AMAYERI YO KUBUZA AMAHORO N’UBURENGANZIRA UMUNYAGIHUGU DIANE RWIGARA

Bavandimwe banyarwanda dusangiye igihugu,

Muri uyu mwanya turagira ngo twibaze imitego yatezwe Diane Rwigara n’ubugome bwihishe muri iyo mitego ubwayo, tutiriwe tuyikorera isesengura ryimbitse. Bizagira igihe cyabyo.

Birumvikana ko ab’amahanga n’imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Kagame yabateze umutego wo kwihimbira abakandida be afite uko yageneye uko bizabagendekera n’icyo azabagenera bitabangamiye amajwi yarangije kwiyandikira, mu gihe ikizagaragara nk’amatora kizaba kiri kunyura mu ikinamico.  Byumvikane ko n’aba bakoreshejwe mu yandi mayeri atari ayo kwemezwa nk’abakandida cyangwa se ayo gushinja ibinyoma, Kagame ashobora kuzagira icyo abagenera kijyanye n’akamaro bagize.

Ntituri bujye muri details nonaha (kubera impamvu tuzaganiraho mu bihe biri imbere), dushobora kuzabigarukaho mu minsi itarambiranye.

Ibyakozwe byabonwa mu ndorerwamo eshatu zikurikira:

  1. Kagame si ubwa mbere yifashisha abantu bafite uruhare buri wese yagenewe mu ikinamico ryo gusenya uwo yikanga. Muri ibi bihe twatekereza iyinjizwa mu kibuga rya : Barafinda Sekkikubo, Gilbert Mwenedata na Christine Mukabunani wateguriwe icurabicumuro.

Bisaba ubwitonzi bukomeye kugirango amayeri buri wese yakoreshejwemo asobanuke, kuko bamwe bagombaga kugaragazwa nk’abahanganye na Kagame kugira ngo bace amazi ibya Diane, nubwo bitagezweho uko byari byitezwe. Icyari kigenderewe ni ukugerageza gupfukirana Diane ngo atagaragara, no kwerekana ko hari abandi bakandida. Bamwe bagahabwa ibyo bavuga bidasobanutse (vague) ngo bagaragaze ko bateshejwe umutwe na leta, abandi bagasabwa kuba nk’abatazi ibyo barimo n’aho berekeza, byose kugira ngo Diane aboneke nk’aho nta kidasanzwe cye ari umwe mu bandi, niyangirwa bizavugwe ko hari n’abandi bangiwe. Hakaba n’abagomba gukoreshwa mu kuzashinja Diane kugira ngo afungwe, kuko byari bimaze kugaragara ko iturufu y’amafoto mahimbano ntacyo izatanga mu gutesha umutwe n’umugambi nyirukuvugwa n’abamushyigikiye.

 

  1. Imitego yatekerejwe, iyaretswe n’iyifashishijwe : [a] Amafoto y’ubusa ; [b] Gutera ubwoba ; [c] Gutera ubwoba abarwanashyaka no gusebanya mu gutesha umutwe ku bo bo bibaza ko bamushyigikira kabone n’iyo baba batuye mu mahanga ya kure, hifashishijwe cyane ibitangazamukuru byo mu nda y’icurabinyoma.

 

  1. Gutegura uburoko cyangwa guhiga bukware uwo batinya ko yaba perezida, yaba abihabwa n’amategeko mu bihe bitunguranye cyangwa se ashobora kubyegukana mu matora : ubu ni ubugome bwakoreshejwe kuri Joseph Sebarenzi, Dr Theoneste Niyitegeka, Pasteur Bizimungu (akiri mu gitekerezo cyo gushinga ishyaka : we yikanzwe kare cyane), Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Victoire Ingabire Umuhoza, tutibagiwe n’abandi benshi batari abanyapolitiki ibi byakorewe.

M. Mirabyo

1 COMMENT

Comments are closed.