Amashirakinyoma ku rupfu rw’umunyamideri Alexia Mupende

Nyakwigendera Alexia Uwera Mupende

Mu gutangira inkuru nifuje kugeza ku Banyarwanda mbanje gusaba abazasoma iyi kuru bose kutazashaka kuyivangamo amarangamutima ya politiki kuko njyewe uyanditse nta politiki nkora ahubwo nababajwe n’umuryango nyarwanda watakaje umwana wawo akiri muto azize amaherere no gukunda ibyubahiro by’isi bya bamwe.

Bimwe mu bitera abantu kwibaza byinshi kuri uru rupfu

Ku munsi wo gushyingura Nyakwigendera, Nyina Rose Mupende yavuze amagambo yateye benshi kwibaza. Hari aho yagize ati: «Alexia yishwe n’umuntu tutatekereza ko yabikora..» Yarongeye ati:»uriya mukozi ntabwo ari we wamwishe ahubwo yarakoreshejwe» Ibi bikaba bishaka kuvuga ko abo mumuryango wa Alexia bazi uwabahekuye ariko bafite ubwoba bwo kumuvuga. Nyina wa Alexia yavuze kandi ko abasigiye ubwoba! 

-Hatangajwe ko Alexia yishwe n’umukozi wo mu rugo afatanije n’undi muntu ariko ababonye umurambo wa Alexia bavuga ko aticishijwe icyuma ahubwo yajombwe akantu gasongoye ku mutsi wo mu ijosi ku buryo n’igikomere kitagaragaraga cyane, ibi bikaba bisobanura ko yishwe n’umuntu uzobereye mu bikorwa byo kwica bucece kandi kinyamwuga. Kuki polisi yashatse kuyobya uburari yitirira ubu bwicanyi umukozi wo mu rugo kandi byaragaragaraga ko atari we?

-Imyitwarire y’abantu bamwe bakomeye hano mu gihugu nyuma y’urupfu rw’Alexia nayo iteye kwibaza. Akimara kwicwa hahise hakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambuga zitandukanye amafoto ya nyakwigendera n’iyo nkuru y’incamugongo, ariko nyuma y’amasaha make hatangiye ibimeze nk’igitutu ku bantu batandukanye babuzwa gukomeza kuvuga ku rupfu rwa Alexia n’abantu bakomeye mu gihugu. Ibi bikaba byarateye kwibaza impamvu hari abadashaka ko hagira abavuga kuri urwo rupfu inzego zishinzwe umutekano zari zimaze kuvuga ko zikeka ko rwagizwemo uruhare n’umukozi wo mu rugo.

-Abagiye mu kiriyo iwabo wa Alexia bashoboye kwibonera ko hari ikimeze nk’umwuka w’ubwoba kuri bamwe mu bari basobanukiwe ibyabaye ndetse hari na bamwe mu bayobozi bagiriye inama abantu bo miryango yaba yahafi kwirinda kugaragara ku kiriyo cya Alexia.

-Bamwe mu bayobozi bagiye gushyingura Alexia bimeze nk’urwiyerurutso no gutera ubwoba umuryango wa nyakwigendera nyamara bari mu babujije abantu kujya ku kiriyo no gukomeza kuvuga ku rupfu rw’Alexia.

Ibyo njye nashoboye kumenya ni ibihe? :

Alexia Mupende yagiranye ubucuti na Bertrand Ndengeyingoma, umusore umaze iminsi asabye akanakwa Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika.

-Alexia Mupende yari atwite inda ya Bertrand Ndengeyingoma bikaba biri mu mpamvu zatumye yicwa ikitaraganya nyuma y’aho umwe mubo yabibwiye amuviriyemo bikagera ibukuru.

-Alexia Mupende yari aziko ashobora kwicwa ndetse yari yarabibwiye benshi bo mu muryango we ndetse n’inshuti zimwe za hafi. Dore ko yari yaratewe ubwoba.

-Alexia Mupende yategetswe kureka ubucuti na Bertrand Ndengeyingoma anategekwa gushaka umugabo mu maguru mashya. Ni nayo mpamvu yahise ategura ubukwe yari afite mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

-Lt Muhwezi Paul wari mu ngabo zirwanira mu kirere ariko akorana hafi n’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu yaguye mu mpanuka idasobanutse i Nyagatare ubwo yajyaga kwerekana umugeni iwabo kw’ivuko, uyu Lt Muhwezi akaba yari yarategetswe kurongora Alexia ngo arekane na  Bertrand Ndengeyingoma ariko ntibyashoboka.

-Ise wa Alexia ari we Alex Mupende afatwa na bamwe nk’umuntu utishimiye ubutegetsi dore ko yakoze no mu biro by’umukuru w’igihugu akaba yari n’inshuti ya Nyakwigendera Patrick Mazimpaka.

-Umukozi bavuga ko yagize uruhare mu kwica Alexia yajyanywe n’abishe Alexia akaba afungiye muri Safe House i Kinyinya niba bataramwimura cyangwa ngo bamwice, ubwo arimo kwigishwa ibyo azavuga nibamugaragaza bakavuga ko yafashwe. Uyu mwana kandi mbere yo kujya gukora mu rugo kwa Mupende akaba yarabanje gukora mu nka zabo. Uyu mwana nawe akaba ari uwo gutabarizwa.

-Mushiki wa Bertrand Ndengeyingoma yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’AlexiaNsoza inyandiko yanjye nasabaga abanyarwanda kureka umutima wa kinyamanswa ushoboza gutuma umuntu w’inzirakarengane yicwa azize gusa ubucuti yagiranye n’umuntu bamwe babona ko bitari bikwiye.

Muhorane Imana 

Umusomyi wa The Rwandan 

Kigali