Amahane n’amakimbirane hagati y’abanyapolitike mu mashyaka amwe n’amwe akorera mu buhungiro

    Ambasaderi JMV Ndagijimana

    Mu magambo avunaguye, dore uko Ibukabose-Rengerabose ibibona :

    Abakomeje gushyamirana mu mashyaka akorera mu buhungiro, nka vuruguvurugu ivugwa muli iyi minsi mw’ishyaka Victoire Ingabire yitangiye akemera gutotezwa no gufungwa n’abarwanya ukuri n’ubumuntu, BARAPFA UBUSA NTIZEZE.

    Kurwanira ubutegetsi mu mashyaka akorera mu buhungiro badafite n’igihugu bashobora gukandagizamo ikirenge ni nka wa mwana wikinisha.

    Ibyihutirwa ni ugukora ibishoboka byose tukarengera abatotezwa n’abicwa n’ingoma ngome iyobora u Rwanda no kuzana demokrasi mu gihugu, abashaka gukora politike bakayikora badasesera mu myugariro, badakinira ku kibuga gisasiye ku mahwa. Abirirwa barasana bakili impunzi nibo ba dictateurs b’ejo hazaza biteguye gukandamiza rubanda. Hali uwigeze abona cyangwa yumva abaharanira ikiremwamuntu nka Joseph Matata basubiranamo cyangwa baterana amagambo hagati yabo kandi bakora ijoro n’amanywa barengera abanyarwanda ? Ni ukuvuga se ko bo ali intama zitekereza kimwe ? Aho bataniye n’abanyapolitike, nuko Matata na bagenzi be badashishikajwe n’imyanya y’ibyubahiro bya baringa, ahubwo bakaba bitangira ikiremwamuntu nta gihembo babitezemo!

    Tubyibazeho niturangiza tumenye abo tugomba kwisunga no gufatanya nabo urugendo.

    Twibaze tuti : Tuzunganira abadusubiza inyuma mu mwiryane se, cyangwa tuzafatanya n’abaharanira kwishyira ukizana n’imibereho myiza y’abanyarwanda mu Rwanda no mu buhungiro, mu bwubahane no mu mucyo wa dialogue permanent? Nitumara gusubiza iki kibazo, tuzaba duteye intambwe ikomeye mu myumvire y’inshingano dukwiye kwimakaza.

    Jean Marie Vianney Ndagijimana