ABANYARWANDA DUKWIYE KUBA UMWANA WIBWIRA, KUGIRA NGO NITUBWIRWA TUZABASHE KUMVA, KANDI NITUVUGA TUZABASHE KUMVWA

Prosper Bamara

Hashize amasaha dusangiye inyandiko igaragaza ko mu by’ukuri Urwanda rwahoranye ubwigenge, maze rukaza kubwamburwa n’abakoloni, hanyuma rukaza kongera kubusubirana. Inyandiko yacu inagaragaza ko kuva cyera kugeza ubu, abanyarwanda bagiye bavangurwa, ibice bimwe by’abanyarwanda bigahezwa mu miyoborere y’igihugu cyabo. Iyo nyandiko irasobanura ukuntu abagiye baharanira impinduka bahindukanaga n’ibihe, ibyo bavugaga mu bihe by’urugamba rwo kwibohoza bigahinduka bakibona intsinzi, mbese bakigera ku butegetsi bifuzaga kugeraho. Bamaraga kubushyikira bakikorera ibisa n’ibyo bagayaga abo basimbuye, ndetse hakaba habaho no kubarenza. Iragaya kandi imikorere yo kutubaha amadini n’amakoraniro y’abahuje imyemerere, iyo gushaka gushyira abayobozi ba roho n’imyemerere mu gatebo k’imbohe, n’ubwoba bucye bwo guhangara abahanzi n’abahanuzi kugeza aho bicwa urubozo cyangwa se bamburwa ubuzima. 

Muri iyi nyandiko ngufi ya none, nimucyo dutange ingero zigaragaza ko koko abihayimana, kimwe n’abahanzi n’abahanuzi, bambuwe icyubahiro n’ubuzima, ibyo bikaba byavubura cyangwa se byaragiye bivubura imivumo itavugwa. Ingero: Umuririmbyi wari ikirangirire akanakundwa cyane, Capt. Nsengiyumva Bernard, yagonzwe n’igikamyo muri Kibungo ibye birarangira. Aho hari ku ngoma ya MRND. Kuri iyo ngoma kandi, padiri Siliviyo Sindambiwe, wayoboye ikinyamakuru Kinyamateka, yagongeshejwe ikamyo muri Gitarama (yavaga i Butare ajya i Kigali) ahita apfa. Mbere gato yari yarohererejwe umusore w’umugizi wa nabi ku biro bye, amutera akadobo k’umwanda wa toileti. Umukobwa wa Musenyeri Nyiramutarambirwa (depite) nawe yishwe atyo. Hari n’abandi. Nyuma y’iyo ngoma naho rero, abahanzi n’abihaye Imana ntibarinzwe urupfu: padiri Sibomana A., Kizito Mihigo, padiri Karekezi, musenyeri Mubirigi, Nyamihirwa, n’abandi. Abapfayongo bazi ko aba bantu bapfuye, naho abahawe kwitwa abana b’Imana bo bazi ko aba bantu bibereye mu mahoro. 

Twaganiriye kenshi ko ibyago ndengakamere byagiye bigwira Urwanda n’abanyarwanda, byagiye bigira imbarutso ituma byitura, maze imbeho n’umwijima bigakwira igihugu cyose. Iyo mbarutso nta yindi ni iyicwa ry’umukuru w’igihugu. Ibi ntibigasubire.

Twifashishije iyi nyandiko ngufi rero, reka twikangure, twe abanyarwanda, dushimangire ko hari imyumvire ikwiye gucika burundu yo kwibaza ko umutegetsi uvuyeho agomba kwicwa cyangwa se agafungwa cyangwa se agahunga, we n’Ishyaka rye, n’umuryango we, n’inshuti ze, n’ibye byose, kandi ko nta munyarwanda n’umwe ukwiye gucirwa hanze y’igihugu cye ubuziraherezo. Kugeza ubu mu Rwanda ni uko byagiye bigenda. Igihe kirageze ko abantu twese twumva ko umutegetsi uvuyeho cyangwa se uvanyweho aba akili umunyarwanda nk’abandi ukeneye icyubahiro ahabwa no kuba umwenegihugu, ukeneye uburenganzira bwo kubaho we n’abe nk’ikiremwa-muntu, hanyuma n’Ishyaka yabarizwagamo rikaba rigifite uburenganzira bwo kubaho nk’ayandi yose, keretse mu gihe haba hariho ibyemezo by’Urukiko rwemewe bibiteganya ukundi, cyangwa se abanyarwanda ubwabo babyemeje ukundi. Tugomba kumva kandi ko nta munyarwanda n’umwe, utarabyambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha, ugomba kuvutswa uburenganzira bwose bw’ibanze yemererwa no kuba umunyarwanda, n’ubwo yemererwa no kuba ikiremwamuntu, yaba ari mu Rwanda cyangwa se hanze tarwo. 

Ikindi twikangurira, twese abanyarwanda, ni ukumva ijwi ry’Imana ridusaba gukomera ku muvandimwe, ku nshuti, ku muturanyi, uwo twiganye, uwo twakoranye, uwo twakinnye ubute, ndetse n’abo tuzi bose, nyuma tukazagera ku rwego rwo kwiyemeza kurengera no kwanga kugirira nabi ikiremwamuntu aho kiva kikagera. Ubundi tukitegereza Urwanda muri Afurika, tukamenya ko abaturanyi b’igihugu cyacu bose bakwiye kubanirwa neza mu nyungu zacu. Tukamenya ko Afurika ari umubyeyi wacu tutagomba kwicisha agahinda, ko Afurika itagomba gushwanyaguzwa n’abana bayo yibarutse, ko nitugira Urwanda rwiza tuzahesha na Afurika yose kuba nziza, n’isi yose ikazaboneraho.

Intego yacu nibe ko nta munyarwanda n’umwe tugomba kwemera ko abuzwa uburenganzira bw’ibanze, kandi ko iyo umunyarwanda umwe agiriwe nabi, twese bitugiraho ingaruka, iyo umunyarwanda umwe asuzuguwe twese bitugiraho ingaruka.,, ko iyo umunyarwanda umwe gusa yishwe n’inzara twese bitugiraho ingaruka. 

Nihagira utubwiriza kugendera kure uwo tuvukana n’uwo twabanye cyangwa se uwabanye n’uwagiranye ubucuti n’ababyeyi, tuzabyange, maze niba hari icyo yaduhaga ahamane.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, ni iki twagurana umubano n’urukundo by’umubyeyi, by’umwana cyangwa se by’umuvandimwe? Ni iki twarutisha gushyigikirana no kurengera uwo twasangiye, uwo twasukiranye, uwo twaririmbanye muri korali, uwo twateranye agapira, … NTACYO. Niba hari udutumye, uduhatiye guhotora uwo duhuje bene iyo sano, tuzange. Niba hari udusabye kwica umugore utwite, gukubita umubyeyi uhetse, ngo turi abasoda n’abapolisi cyanfwa izindi ngabo, tuzabyange. Iyo misiyo si iyo kubahirizwa. Kandi natwe abaturage nitubona umuntu ukubita, uhohotera, wica umugore utwite, umubyeyi uhetse, umusaza n’umukecuru, umwana muto, umurwayi, yewe n’umundi munyagu wese, ntituzamwemerere. No guhana icyohe nk’icyo byaba ubutwari nta n’ugomba gutinya gukabukira ibandi ryubahuka Urwanda bene ako kageni. Icyo ryaba ryambaye cyose, n’icyo ryaba riri cyo cyose. Nitwikomeraho tugakomera ku bacu no ku bo twabanye, ku bo tuzi, nabo bakadukomeraho, nta kizaduhungabanya. Nitwihagararaho, tugahagarara ku bandi nabo bakaduhagararaho, Imana izashinga ihema hagati yacu kandi idutwikirize ububasha bwayo. Niturwana urugamba rw’ukuri nta bwoba, tuzaganza byanze bikunze. 

Nidutinye kwica uwo tutaremye. Nidutinye kugira uruhare urwo arirwo rwose mu iyicarubozo ry’umunyagihugu n’iry’undi muntu wese waremwe n’Imana. Nitureke gutinya uwica wese. Nitwoye gutinya usenya. Nitutihagararaho kandi tumenye ko nta undi uzaduhagararaho. Igihango ni iki? Indahiro ibanza ni iya batisimu ku babatijwe. Abarahiye izindi zibasaba ibindi bitari ukwanga shitani n’imihango yayo yose, barabwirwa! Baririnde kugurana Imana itabi, no kugurana umwana ikoti. Kwanga shitani n’ibyayo byose, n’iyo yaba ikangisha iterabwoba, nirwo rufunguzo. 

Cyera bagize umujinya abasore n’inkumi, cyera barahagurutse abasore n’inkumi, cyera baratabaye abakuze n’abakambwe. Kandi ntibahagurutse bajya kuroga, gutanga utuzi no gukubita udufuni, ntibahagurutse bajya kunigisha imigozi no gutuka abahanzi, abasizi n’abahanuzi, ntibahagurutse bajya guhotora abahanzi, abasizi n’abahanuzi, ntibahagurukiye kubangura imipanga ngo bateme ab’ubwoko bw’Imana. Oya! Ahubwo bahagurukiye kuba inyangamugayo n’abatabazi. Bahagurukiye kuba abatabazi. Bemeye imvune, batwise inzara irusha Nzaramba umushiha, batewe inguma n’ibyinyo by’abasetsi byabashingwaga hose, bikorejwe ibyago byinshi baragambanirwa, ariko banze guhemuka, kandi Imana ysbagumishijeho ijisjo ryayo. Ngiyo inzira n’urufunguzo rw’ubumwe n’umunezero. Iyo niyo yitwa inzira y’urugamba. Urugamba rutari utuzi ntirube agafuni, urugamba rutari nta-mpongano-y’umwanzi ntirube umpangare-nguhangare, urugamba rutari amabombe ntirube amasasu, urugamba rwo guhashya ishyano aho kuripfumbata ngo nuko ryaduteye mu buriri. Intwari ni isaba imbabazi mbere yo guhatira abandi kuyisaba imbabazi cyangwa kwifuza ko abandi bazisaba. Ngiyo inzira. Buri wese niyiruke asanga mugenzi we, maze bahurire hagati, buri wese yiruka ajya gusaba mugenzi we imbabazi. Erega mututsi nawe muhutu nimwe mubwirwa! Harya ngo ninde ukwiye gusaba imbabazi umututsi warokotse jenoside? Ni kanaka gusa si na kanaka? Uwamwiciye ku wanyuma n’uwamwiciye ku wa mbere, BOSENIBAMWE. Abamwiciye ku wa nyuma BOSENIVAMWE. Abamwiciye ku wa mbere BOSENIBAMWE. Harya we ntawe akwiye gusaba imbabzi? Rahira ko ijuru ritaturi kure kandi ari twe turihinda ngo ritatuba hafi? Nimucyo tube abanyabwege, kuko ari yo nzira n’intwaro nyayo yo kurwana urugamba nyarwo.

Ibyo tumaze kuganiraho muri iyi nyandiko byose ni ibintu dukwiye kuba twibwira, twagira amahirwe yo kubibwirwa tugahita tubisamira hejuru kandi ntidutinde guhita natwe tubibwira abumva bose, abandi benshi cyane n’isi yose.

Tubeho twese twiyemeza kuba ”umwana wibwira” kugira ngo nitubwirwa tuzabashe kumva, kandi nituvuga tuzabashe kumvwa.

Muhorane amahirwe

P. Bamara