Abaruta, Abagirente, Abamporiki No!: Turi ABADAMANGE!

Yvonne Idamange Iryamugwiza

Amashitani yateye u Rwanda akihindura abantu, akabana natwe arabwira Biruta ati hena agahena, twara uburozi ati ndiyo. Ngirente bati sinya ataranasoma akaba yasinye. Bamporiki ati mama, ngiye kukurega kuri Tito. Nyumvira nawe! Bamporiki basigaje kumubwira ko Kagame atakiriho, azababwira ko nibajya kumuhamba bazamusasa hasi bakamumurambikaho. Nguwo umuzigo w’abayobozi u Rwanda rwikoyeye. 

Nta wundi muntu wakamagana ibyo bintu bibera mu Rwanda n’abo bantu babikora uretse UMUDAMANGE. Impamvu irasobanutse. Icya mbere UMUDAMANGE arwanisha intwaro yitwa Bibiliya.

Icya kabiri ntiyihishahisha. Avugira ku mugaragaro, agatanga telephone ye, akanavuga n’amazina ye yose ndetse n’aho atuye. Ikindi UMUDAMANGE arwanya ikibi, agashyigikira icyiza. Igikomeye ariko, ntahakirizwa. Niyo yabizira!

Ushaka rero yahinduka bidatinze akibera UMUDAMANGE kuko, uko bigaragara, abatinda mu makorosi, barasigaye. Dore uko ibintu bimeze. Mu Rwanda, hari abagiye kwitaba Arusha ya kabiri bidatinze. Hari ababyiteguye kuko bazi neza ibyo bakoze kuva muri 1990. Ayo ni ya mashitani yihinduye abantu akabana natwe, akatwumvisha ko ari abamalayika, ahagarika genocide yabaye ikarangira, akarasa amasasu atica, n’ibindi.

ABADAMANGE bababajwe n’abagiye kubigwamo. Biruta, yitegure gusanga Kambanda. Ngirente aragira ate ko yikoreye impyisi? Yitegure nawe Arusha ya kabiri nk’umukuru wa guverinoma. Yari yibereye i Bwotamasimbi. Buriya yajyaga he?

Bamporiki we bazaba bamusasiye Nyirigihugu ariwe ubwe wabyisabiye kuko ntacyo atakora. Wakihakana Nyoko ukaba ukiri umuntu!

ABADAMANGE turibuka cyane. Ndibuka umunsi umwe babwiye uwitwa Gatabazi JMV bati tugiye kwamamaza abantu bacu mu Nteko ishinga amategeko. Abo ni ya mashitani. Bati wowe GATABAZI uramamaza Polisi Deny ku mwanya wa Visi Perezida. Bakigera mu nteko, bati ubu turi kwamamaza Perezida w’inteko. Gatabazi yaritakumye yikoza mu rya kagoma nk’uwubyina Ganyobwe Ganyobwe.  Akigaruka ku butaka ati ndamamaza Polisi Deny. Bati Gatabazi ko ugisinziriye bite?  Bati turacyari kuri Perezida w’inteko. Ngabo abaguverineri dufite! Ngabo abaminisitiri dufite! Ntawakemura iki kibazo uretse ABADAMANGE.

Umusomyi wa the Rwandan.