AMARENGA Y’IBYAGO

    Mwambare amagunira mutakambire Uhoraho adutize imbaraga nkuko yazitije Samusoni ubwo yacunagurizwaga mu giterane cy’abanzi be, twagomeye Imana tuyoboka kandi twimika ikigirwamana Kagame, ubuntu bw’Imana buheruko buduhunga. Agahiri n’agahinda nibyo byuzuye imitima ya benshi yaba abamuzi, abatamuzi, abazamwumva ndetse n’abasangiriye nawe ku gikombe, uko yabazamuye ku kimenyane niko abarimburana n’impinja zikiri munda, kuko we ubwe ni ikizira.

    Ishyaka, umwete, imbaraga z’umutima n’urukundo byarangaga abagabo b’i Rwanda byagiye he? Ninde waturangira inzira twanyuramo twikiza umwanzi ukomeje kutwishima hejuru? Ndabizi benshi muri twe turarata inkovu z’imiringa gusa kubera ibitugose bihabura imitima, ariko nk’uko Samusoni yaciye bugufi akingingira Uwiteka kumutiza imbaraga yahoranye, nimucyo duce bugufi, twese hamwe dufate umunsi umwe wo kwiyiriza dusaba Imana kuducira inzira, maze murebe ngo UMWANZI W’ABANYARWANDA n’IMANA arabura amahwemo.

    Iyo bigeze aho abagabo birataga imbaraga z’ubusore bwabo batakibasha gutabara abana babo, abagore babo cyangwa bo ubwabo, uzamenye ko Umwuka wagutizaga imbaraga z’umutima utakikuriho maze ushake impamvu yabyo. Impamvu ntayindi ni uko mwatakiye Imana ikabatabara, mwamara kugera kubyo mwayisabye mugahita muyimura mukimika ikigirwamana Kagame, nicyo musenga, nicyo muhimbaza, noneho mumaze kugitiza imbaraga kuburyo kitagitinya no kwihenura ku Mana Rurema, imivumo yabyo niyo irimo kudutera gushenguka bigeze aho umuntu yaremye yicwa ntihagire n’uwo mumuryango utinyuka kumuririra.

    Amabi abakorera ntabwo yari kubaho, iyo mumenya uwabahaye gutsinda akabagarura mugihugu mwarotaga mu nzozi, icyo mwayituye nuko mwabaye babi kurusha ingoma zose zabayeho, mwemera kumena amaraso atarangwaho urubanza, n’ubu muracyica nyamara ntimuzi ururi imbere rubategereje.

    Bibamariyiki kwitwa abagabo igihe mutabasha no kuvugira ku karubanda muranguruye amajwi yanyu? Wowe wumva ko ukomeye ukemera kwijandika mu bikorwa byo kugirira nabi bene so, ukomeye bingana iki kuburyo nujugunywa mu nzu y’imbohe uzivanamo? Hanyuma se mwe mwirirwa mucura amatiku no kurema ibinyoma, muyobewe ko mu Mategeko Cumi y’Imana bibujijwe kubeshya, kubeshyera cyangwa gucurira mugenzi wawe ibinyoma? Muzahembwa iki kizabaha umutuzo mu mitima ko iby’isi babashukisha mubibona mubanje gucunaguzwa no kwamburwa roho zanyu?

    Nshuti bavandimwe, mwe mwese mwiyita abanyepolitiki, turambiwe n’amacakubiri mwimakaje aho muhora mucagagurana mwishakira ubutegetsi mu buhungiro nkanswe mwarageze iyo mujya, igihe kirageze ngo ibirura bitandukanywe n’intama. Abaharanira ubutegetsi bagashyirwa hirya, tugafatanya n’abashaka ko umunyarwanda yibohora igitugu, ubwicanyi, amatiku n’urugomo rugeze aho abantu babuzwa no kuramya! Harya ubwo umuntu ukubuza kuvuga, akakubuza uburenganzira bwose yitwaje udufaranga usora wiyushye akuya wamukeza?

    Dore ibyago biri ku muryango bikomanga, rupfu ashinyitse imikaka kandi we ashishikajwe no kumira wowe, njye, abawe n’abanjye atarondoye. Ibaze uko uzabyifatamo ubwo umuriro utwika amazu uzaba wasakaye igihugu cyose ntanuwo gutabara mufite. Igihombo si icya Kagame, si icy’abamurwanya ahubwo ni icyawe nanjye, ndetse n’uriya mwana utwiswe utazi ibirikuba utanabifitemo uruhare.

    Muve mu matiku yo gushaka ubutegetsi mudafite mukore ibyihutirwa. Icyihutirwa nukuvanaho umwanzi w’abantu n’Imana, wamurikiwe kandi ushyigikiwe n’imbaraga zikomeye za Dayimoni, utumazeho abantu n’UBUMUNTU tukaba dusigaranye ishusho gusa. Ibi kandi inzira byakorwamo ni imwe gusa: Gushyirahamwe, tukareka kwikunda no gushaka ibyubahiro tudafite kuko TWESE MU MASO YAYO TURI IBIZIRA, kugeza twiyemeje guca bugufi no kwezwa nayo. Imana yumvise agahinda, iminiho, imiborogo y’abatarangwaho urubanza bicirwa urubozo hirya nohino bazira kwanga kuyoboka IKINYOMA n’ UMWIJIMA, izabacira akanzu, muce bugufi twiyeze maze duhabwe imbaraga murebe ngo turanesha hatabaye urugamba nkuko Gidiyoni yabigenje.

    Kanyarwanda J. Michael

    Kigali-Rwanda