Uganda yirukanye ku butaka bwayo abakozi 2 ba MTN ibarega ubutasi!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru ava Kampala mu Buganda aravuga ko Polisi y’icyo gihugu yirukanye abakozi babiri ba MTN muri Uganda b’abanyamahanga bashinjwa ubutasi.

Umufaransa Olivier Prentout, wari umuyobozi ushinzwe marketing muri MTN Uganda n’umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura wari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Uganda birukanwe muri Uganda, nyuma yo gutabwa muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019 bafatiwe ku kicaro gikuru cya MTN Uganda i Kampala baregwa ngo kubangamira umutekano w’igihugu.

Nk’uko polisi ya Uganda ibitangaza abo bantu babiri bakoreshaga imyanya y’akazi bafite muri MTN Uganda ngo baneke Leta ya Uganda.

Ibi bije mu gihe umwuka hagati y’u Rwanda na Uganda utifashe neza kuko ibihugu byombi bishinjanya gushaka guhungabanya umutekano no gufasha ababirwanya.