Yanditswe na Nkurunziza Gad
Taliki 25 Werurwe 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igifungo cya burundu Urayeneza Gérard (Umwe mubashinze Kaminuza ya Gitwe) rumuhamije kuba icyitso mu cyaha cya jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside. Babiri mu bamushinjije ibi byaha bamushinjuye bavuga ko bashukishijwe ibiryo n’inzoga ngo bakunde bamushinje.
Umutangabuhamya Musoni Jerome na Ngendahayo Denys, ni bamwe mu batanze ubuhamya bwashingiweho n’urukiko rw’ibanze rwa Muhanga maze umusaza Urayeneza Gerard akatirwa igifungo cya burundu.
Mu rubanza rw’ubujurire, Musoni na Ngendahayo bavuze ko bashutswe na Ahobantegeye Charlotte wahoze akora muri Kaminuza ya Gitwe ashinzwe kwishyuza amafaranga y’ishuri . Uyu mugore agikora muri kaminuza yavuzweho kunyereza amafaranga abanyeshuri bishyuraga asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ibi akaba yarabihamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020.
Ubuhamya bushinjura Urayeneza babutangiye mu bujurire bw’iki gihano gisumba ibindi yakatatiwe, bwabereye mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.
“Nta mbunda nabonanye Urayeneza nta n’iyo nabonanye abana be”
Musoni yabwiye urukiko ko Ahobantegeye yamusindishije (Yamuguriye inzoga aranywa arasinda) amaze gusinda yandika ibaruwa ishinja Urayeneza icyaha atakoze avuga ibi yazengaga amarira mu maso, agaragaza ko yicuza ibyo yakoreshejwe).
Mu buhamya bwa mbere yari yavuze ko vugaga ko Urayeneza yari atunze imbunda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu bujurire yisubiyeho ati: “Nta mbunda nabonanye Gerard nta n’iyo nabonanye abana be.”
Ngendahayo we yasobanuye, madamu Ahobantegeye yari yamushukishije ibiryo n’amafaranga. Ati “Ahobantegeye Charlotte yize Kaminuza andusha ubwenge ibyo navugaga byose ni we wabaga wabimbwiye, ntibyari ukuri gusa yabaga yampaye akawunga n’umuceri maze akambera Mwarimu nta kintu kibi nzi kuri Gerard na bagenzi be.”
Hari abandi batanze ubuhamya bushinjura Urayeneza barimo uwitwa Nyirasande Beatrice wavugaga ko yagize uruhare mu rupfu rwa musaza we. Mu bujurire yavuze ko yamubeshyeye. Ati “Kamanzi niwe wanshishikarije kubeshyera Urayeneza.”
Urayeneza yazize kudatanga umusanzu muri FPR
Ibibazo bya Muzehe Urayeneza Gerald byatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mpera za 2018. Icyo gihe kaminuza ya Gitwe yari yafungiwe amashami amwe n’amwe harimo nk’iry’ubuganga, ishinjwa ko idafite ibikoresho byo kwigishirizaho abanyeshuri kandi ko nta barimu bujuje ibisabwa ifite.
Umwe mu bakoraga muri iriya kaminuza muri iriya myaka yatubwiye ko ibi byose bashinjaga iyi nta kuri kwari kurimo, ahubwo ko yazize kudatanga umusanzu ukwiye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.
Yatubwiye ati “Hari hashize imyaka bamwiyenzaho rimwe ugasanga bariya bagabo bo mu buyobozi bwa FPR bohereje abana babo cyangwa benewabo kwiga muri kaminuza, ariko bakanga kwishyura amafaranga y’ishuri ngo abana nibigire ubuntu. Nzi abana babiri Ngarambe (uyobora FPR) abereye nyirarume bigaga ubuganga bigira ubuntu. Ibaze ko minerval yari miliyoni zirenga ebyiri, ariko umuntu ngo kuko ari umuyobozi akohereza abana babiri bo kwigira ubuntu kandi baba mu kigo barya[…]hari umunsi rero Urayeneza yavuze ngo umwe muri abo bana bamwirukane, azagaruke yishyuye. Icyo gihe induru zaravuze, ibintu mu kigo birahubangana tubireba.”
Yakomeje ati “Urayeneza ni umudive muri bamwe ba cyera batagendera muri politike n’ibyayo byose. Kuva jenoside yarangira bamutegetse kujya atanga umusanzu muri FPR arabyanga, ariko haba hari nk’igikorwa gifitiye abaturage akamaro kigiye gukorwa i Gitwe, agatanga amafaranga rwose agaragara. Ibi rero abayobozi ba FPR ntibabikozwaga ahubwo bashakaga ko azajya atanga umusanzu mu ishyaka kandi agatanga ayo bamutegetse nawe arabyanga.”
Agakungu ka Muvunyi na Ahobantegeye kashegeshe Kaminuza ya Gitwe, gacisha umutwe Urayeneza
Dr. Emmanuel Muvunyi wahoze ayobora Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza ‘HEC’ uyu akaba ari inshuti magara ya Ines Mpambara wahoze ari umukozi muri Perezidanse y’u Rwanda, yagize uruhare runini mu gusenya Kaminuza ya Gitwe no mu guhimbira ibyaha Urayeneza. Ibi yabigezeho anyuze muri Ahobantegeye dore ko ngo bari bafitanye agakungu gakabije.
Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Muvunyi akigera mu buyobozi bwa HEC yashatse ko yaba umwe mu banyamigabane ba kaminuza ya Gitwe, Urayeneza amutera utwatsi, amubwira ko kaminuza ari iy’ababyeyi kandi ko ntawundi munyamigabane bakeneye. Ibi byariye Muvunyi cyane akubita agatoki ku kandi abwira urayeneza ko azamwumvisha.”
“Yatangiye kujya yitoratoza i Gitwe kugeza ubwo agiranye ubucuti bukomeye na Ahobantegeye, akajya amubwira ko agomba kuba maso akanamwumvisha ko abahutu ari abagome ngo ajye amenya ubwenge. Ibi nkubwira ni Ahobantegeye wabinyibwiriye kuko nanjye ndi umucikacumu mwenewabo. Muvunyi rero yagiranye agakungu gakabije na Ahobantege igihe kirekire kugeza ubwo yanamusabaga kwiba amadosiye ya kaminuza akayamushyira i Kigali akamucumbikishiriza muri hotel […] ibyakurikiyeho n’uko kaminuza yafungiwe amashami amwe n’amwe, abanyeshuri bakwirwa imishwaro biba bibi cyane.”
Tariki 23 Mutarama 2019, itsinda ry’abantu 16 bari baranganjwe imbere na Urayeneza Gerard bakiriwe mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, muri komisiyo y’uburezi bari bajyanywe no gusobanura birambuye ibyo bise akarengane bavuga ko bakorerwa n’inama nkuru y’uburezi (HEC) yari iyobowe na Dr. Muvunyi.
Icyo gihe, Dr. Innocent Kabandana uyobora inama y’ubutegetsi ya kaminuza ya Gitwe, yavuze ko Dr. Muvunyi wayoboraga HEC yashyize amananiza kuri Kaminuza kugeza ubwo yayifunze avuga ko ifite abarimu batujuje ibisabwa kandi benshi muri abo barimu ninabo bigishaga mu ishami ry’ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda.