Agatsiko kari ku ubutegetsi i Kigali kagaraguje agati abaturage.

Yanditswe na KAMUFOZI Samy

Mu gihe Inama y’ibihugu bihuriye ku rulimi ry’icyongereza izateranira mu Rwanda, abenegihugu bibaza byinshi kuri uwo muryango. Ese uburenganzi bw’ibanze bwa muntu ntacyo buwubwiye ku buryo ibyo bihugu byose byiyemeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa bigayitse ubutegetsi bugilira abaturage ?

Uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu ni ubugara bwe mberenambere. Ibindi biza ari uko umuntu afite ubugara. Kubungabunga ubugara bwa muntu bisaba kurya agahaga. Nta we avuga atariye. Nta we ubaho atarya. Ntabyo azageraho atariye. Nta n’ubwo umwana aziga ngo bijyemo atariye. Utariye ngo ahage ntazatekereza ibindi uretse ibiryo. Agatsiko kafashe igihugu bugwate gashyiraho ingamba zikenesha abaturge mu buryo bwose bushoboka. 

« Udakoranye inzara ntayikira ! » ni imvugo y’abakurambere bacu. Ikibazo kigiiye kuba ingorabahizi ni uko n’abagerageje gukorana ya nzara, Leta y’u Rwanda ibabuza epfo na ruguru. Uwatinyutse kuvugira rubanda akabizira. Uvuze ko agtsiko gakandamije abaturge aregwa kugandisha rubanda, guhungabanya umutekano, guhamagalira abaturage kwanga ubutegetsi … n’ibyo byaha byose bindi bigamije gucecekesha abantu. Abafunzwe bazira ko bavuze ibigoramye mu butegetsi bw’i Kigali ni akangari. Gahunda yo gukenesha umuturage igiye kumara icya kane cy’inyejana. 

Ubundi bugome burenze ukwera bw’agatsiko kaboshye u Rwanda bwanyujijwe mu mashuli n’Uburezi bw’abana ba rubanda. Abana b’abubatse agatsiko biga mu mashuli ari ku rwengo mpuzamahanga mu gihe abana ba rubanda barangiza amashuli abanza batazi gusoma no kwandika. Ibyo gutekereza byo iyo Leta yasanze igomba kubatekerereza. 

N’ubwo bwose Abanyarwanda ari twe twenyine tugomba kwigobotora icyo gitugu n’iryo kandamizwa twagaruweho, nasabaga abahagarariye ibihugu byabo muri uwo mulyango w’ibihugu bihuriye ku rulimi ry’icyongereza kubwira agatsiko kari ku ntebe i Kigali ko : « Umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka ». Bareke gukomeza kwicira abaturage ku rwara nk’inda. Maze bubake kandi bakorere icyo gihugu nk’abazakiramba mo. Ubusanzwe bakora nk’abacancuro. Ubukungu ni ubwo agatsiko, ibyinjiza amafaranga byose ni ibyo agatsiko. Ni mafia yo mu Rwanda.