Abanyamakuru barahunga umusubizo ari nako abandi bahembwa kuba abavugizi ba leta ya Kagame iyoboresheje igitugu n’akarengane

Nyuma y’igihe gito cyane “umwami” Kagame yongere kwimikwa kuyobora u Rwanda nyuma yo guhirika itegeko nshinga ibintu bikomeza bijya irudubi.

Muri iyi nyandiko ndagaruka ku ihunga ry’abanyamakuru ndetse n’umunyapolitike Gilbert Mwenedata washatse kwiyamamaza kuyobora igihugu ariko leta ya FPR ikamwangira ndetse bikaza kumuviramo gutotezwa kugeza ubwo afashe iy’ubuhingiro.

Nkuko nabivuze haruguru, nyuma y’iyimikwa rya Kagame Abanyarwanda bari bazi ko byibuze hagiye kuza agahenge bibwira ko “intsinzi” ye izatuma ashira ubwoba ariko ahubwo bwaje kurushaho ubwo urubanza rw’abagize umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol bafungiwe.

Itotezwa ryariyongereye haba mu banyamakuru, abanyapolitike batavugarumwe na leta ya Kagame cyane cyane abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi barimo vise perezida wa mbere bwana Boniface Twagirimana barafashwe barafungwa abandi barashimutwa.

Nkuko isanzwe ibigenza FPR yakajije umurego mu kugenzura abanyamakuru kugeza naho hatorewe itegeko rihana icyo bita “gutuka no gusebya umukuru w’igihugu”, umunyamakuru uhamwe nicyo cyaha ahanishwa igifungu cy’imyaka 7.

Ntabwo byagarukiye aho ahubwo inzego zishinzwe iperereza zashyize igitutu ku banyamakuru bakoze inkuru zivuga akarengane abanyarwanda bakorerwa.

Abanyamakuru bamwe batewe ubwoba hakoreshejwe za telephone zitazwi, imbuga nkoranyambaga, ibinyamakuru, kugeza aho radiyo ijwi ry’Amerika isabiwe guhagarikwa.

Kubera iryo totezwa abanyamakuru benshi bahisemo kuruca bakarumira, abandi bayoboka leta batangaza ibyo ishaka ko batangaza, bake muri bo bakomeje guhanyahaza ariko bigera aho ubuzima bwari bugeze mukaga bahitamo guhunga.

Ikibabaje cyane n’uburyo muri iryo hunga leta ya Kagame yikirigise iraseka ubwo yatangaga “ibihembo ku banyamakuru b’indashyikirwa”.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bemeza ko benshi mu banyamakuru bahembwe ari ba bandi basanzwe ari indangururamajwi ya leta ku buryo abanyamakuru bagerageza kuvuga ibitagenda bose ntawahawe igihembo.

Hano abantu benshi bibajije uburyo Eric Bagiruwubusa yabuze igihemo, ariko na none abatekereza ibyo ntago bazi neza uburyo FPR yanze urunuka VOA.

Hari n’abafite amakenga ko iyi radio imwe rukumbi itangaza amakuru atabogamye yaba iri mu nzira zo gufungwa nkuko byagendekeye BBC Gahuzamiryango. Kugeza ubu hamaze kumenyeka abanyamakuru 2 bamaze gufata iy’ubuhungiro mu gihe kitarenze ukwezi ariko kandi bivugwa ko haba hari n’abandi bamaze guhunga n’ubwo batarabitangaza ku mugaragaro bitewe no gutinya.

Si abanyamakuru gusa bahunga, hari n’abanyapolitike bakomeye bimaze kumenyekana ko bahunze. Urugero ni Bwana Gilbert Mwenedata uherutse kuvugira kuri radiyo Itahuka ko nyuma yo guhamagazwa kenshi mu bugenzacyaha yakomeje gutotezwa kugeza ahunze.

Ahamya ko icyari kigiye gukurikira ari ugusanga abandi banyepolitike mu munyururu.

Uyu Gilbert Mwenedata nta kindi azira usibye program yari afitiye abanyarwanda ubwo yashakaga kwiyamamaza.

Muri gahunda ye yari gushyira imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, guca munyangire, isaranganywa ry’ubukungu ku buryo abanyarwanda benshi bahamyaga ko afite gahunda imwe n’iya Diane Rwigara bityo ko nawe akanya kose yafungwa n’ubwo umunyarwanda yavuze ko “umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu”.

Ntawabura kuvuga ko ari umunyamahirwe kuba yarashoboye gusohoka mu gihugu.

Abanyarwanda bicwa abandi bakaburirwa irengero ni benshi n’ubwo imiryango yabo itinya kubitangaza kubera ihohoterwa bakorerwa nkuko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW uherutse kubitangaza.

Igiteye impungenge muri ino minsi n’ishimutwa rya Ntamuhanga Cassien na bagenzi be 2 bari bafunganywe muri gereza ya Nyanza(Mpanga) nkuko benshi babivuga bahereye ku kinamico ryakozwe n’ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda ku buryo umuvugizi w’urwo rwego yananiwe gusobanura icyo yita “gutoroka gereza”.

Ubanza abacurabwenge ba Kagame bamaze kugera aho batagifite andi mayeri kuburyo ibyo basigaye bakora ubona byuzuye ubuswa bwinshi ku buryo n’umwana muto abitahura bitamuruhije.

Urebye umugozi nako agashumi bavuga ko kabafashije kurira igipangu ubona rwose inzego zishinzwe gushimuta zimaze kunanirwa. Zirarushye!.

Igishimishije n’uko abanyarwana bamaze gutahura ubugome n’ubucabiranya bwa leta ya FPR, akenshi baricecekera ariko bazi ukuri.

Ndasaba leta ya FPR na Kagame gufungura inzirakarengane zose afunze kubera ibitekerezo byabo. Banyamakuru mukiri mu Rwanda nimukore akazi kanyu neza hato mutazasiga inkuru mbi imusozi.

Prosper