Nyuma y’aho urwego rw’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda (CID) bushyiriye hanze amajwi buvuga ko ari aya Adeline Rwigara na Tabitha Gwiza, twifashishije ibivugwa n’abanyamategeko kuri iki kibazo.
Me Joseph Cikuru Mwanamayi agira ati:
“Mu mategeko, bene ibi biganiro byafashwe ( recordings / enregistrements) ntabwo ari authentic evidences /preuves authentiques, kuko ntabwo haba hagaragajwe circonstances zatumye biba recorded /enregistrés ndetse n’igihe byafatiwe.
Ari na yo mpamvu hakwibazwa KUKI BITANGAJWE NYUMA Y’IFATWA RY’ABASHINJWA?
ESE MBERE BAFATWA BAGAFUNGWA, BAKAREKURWA IBYO BIGANIRO NTIBYARI BIHARI?
Ikindi na none, NTAHO BYABAYE KO UBUGENZACYAHA BUSHYIRA AHAGARAGARA IBIMENYETSO BWABYO MU GIHE CY’IPEREREZA.
Mu mategeko, iperereza ni ibanga (investigation procedure must be confidential until ikirego kigejejwe mu nk’uko)
Nk’Umunyamategeko wabigize umwuga, NSANGA UBU BURYO UBUGENZACYAHA BUKURU (CID) BWAKORESHEJE M’UGUSHAKA KUGARAGAZA IMBURAGIHE UKURI K’UBUSHINJACYAHA (umuburanyi) MU NKIKO, nta rubanza ruratangira imbere y’umucamanza, BUNYURANYIJE N’AMATEGEKO.
Bityo nkaba ntaha agaciro aya majwi yafashwe.
None se barabashinja Diane Rwigara n’abo mu muryango we ngo bamennye amabanga y’iperereza, kandi na bo(police) yarangiza ikayatangaza muri rubanda kandi bivugira ko dossier igikorerwa iperereza!
Nsesenguranye ubushishozi bwa kinyamategeko ikiswe ikiganiro cy’abashinjwa, humvikana mo ko un seul interlocuteur avuga byumvikana ko ari we wenyineeeeeeeee, hanyuma mugenzi we akamurekera igihe gihagije cyo kuvuga, na we akabona ubuvuga arangije.
Kandi byakagombye kumvikana ko bari 2, wenda umwe arogoya undi bitamuturutseho, cg se byumvikana ko amajwi ageranaho bigoranye kubera guturuka kure bitewe n’ikirere.
Si ko bimeze kuko wagira ngo bari biteguye kwifata amajwi cyangwa se bari muri studio Radio y’ibyuma bihambaye bifata amajwi.
Uretse Diane ndumva andi mazina ari codes za Muganga na Nzobe. None se Diane ni ryo ryananiranye kurikoda!! (Coder), cyangwa baragira ngo Abanyarwda bumvemo iryo zina???
Prof Charles Kambanda we agira ati:
Ibi bintu biteye isoni. Nubwo authenticity y’iriya audio bigaragara ko yateza ikibazo gikomeye mu nkiko zegenga, reka tuvuge ko uriya muntu bivugwako yavuze muri iriya audio yabivuze koko:
1. Kuki bakuyemo ibyo urundi ruhande / umuntu bavuganaga yavuze?
Hari principle y’amategeko agenga itangwa ry’ibimenyetso mu manza. Umuntu wese wifashisha document ( recorded cyangwa yanditse) agomba gutanga document yose ukwo imese kwose. Iyo umuntu adatanze document yose, igice cya document yatanze kiba impfabusa; ntabwo cyemerwa. Kubera iki ? Kugirango recording cyangwa inyandiko igire akamaro, tugomba kumva ikiganiro cyose, cyangwa tugasoma inyandiko yose.
2. Amagambo yunzikana nta cyaha kirimo. Umuntu uvuga muri iriya video avuga ibyo yumva mu mutima we kandi akabivuga akoresheje sentiments. Avuga ibyo atekereza kuri Diane. Ese, Diane ashinzwe cyangwa abazwa ibyo abantu batekereza ku bintu akora? Ese, uriya muntu uvuga ni Diane?
3. Diane yashakaga kwiyayamaza maze agakura Kagame ku butegetsi. Bivuze ko officially, Diane ari opposed kuri junta ya Kagame. Kandi nta cyaha kiri mu kuba opposed kuri junta ya Kagame.
4. Diane afite uburenganzira busesuye kuvugana n’abantu ashaka. Ibyo na constitution y’u Rwanda irabimwemerera. Kuki kuvugana n’abantu bamwe Leta idashaka byahinduka icyaha?
5. Abantu bafite uburenganzira bw’ugusohoka n’ukugaruka mu gihugu. Tuvugeko Diane yashakaga gusohoka cyangwa kujyana amadocuments ye hanze. Ikibazo kirihe?
6. Kuba Diane yavuganaga n’abantu benshi ashaka abayoboke biteye ikihe kibazo? Yasabwe imikono ingahe bagombaga kumusinyira mu gihugu hose? Abo abantu yari kubabona gute atavugana n’abantu benshi? Ese, abantu benshi ni bangahe? Hari itegeko rishyira limit ku bantu umunyarwanda yemerewe kuvugana nabo?
7. Ese gutekereza ( igitekerezo) cyangwa kwifuza ko Leta ivaho cyangwa kubivuga, n’icyaha? Nta tegeko ko umunyarwanda ashigikira Leta! Bityo kwanga Leta nta cyaha kibamo. Nta muntu uhanirwa igitekerezo afite igihe cyose icyo gitekerezo kitaragira igikorwa kitwa icyaha.
8. Iyo audio Leta yayisohoye ngo bigende gute? Ese urubanza Leta ishaka kuruburanira mu binyamakuru?
9. Ngo barafunzwe kubera kuvuga amabanga ya Leta! Nta duty of confidentiality ibaho hagati y’umuntu Leta ikoraho iperereza na Leta. Niyo mpanvu iperereza rikorwa mw’ibanga. Uregwa afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga ibintu byose Leta imurega igihe cyose abimenyeye. Uregwa ntabwo ari umukozi wa Leta. Ni nayo mpamvu tuvuga mu mategeko ko bitemewe ko Leta yakubaka ikirego cyayo ishingiye kukubaza uregwa. Why?(i) Mu mategeko nta muntu wishinja (ii) umuntu wese ukorwaho iperereza afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo abakora iperereza bamubaza, bityo ibanga risabwa rikaba ritakiriho.
Uregwa nta banga na rimwe asabwa kubikira Leta. Ibanga rivugwa mw’iperereza rireba Leta, n’abayikorera iperereza, apana uregwa. Wibaza aho aba bantu bigiye amategeko bikakunanira. N’inyeshamba zihora zikupita mu gatuza ngo icyo bashaka cyose bagikora kubera ko bafite ubuyobozi! Biteye isoni
Dr Kambanda, you just made my day, you are a genius,NTA CYAHA BARIYA BANTU BAGANIRAGA BAKABAYE BABARWAHO, ibyo baganiye nuburenganzira bwabo, kandi Diane ntiyanabihishe, yavuzeko ashaka kuvanaho Kamege biciye mu matora, anavuga ku mugaragaro ko ashaka guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda bwahonyowe, none niki gishya kirimo hariya atababwiye kumugaragaro! les cons! les demons! wa mugani w’iriya audio nanjye mbona bitinda ngo uriya mutindi aveho naho ubundi aratumaraho abantu n’ibintu!
Twumvikane aliya majwi ni ay’umwimerere kandi abantu bashobora kuganira bohererezanya one-way records ni ukuvuga umwe akirecordinga akohereza, yarangiza undi nawe bikaba uko. So, amajwi ni ay’Adeline na Tabitha. Gusa igikuru, icyaha kilimo ni ikihe? ntacyo na mba! Halimo ngo Diane akora politike, ngo ashaka abayoboke, ngo arwanya leta, etc. none se muli ibi icyo umunyapolitike urwanya leta atemerewe gukora ni iki? Mudiscute kuli ibyo na ho amajwi yo ni umwimerere ahubwo kuyashyira ahagaragara ni no kubangamira privacy y’umuntu kandi ni icyaha gihanirwa.
NONESE UKORA POLITIKE NTASHAKA ABAyoboke ikindi Dianne ntigeze atavugako ashaka impinduka yogukiza abanyarwanda abacecetse rero mwanze kuvuga ngomuge mumuhanda mikize Diane kandi mwese muzanashira mutavuze
birababaje kugaraguzwa agati kariya kagene