Abo mu muryango wa Diane Ishimwe bashoboye kumenyekana.

Nyuma y’aho igitangazamakuru Isimbi TV gisibye amashusho yagaragazaga umukobwa witwa Diane Ishimwe washakishaga abo mu muryango wa Se avuga ko yabuze bava muri Congo igihe inkambi z’impunzi zasenywaga. Tv Kumugaragaro yashoboye kongera gushyira ku murongo ayo mashusho.

Mu iperereza The Rwandan yakoze yashoboye kumenya ibijyanye n’umuryango wa Diane Ishimwe.

Mu buhamya uyu Diane yatanze yibeshye ku izina rya nyirakuru aba ari we yita nyirasenge kuko The Rwandan yabonye amakuru ko Nyirakuru w’uyu mukobwa ari we nyina wa Se, Pierre Céléstin Rukwaya ahubwo ari we witwa Mukadisi.

Twashoboye kumenya kandi ko Sekuru wa Diane ari we Se wa Pierre Céléstin Rukwaya yitwaga Iyamuremye nawe akaba yarishwe n’Inkotanyi.

Murumuna wa Se yabaga i Kigali. Yaje kubura. Abantu bakeka ko ari ahantu mu buhungiro kuko nta gihamya bafite ko yapfuye.

Mu bushakashatsi The Rwandan yakoze nta makuru yashoboye kubona yerekana ko haba uwongeye kubona Pierre Céléstin Rukwaya nyuma y’itahuka ava muri Congo.