Yanditswe na Nkurunziza Gad
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ‘Minisante’ yatangaje ko hamaze kuboneka abantu 10 banduye ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron, bakaba ari abagenzi bavuye mu mahanga ndetse n’abahuye nabo.
Minisante yatangaje aya makuru nyuma umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021, wagaragayemo ingamba zikaze zo kwirinda Covid-19.
Uwo mwanzuro uvuga ko abantu bose binjira mu gihugu bagomba kujya babanza kujya mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.
Nyuma y’aya makuru, inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakajije ingamba mu nzira nyabagendwa n’ahahurira abantu benshi, icyoba ni cyose ku batuye Umujyi wa Kigali ko bagiye gusubizwa muri Gumamurugo.
Hari umuturage watubwiye ati “Kwinjira mu isoko mu Mujyi ni ukubanza kwerekana ko wikingije corona, kwinjira mu nyubako nini zihuriramo abantu benshi nabyo ni ukwerekana ko wikingije. Ibi biraca amarenga ko abana nibamara kuruhuka bazaduha gumamurugo.”
Undi ati “Ubu ntiwakwinjira mu isoko utarekanye ko wikingije inkingo zombi, umugore uhetse umwana ntabari kumwemerera kwinjira mu isoko mbese ibintu byongeye kuba bibi kuko n’abapolisi ku muhanda hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake barimo gufata abantu bavuga ngo ntibambaye udupfukamunwa bakabapakira mu modoka sinzi iyo bari kujya kubafungira. Gumamurugo irakomanga kabisa.”
Mu zindi ngamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ibaye ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe gusa ko ibyateguwe bizajya bibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere ‘RDB’.
Abakozi b’inzego za leta basabwe gukorera mu rugo uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi gusa nabo ntibagomba kuzajya barenga 30% by’abakozi bose ku biro.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera byo bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Imihango y’ubukwe irimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 100.
Abitabira ibyo bikorwa basabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’igikorwa kandi bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo.
Ejo hashize, ubwo Kagame yari yitabiriye inama ya mbere ku buzima rusange muri Afurika hifashishijwe ikoranabuhana, yabwiye abayitabiriye ko ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron, ari ikimenyetso ko iki cyorezo ntaho kirajya, bityo abantu bagomba gushimangira ubufatanye birinda kandi bagakorera ku ntego.