ikibazo rw’Abanyarwanda 8 babaye abere cyangwa barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (TPIR/ICTR) bakimurirwa muri Nijeri cyahindutse icya diporomasi mu rwego rwo hejuru. Iki kibazo cy’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu cyahindutse intambara ya politiki, bityo bituma habaho amakimbirane hagati ya Loni na Guverinoma ya Nigeri. Guverinoma ya Nijeri ngo ibitewe n’impamvu z’ububanyi n’amahanga, yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo aba bantu 8 maze yica ityo nkana amasezerano yo kubatuza, yari yasinyanye ku bushake na Loni. Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2022, Loni yafashe icyemezo cy’amaburakindi cyo kugarura aba Banyarwamda 8 Arusha. Dore ingingo z’ingenzi z’iki kibazo gikomeje gutera kwibaza isi yose!
Incamake y’ikibazo
Ku ya 15 Ugushyingo 2021, Loni na Repubulika ya Nijeri bagiranye amasezerano ajyanye no “gutuza” abantu barekuwe cyangwa bagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda cyangwa Uburyo Mpuzamahanga bwasabwe gukora imirimo isigaye y’Inkiko mpanabyaha”, bwitwa “Mécanisme”.
Ingingo ya 1 y’amasezerano yavuzwe iteganya, mu gika cyayo cya 2: “Aya masezerano agenga uburyo bujyanye no gutuza abantu bakurikira barekuwe cyangwa bagizwe abere ku butaka bwa Repubulika ya Nijeri:
1) Jerome-Clement Bicamumpaka
2) Prosper Mugiraneza
3) Tharcisse Muvunyi
4) Anatole Nsengiyumva
5) Andre Ntagerura
6) Alphonse Nteziryayo
7) Francois Nzuwonemeye
8) Inzirakarengane Sagahutu
9) Protais Zigiranyirazo “.
Aba bantu 9, usibye Jérôme-Clément Bicamumpaka wagumye Arusha kubera impamvu z’ubuzima, bageze i Niamey ku ya 06/12/2021 bahabwa ibyangombwa byo gutura na Guverinoma ya Nijeri nk’abaturage bahoraho, nk’uko biri mu masezerano. Ariko inkuru idasanzwe yari hafi gutangira.
Loni: Intambara nziza yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Mu myaka cumi n’itanu ishize ibibazo by’aba bantu bagizwe abere cyangwa barekuwe na Arusha byavuzwe mu byemezo byinshi by’akanama gashinzwe umutekano ku isi. Urukiko rwagerageje ubudacogora kugira ngo rubone ibihugu byo kubakira, ariko ibyo byose byaturukaga ku mibanire ya buri gihugu n’u Rwanda. Nibwo Nijeri ibemeye. Butaracya kabiri nayo iti nimumvire aha habonetse impamvu zishingiye ku mibanire y’ibihugu. Nguko uko Umuryango w’abibumbye wahagurutse kugira utsimbakaze uburenganzira bwa muntu, none amategeko 3 amaze gutangwa:
Ku ikubitiro hasohotse Itegeko ryasabaga Nijeri guhagarika Iteka ryo kwirukana aba bantu yatuje ku bushake.
Nyuma y’uruhererekane rw’amategeko, ku ya 31 Ukuboza 2021, Umucamanza Joseph E. Chiondo Masancha ku bubasha bwose yahawe n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Carmel Agius ategeka Nijeri guhagarika kwirukana abo bantu 8 batujwe mu butaka bwayo.
Kuri iri teka ry’umucamanza Joseph Chiondo Massancha, Nijeri yatanze igisubizo mu magambo, ku ya 04 Mutarama 2022, yemera kubongerera iminsi 30, nyamara isa naho yirengagije nkana ikibazo gikomeye gitera aba bantu 8 kuba butaka bwayo, aricyo gushaka ubuhungiro buhoraho. Ntabwo ari gereza bari hajemo. Icyakora, ikibazo cyari kiremereye ni uko aba 8 bari bongeye kuba abimukira badafite ibyangombwa ariko akarusho kwari ukuba nko muri gereza dore ko batari bemerewe kuva aho batuye, kandi bagoswe n’inzego zishinzwe umutekano.
Iteka rya kabiri ryo ku ya 14/01/2022 ryasabaga Nijeri kubahiriza uburenganzira bwa muntu kubera ko abantu 8 yabambuye ibyangombwa, byongeye bari bameze nk’imfungwa ziri munzu irinzwe cyane.
Indunduro: itegeko rya gatatu
Ku ya 7 Gashyantare 2022, dushobora kuvuga ko igice cy’ikinamico ryari kirimo kubera muri Nijeri cyari kirimo kigana ku musozo. Umuryango w’Abibumbye wabonye ko ari ngombwa guhagarika iri shyamirana, bityo uhitamo kugarura Arusha ibi byamamare “byayo”. Bityo bakaba bagomba kuba muri ya nzu bavuyemo shishitabona mu mezi abiri gusa, ariko maremare, ashize.
ICYEMEZO CYEREKEYE UBUSABE BWEREKEYE AMASEZERANO YO GUTURA YASINYWE NA NIJERI N’ITEGEKO RYO KOHEREZA ABANTU BATIJWE KU KICYARO CYA ARUSHA
Jyewe, Joseph E. Chiondo Masanche, Umucamanza w’Umuryango Mpuzamahanga, w’Inkiko zinshinjabyaha uri ku kazof (“Mécanisme”) nkaba n’umucamanza ushinzwe iburanisha ry’iki kibazo, nakiriye ibyifuzo byatanzwe na;
– Bwana François-Xavier Nzuwonemeye,
– Bwana Prosper Mugiraneza,
– Bwana Anatole Nsengiyumva,
– Bwana Protais Zigiranyirazo,
– Bwana Alphonse Nteziryayo,
– Bwana Andre Ntagerura,
– Bwana Tharcisse Muvunyi na
– Bwana Innocent Sagahutu,
Hakurikijwe amasezerano yo gutuzwa yashyizweho umukono ku ya 15 Ugushyingo 2021 hagati y’Umuryango w’abibumbye na Repubulika ya Nigeri (“Amasezerano yo Gutuzwa”)
[…]
Kubera izo mpamvu, nkurikije ingingo ya 28 ya Sitati n ingingo ya 55 y Amategeko,
Ndavuze nti:
_NTEGETSE Gerefiye guhita afata ingamba zose zikenewe kandi agategura uburyo bukwiye kugira ngo Abimuwe basubizwe by’agateganyo ishami rya Arusha rya Mécanisme, kugeza igihe bimuriwe mu kindi gihugu, hakurikijwe ingingo ya 23, 30 na 39 z’amasezerano y’icyicaro gikuru;
NTEGETSE Guverinoma ya Nigeri gutanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo iki cyemezo gikurikizwe;
NTEGETSE Gerefiye gutanga inyandiko mu minsi irindwi, amenyesha intambwe yatewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo;
MPAYE AMABWIRIZA Gerefiye yo kohereza kopi y’iki cyemezo kuri Guverinoma ya Nijeri na Guverinoma ya Tanzaniya; na
NANZE guha agaciro ibyifuzo bisigaye byagashwe nkaho nta gaciro mpihaye.
_Ng’uko uko mukino urangiye!