Abaturage bo mu Mudugudu wa Mubona bwabwiwe ko bashaka inka 5 zibwe zabura bakazishyura bose!

Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Col Muhizi Pascal

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabwiye abaturage bo mu Mudugudu wa Mubona, Akagari ka Gihonda, Umurenge wa Busasamana, ko bashaka inka eshanu zaraye zibwe muri aka gace zabura bakazishyura.

Muri aka karere harabarurwa inka 73 zimaze kwibwa mu mezi atatu zimwe zikajya kubagirwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu Murenge wa Rubavu mu ntangiriro z’uku kwezi hibwe inka eshanu z’umugabo witwa Nsengiyaremye zifatanwa abasirikare ba RDC, bamaze kubagamo ebyiri.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru hibwe izindi eshanu, bituma Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, abwira abaturage b’Akagari ka Gihonda ko bagomba kuzishaka zitaboneka bakazishyura.

Ati “Murazishaka ziboneke cyangwa muzishyure ababishoboye mutange amakuru hakiri kare ziboneke kuko nizitaboneka akagari kose murazishyura, ntihazagire umuturage utungurwa abonye baje kumwishyuza”.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Rubavu, Lt.Col Kayumba Alphonse, yasabye ko abaturage gukora amarondo neza, ababwira ko nibamara kwishyura inka zibwe bazamenya agaciro k’umutekano.

Ati “Ikibazo ni amarondo mudakora neza mwese muba mwibereye mu dusanteri kandi nta nka yahanyuzwa, ubu rero mugomba kuzishyura ubutaha ntabwo tuzongera kumva inka yibwe’’.

Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Col Muhizi Pascal, yavuze ko bibabaje kubona inka 73 zimaze kwibwa, ababwira ko nibazishyura ubujura buzacika burundu.

Ati “Izi nka zibwe ntabwo zaciye mu kirere, ubushize zaribwe zijyanwa muri Congo zifatwa ebyiri zamaze kubagwa ikibabaje nuko ari abanyarwanda bari bazibye. Izi zabuze uyu munsi ubu mu kanya ziraba ziri kuribwa hano, mugomba kuzishyura n’ahandi zishyuwe byaragaragaye ko ubujura bwacitse”.

Ubujura bw’inka mu Karere ka Rubavu bukaba bumaze gufata indi ntera kuko nta munsi abaturage badataka inka zibwe inyinshi ntiziboneke kuko zihita zijyanwa kubagirwa muri Congo.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akagari ka Gihonda, bwiherereye, bwasabye iminsi itatu yo kuzishakisha ngo barebe ko zaboneka.

Source: Igihe.com