Yanditswe na Marc Matabaro
Nyuma y’iperereza ku bufatanye n’abandi bantu bakurikira imbuga nkoranyambaga baba abari muri opposition cyangwa abari hafi y’ubutegetsi buriho mu Rwanda tutibagiwe n’abanyamakuru bagenzi bacu The Rwandan yaje kuvumbura bidasubirwaho abihishe inyuma y’amagambo arimo ivangura ry’amoko ashyigikira cyangwa arwanya Miss Popularity 2019 Josiane Mwiseneza.
Uko Leta y’u Rwanda ikoresha imbuga nkoranyambaga
Nyirabayazana y’ibi byose ni ikitwa OGS (Office of the Government Spokesperson) rukaba ari urwego rufite inshingano zo kuvugira Leta y’u Rwanda rukuriwe n’ibiro bya Perezida wa Repubulika, rugakorera ku mabwiriza ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Ibiro bya Ministre w’intebe, inzego z’iperereza (NISS), Police y’igihugu, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Ministeri y’ingabo n’ubunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi.
Uru rwego rufite abantu benshi bakwiriye kuva hasi kugeza hejuru mu nzego zose z’igihugu byaba muri Leta cyangwa mu bigo byigenga ndetse no mu mahanga baba ari ababa muri Diaspora cyangwa bakora muri za Ambasade cyangwa ahandi.. bahembwa neza bakorera ku mbuga nkoranyambaga bashinzwe gusa kugenzura, guhindura imyumvire y’abantu, gushotora (gutera ibuye mu gihuru), gutuma inkuru bashaka ko zivugwaho cyane zivugwa, kwibasira abantu beretswe, gushimagiza, gukwiza ibihuha n’ibindi aba akaba ari abo twakwita mu cyongereza Social Media Influencers.
Abo bantu bafite akazi gakomeye cyane kuko bakora amasaha 24 kuri 24 kandi bakagira abagenzura umusaruro batanga ku buryo udatanze umusaruro bifuza asezererwa.
Nk’uko nabivuze mbere umukozi umwe ategekwa umubare atagomba kujya munsi wa za commentaires, posts,… ku mbuga nkoranyambaga ku munsi kandi akabitangira rapport ku bamukuriye.
Uyu mushinga wizweho neza cyane urananononsorwa cyane ku buryo bigoye ku muntu usanzwe kumenya uburemere bwawo. Urugero nk’umukozi umwe ashobora kugira comptes za Facebook 10, iza twitter 5, instagram 3, Gmail (youtube) 3 ndetse na numéros 5 akoresha kuri whatsapp zituma ashobora kwinjira mu magroupes atandukanye. Amakuru twabonye ni uko mu gihe nta kintu kidasanzwe cyabaye mu gihugu cyangwa mu mahanga umuntu umwe asabwa posts, partages, commentaires ziri hagati ya 80 na 100 ku munsi kuri izo mbuga nkoranyambaga zose akoresheje n’ayo ma comptes atandukanye!
Ikiranga izi comptes nta foto y’abantu bo muryango cyangwa inshuti wabona ahubwo haba buri gihe hariho ibintu bijyanye n’intumbero iyo compte yashingiwe. Niba ari iyo gusingiza ubutegetsi uzabonaho amafoto menshi ya Perezida Kagame, imihanda, amazu n’ibindi.., niba ari iy’umuntu wigira umuntu usanzwe uzabonaho imisozi n’ibidukikije cyangwa ibindi bintu ariko bitagaragaza inshuti n’abantu bo mu muryango we. Izitukana zo buri gihe uzasangaho amafoto n’ibindi bintu binnyega abo bagomba kwibasira.
Aba bantu baba barigabanyijemo amatsinda ku buryo hari abavuga nk’abahezanguni b’abatutsi, hari abavuga nk’abahezanguni b’abahutu, hari abigira nk’abaturage basanzwe, hari abavuga nk’injijuke, hari n’abavuga nk’abantu basanzwe bashyira mu gaciro… ibi byose bigamije kujijisha abandi bantu ngo babagushe mu mutego cyangwa bahindure imitekerereze yabo ku kintu runaka.
Nabibutsa ko n’abakozi ba Leta mu nzego zose n’abandi bantu bari hafi y’ubutegetsi basa nk’abahawe amabwiriza yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka twitter mu buryo bwa Propaganda, burimo no kwibasira abatavuga rumwe na Leta cyangwa abanyamahanga bavuze ibitari mu murongo wa Leta y’i Kigali. Bidakuyeho ko hari abashyigikiye Leta batari muri uyu mukino bakora aka kazi biyoberanyije barimo kuvugira ubutegetsi nk’abafana batazi ko hari bagenzi babo babihemberwa.
Nabaha nk’urugero: Nk’umwe muri abo bantu ashobora gutera ibuye mu gihuru agasangiza abantu inyandiko runaka ishimagiza Perezida Kagame, ako kanya abantu bakorana nawe cyangwa comptes 30 bakayisangiza, abandi 30 bakayikunda (like) abandi 20 nabo bakorana bakayivugaho neza bashimagiza (commentaires), abandi nka 2 bakerekana ko batayikunze (dislike) abandi 3 bakayivugaho nabi. Icyo gihe ku muntu usanzwe biragoye kumenya ko abo bantu bose bakorana ku buryo nawe ahita yinjiramo agatanga ibitekerezo bye yibwira ko ubwo ari benshi batanze ibitekerezo nawe yabivugaho nta kibazo. Bitewe n’igitekerezo atanze afite urwego ahita ashyirwamo hagatangwa rapport ku zindi nzego z’iperereza. Iyo ari mu Rwanda yanengaga bishobora kumukoraho, iyo ari mu mahanga bashobora gutangira kumwibazaho no gushaka kumenya ibye bakoresheje intore zikwiragiye mu mahanga ku buryo babuze ibyo bamushinja bashobora gutangira kwibasira umuryango we mu gihugu.
Dufashe n’urugero ku bya Miss Josiane Mwiseneza abatangiye kumutuka bamwita ingagi cyangwa umwana w’interahamwe n’ibindi ni za comptes n’ubundi dusanzwe tuzi zibasira abatavugarumwe n’ubutegetsi, nyuma hajemo n’izimushyigikira zisa nk’izigamije kumwerekana k’umukandida w’abahutu ariko byose byari bifite intego imwe. Abantu rero bamwe ntibasobanukiwe umukino urimo gukinwa barirekura bamwe batangira kuvuga ibyo batekereza bibeshya ko ntawe uri bubiteho kuko babonaga abantu bose kandi benshi barimo kuvuga kuri ibyo bintu. Amakuru dufite ni uko hari abantu bagera muri za mirongo bari mu Rwanda ubu bafunzwe cyangwa babajijwe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha (RIB) kubera kuba barirekuye bakavuga ibyo batekereza ku mbuga nkoranyambaga babishowemo n’aba bantu bakorera Leta.
Miss Josiane Mwiseneza yabereye Leta y’u Rwanda umuzigo uremereye.
Amakuru twabonye aturutse ahantu hizewe n’uko mu ntangiriro Josiane Mwiseneza ntacyo yari atwaye ubutegetsi kuko babonaga atazarenga umutaru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019.
Mu majonjora yabereye i Rubavu, kumureka agatambuka byari nk’uburyo bwo kwisekereza abantu no gushyira akunyu mu irushanwa dore ko n’itangazamakuru ryashungereye Josiane rimunnyega rimufata nk’umusazi cyangwa umuntu wisumbukuruza utazagera kure.
Hakurikiyeho gutora hakurikijwe imbuga nkoranyambaga nabwo Josiane aratungurana kuko hari abibwiraga ko Josiane atazakundwa n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abo mu mujyi kandi ari umuntu uvuye mu cyaro. Nabwo baratunguwe Josiane yinjira muri 20 bajya muri boot camp.
Abumvaga Josiane atazatambuka batangiye kugira impungenge zikomeye ubwo hatangiraga amatora ya sms babona atangiye kwanikira abandi bakobwa, nibwo hitabajwe ibitutsi no kumusebya ndetse n’abantu biyitaga abahutu bamushyigikiye ariko byose bigamije kumusubiza inyuma. Byageze aho ku matora ya sms y’iminsi ya nyuma bamwe batoraga Josiane bikanga nyamara batora abandi bikemera ndetse habayeho no gufasha abandi bakobwa ngo basatire Josiane muri za sms abe yakurwamo ari muri Boot Camp ntazagere final ari birananirana dore ko ibintu byari byabaye ibindi bindi ku buryo gukuramo Josiane byashoboraga gutuma irushanwa rita injyana abantu ntibongere kuryitaho.
Nk’uko nabivuze hashyizwemo ingufu nyinshi n’igitutu kugira ngo ikibazo cya Josiane gikemurwe Leta idataye ibaba, uretse kwitabaza guteza imvururu ku mbuga nkoranyambaga, abayobozi ba Leta bose babaye nk’abitaza iyi Miss Rwanda 2019 ku buryo n’abantu bakurikiye final ya Miss Rwanda nta bayobozi bahabonye kandi nyamara aribo bari bafite inshingano zo gushyigikira iki gikorwa aha ndavuga nka MInisteri y’uburinganire n’iterambere ry’abagore na Ministeri y’umuco, n’abantu nka ba Tito Rutaremara na ba Edouard Bamporiki bari bagiye gusura bariya bakobwa muri Boot Camp ntabwo bitabiriye Final nk’aho hari itegeko ryabibabuzaga ryavuye hejuru.
Amakuru twashoboye kubona avuga ko inzego z’iperereza zashyiraga abantu bashyigikiye Josiane mu byiciro 5 bibangamiye umutekano w’igihugu n’ubwo Josiane we atari asobanukiwe n’ibiri kumubaho n’intambara zarwanwaga rimwe na rimwe mu ibanga rikomeye:
-Abahutu biyumvagamo Josiane kubera amarangamutima y’ubwoko, ibi bikaba byari kuba ikibazo gikomeye kuko byerekanaga ko amatora yose aciye mu mucyo bayatsinda nta kibazo, ibi bikaba byatera impungenge ubutegetsi kuko byatuma abahutu benshi bigarurira icyizere bakabona ko bifitemo ingufu.
-Abanyakibuye aho bari mu gihugu hose cyangwa mu mahanga hatitawe ku bwoko nabo bari bafitiwe impungenge cyane cyane mu gace nka Rubengera byari bisanzwe bizwi ko ibintu by’amoko bidafite agaciro cyane. Dore ko FPR n’inzego batinya kubi ukwihuza kw’abantu iyo nta kaboko kabo karimo.
– Rubanda rwa giseseka rwo hasi rwiganjemo abakene rutagira kivugira cyangwa umuntu ukomeye urufasha rwumvaga rwafasha uwo muntu bahuje ibibazo washoboye gutinyuka ibintu ubundi byahariwe abantu bamwe. Iri jwi ryari rivuye hasi mu baturage nta bayobozi b’inzego z’ibanze kuva hasi kugeza hejuru babigizemo uruhare ndetse badashobora no kuyobora no kugenzura imikoresherezwe yaryo ryateye impungenge nyinshi mu gihugu ahamenyerewe ko ibintu byose biba byapanzwe ku ikubitiro.
-Ubwoba bw’uko abanyapolitiki ba opposition yo haze bakoresha izina rya Josiane mu kwerekana akarengane no ku zindi nyungu nabyo byari biraje inshinga cyane ku buryo bikangaga ko akantu kose katari keza kaba kuri Josiane kagirwa intwaro yo gukubitisha ubutegetsi
-Ikindi cyateye impungenge ni uburyo abahutu n’abatutsi bose bari bishimiye gutora Josiane ndetse banamuhurira aho anyuze hose kandi mu Rwanda bimenyerewe ko nta wundi ugomba guhururirwa uretse umukuru w’igihugu.
Iki kibazo cy’iterana ry’amagambo bishingiye ku moko n’ibindi n’ubwo byatangijwe n’inzego za Leta hari ababihururiye batazi ikipe irwana n’indi ibi bihita binaha urwitwazo Komisiyo ishinzwe kurwanaya Genocide CNLG rwo kwinjira muri iki kibazo, n’ubwo ikunze kumvikana yibasira abahutu aha yagerageje kujijisha ariko ubutumwa yashatse gutambutsa bwarumviswe. Ubwo butumwa bwari ubuhe?: Byabaye nko gusubiza abantu mu mwanya wabo ibyari Miss Rwanda 2019 bihinduka ikibazo cya Genocide, muri make byari ukwihanangiriza abahutu babibutsa ko bose bafite icyaha cy’inkomoko ko n’iyo bashyigikira Josiane ka jana hari aho atazarenga, ku batutsi byari nko kubatera ubwoba babahamura mbese ari nko kubabwira bati: uwo mushyigikiye muramuzi? Ubwo butumwa bwari bugenewe kandi n’abatunganya Miss Rwanda ko batagomba kwibeshya ngo bacikwe Josiane agere aho atagomba kugera.
Icyatangaje abantu ni uko abashyigikiye Josiane bakanabyandika bamwita umuhutukazi wabo ari bo basa nk’abatunzwe agatoki cyane naho abamwitaga ingagi n’abavugaga ko nta muhutukazi waba Miss n’ibindi bo babavugaho gake bihitira ndetse nko mu kinyamakuru Inyarwanda abatutse Josiane ntabwo bavuzwe rwose.
Ingaruka
Uko bigaragara iki gikorwa cya Miss Rwanda gishobora guhagarikwa cyangwa abagitegura bagahindurwa kigahabwa abantu inzego z’iperereza zizashobora gukoresha kugira ngo kigende mu buryo bifuza nta kuvangirwa nk’uku byagenze kuri Josiane.
Benshi bahamya ko iki gikorwa gishobora gushyirwa mu maboko ya Leta mbese urwego FPR n’inzego z’iperereza zagenzura ku buryo bworoshye, hakaba hari n’abavuga ko ikosa ryo kureka umuntu nka Josiane agahita akamenyekana kuriya ritazasubira.
Ikindi kivugwa ni uko abaterankunga bashobora kuzagira ijambo rito cyane ugereranyije n’uko byari bimeze ubu aho Cogebank yicaga igakiza ndetse ikagira ijambo rikomeye mu itorwa rya Miss Rwanda aho inyungu z’ubucuruzi n’uburyo icyo kigo kizakura inyungu mu watorewe kuba Miss Rwanda byashyirwaga imbere. Hari amakuru dufite avuga ko Cogebank itifuzaga na busa ko Josiane yatambuka akaba Miss kuko yabonaga nta nyungu nini yamukuramo ikurikije abakiriya bayo.
Igisigaye ni ukumenya icyo ba nyiri ububasha muri kiriya gihugu bateganyiriza Josiane. Ese bazamucecekesha yibagirane? Ese bazamukoresha ukumenyekana kwe mu nyungu zabo zirimo iza politiki?
Ese buriya iyo Josiane agira amahirwe yo kwiga mu mashuri meza nk’ayo bamwe muri bagenzi be bari bahanganye bizemo, bari gushobora kumwima ikamba bate?
Tubitege amaso!