Abanditsi barenga 200 basabye Perezida Kagame kugira icyo akora ku ibura rya Innocent Bahati

Innocent Bahati

Abanditsi, abanyabugeni, n’abasizi barenga 290 bo muri Africa, Aziya, Uburayi na Amerika zombi bandikiye perezida w’u Rwanda bamusaba gukurikirana ibura ry’umusizi Innocent Bahati “mu nyungu z’uburenganzira ku buzima bwe, ubwisanzure, no kubaho neza”.

Abo mu muryango wa Innocent Bahati bavuga ko kuva tariki 07 Gashyantare(2) 2021 yaburiwe irengero ubwo yari yagiye mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo guhura n’umuntu.

Uwabanaga na Bahati yabwiye BBC ko ejo kuwa mbere – ubwo hari hashize umwaka bamubuze – bongeye kubaza ibye urwego rukurikirana ibyaha rukababwira ko “nta makuru mashya” kandi ko “bakomeje kumushakisha”.

Abanditsi bageneye inyandiko yabo Perezida Paul Kagame barimo abazwi cyane John Maxwell Coetzee, Haruna Kuyateh, Angye Gaona, Catherine Dunne, Margaret Atwood, cyangwa Burhan Sonmez ukuriye ihuriro ry’abanditsi ku isi, PEN International.

Inyandiko yabo igira iti: “Tuzanye iki kibazo ngo ucyiteho, dusaba ngo hakorwe ikihutirwa, kuko umwaka umwe urashize, Bahati akomeje kubura n’uko amerewe ntibizwi”.

Bongeraho ko bafite impamvu zifite ishingiro zo “kwibaza ko kubura kwa Innocent Bahati gufitanye ihuriro n’ubusizi bwe n’imvugo inenga bimwe mu byugarije abanyarwanda.”

Aba banditsi bavuga ko bamenye amakuru ko Bahati yigeze kubura nanone mu 2017 nyuma yo kwandika amagambo anenga kuri Facebook, “nyuma y’iminsi akaboneka afungiye muri kasho ya polisi”.

Bavuga ko “nubwo nta cyaha yarezwe, yafunzwe nta rubanza amezi atatu akarekurwa gusa bisabwe n’urukiko.”

‘Dufite icyizere ko agihumeka’

Junior Rumaga ufata Bahati nka mukuru we mu busizi kandi babanaga nk’abasore mu nzu imwe i Kigali mbere y’uko abura, avuga ko Rwanda Investigation Bureau (RIB) yababwiye ko “nta kiragerwaho, bagikurikirana.”

Bahati Innocent ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo yaherukaga gusohora yise ‘Mfungurira’.

Abe bavuga ko bigoye kuba bacyeka ko Bahati yagiye mu mahanga atavuze kuko igihe yaburiye imipaka y’igihugu yari ifunze kubera Covid.

Mu gihe bategereje inkuru ku ibura rye, Rumaga avuga ko abe n’inshuti ze bakora ibishoboka mu gusigasira ibihangano bye “hatagira ubikoresha mu nyungu ze bwite”.

Rumaga avuga ko nk’umuryango n’inshuti ze bagifite icyizere ko Bahati yaba agihumeka, nubwo ngo batashimangira icyo kizere kuko batazi aho ari.

Ati: “Dutekereza ko hari icyabaye twaba twarakimenye, ngiyo impamvu iduha icyizere ko yaba akiriho ahubwo tukagira impungenge z’uko yaba amerewe kuko igihe gishize ni kinini.

“Icyo cyizere nicyo gituma dusaba ko kumushakisha byashyirwamo imbaraga kurusha izashyizwemo ejo.”

BBC