Ambasaderi Eugène Richard Gasana araregwa gusambanya umugore akoresheje igitinyiro cye.

Ambasaderi Eugène Richard Gasana

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru New York Post aravuga ko umugore w’umunyarwandakazi yatangaje ko yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri na Ambasaderi Eugène Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uwo mugore nk’uko bivugwa mu kirego yavuze ko Ambasaderi yamusomye ku kiganza akanamubwira amagambo y’urukozasoni ateye ubwoba mbere yo kwisanga bari kumwe mu cyumba cya Hoteli iri mu mujyi wa New York mu gace ka Manhattan.

Urega wari mu kigero cy’imyaka 21 icyo gihe avuga ko yakoraga nk’uwimenyereza umwuga (stagiaire) mu muryango w’abibumbye ONU mu 2014 igihe Ambasaderi Eugène Gasana yamukorega ibya mfura mbi.

Ambasaderi Gasana w’imyaka 56, ngo yaba yarahohoteye uwo munyarwandakazi inshuro ebyiri zose hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2014.

Uwo munyarwandakazi avuga ko Ambasaderi Gasana yamutumiye gusangira amafunguro muri Millennium Hilton Hotel cyangwa muri One UN Plaza mbere yo kumwumvisha ko bagomba kuzamukana bakajya mu cyumba cy’inama. Ngo bageze muri icyo cyumba uwo mugabo w’ibigango ufite metero hafi ebyiri n’ibiro birenga 100 ngo yaba yarafashe ku ngufu uwo mugore ukabakaba metero imwe na 60 (1,60m) upima n’ibiro 60! Ariko uwo mugore ntabwo yagize ajya kurega ngo yari afite ubwoba atinya ko Ambasaderi Gasana yamugirira nabi cyangwa akibasira abo mu muryango we baba mu Rwanda kandi ngo uwo mugore yari azi ko Ambasaderi Gasana afite ubudahangarwa bugenewe abahagarariye ibihugu byabo mu mahanga (immunité diplomatique.)

Nk’uko mu kirego bakomeza babivuga ngo Ambasaderi Gasana ntiyahagarariye aho kuko nyuma y’iminsi mike ku itariki ya 11 Nyakanga 2014 yongeye kumwibasira amufata ku ngufu bwa kabiri.

Ikitaramenyekana kugeza ubu ni ukumenya impamvu uyu mugore yamaze igihe kingana n’imyaka 5 akabona gutanga ikirego. Dore ko Ambasaderi Gasana yavuye ku mirimo ye muri Kanama 2016 ubu akaba yarabonye uruhushya rwo gutura mu buryo buhoraho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika (résidence permanente).

Ababuranira uwatanze ikirego babwiye ikinyamakuru New York Post dukesha iyi nkuru ko uwo bunganira arimo gukorana n’ibiro by’umushinjacyaha wo mu gace ka Manhattan mu mujyi wa New York urimo gukora iperereza kuri ibi birego. Ubushinjacyaha bwirinze kugira icyo butangariza iki kinyamakuru.

Ababuranira uwatanze ikirego bakomeza bagira bati: “uwo tuburanira yerekanye ubushake budasanzwe mu kwigaragaza.”,”Yagiriye icyizere ubutabera bw’Amerika, ikirego cye kirivugira kandi dutewe ishema no kumuburanira.”

Ikinyamakuru New York Post ngo ntabwo cyashoboye kubona telefone ya Ambasaderi Gasana ngo agire icyo abivugaho.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa facebook yatangaje ko aka Ambasaderi Eugène Gasana kashobotse, ngo ubuhamya ni bwinshi kandi ngo mubamushinja harimo n’abanyamahanga, ndetse ngo hari n’ubundi buhamya i Berlin mu budage (nabibutsa ko naho Ambasaderi Gasana yahabaye ahagarariye. u Rwanda)

Ntabwo Olivier Nduhungirehe yahagarikiye aho ahubwo yakomeje yisekera ihuriro Nyarwanda RNC avuga ko ryibeshye ko ryabonye umuyoboke w’icyatwa (ambasaderi Gasana) yemeza kandi ko Ambasaderi Gasana yarangiye ko ahubwo baba bitegura kumugemurira kuko muri Amerika batajya bihanganira ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu no guhohotera bishingiye ku gitsina.

Ababikurikiranira hafi bahamya ko iminsi iri imbere itazorohera Ambasaderi Gasana kuko yarenze umurongo utukura ubwo yari atangiye kwinjira mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Ibyatumye yirukanwa byo benshi babonaga ko Perezida Kagame yasaga nk’uwabyihanganiye n’ubwo byatokozaga icyubahiro cye nk’umukuru w’igihugu ndetse nk’umugabo mu rugo rwe ariko ibyo kujya muri Uganda kubonana ba Perezida Museveni n’ibindi bikorwa birwanya ubutegetsi byatumye amazi arenga inkombe.

Abaraguza umutwe batangiye kuvuga ko ibirego bigiye kwisukiranya n’iyo ibi aregwa muri Amerika yabicika hazaza n’ibindi dore ko n’umunyamabanga wa Leta Olivier Nduhungirehe yabikomojeho. Aho ibi birego bikomereye n’uko n’ubwo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwavaho ibi birego biregwa Ambasaderi Gasana byo ubutabera mu bihugu by’amahanga buzakomeza kubikurikirana.

3 COMMENTS

  1. mubyukuri abaopozisiyo bagaragara nkabasazi batazi ibyobakora
    1 kayumbanyamwasa wihishe mumwobo ntagaragaza ibikorwabye niba ategura intambara yeruye ntabivuga itahukanaryo rikajijisha ngo simatiwei niyo izakuraho kagame abingenzi muribo bakabica abandi bakabafata abandibakabahimbira ibyaha mbona ahobigeze kayumba yagombye gupfa ntacyo amaze
    2sankara numwe mubari barikwihutisha ibikorwa byimpinduka kuko yaramaze kugira ibikorwa bigaragara kandi akurikirwa nabantu bataribakeya murwanda ariko bakinyenabi umupiira yagombaga kuba ahantu hizewe haruburinzi kuburyo atapfa gufatwa
    3kudashirahamwe nibyo bizatuma kagame abamarirakwicumu
    ibyiza kuki batahurizahamwe kuzamurwanda kuburyo hamwenabaturage bakorera impinduka mugihugu icyarimwe ?batabishobora bakamanika amaboko kobatsinzwe

  2. Bantu mu menye, kuregwa gufata ku ngufu nicyo kirego cyoroheje gutekinika kandi bigora ukiregwa kwisobanura. Gasana bamuteje umuntu bakoranaga baziranye gukoresha iyi ntwaro ngo bamurimbure biraboroheye. Ndatse Human rights yigeze kurega u Rwanda ko bakoresha icyaha cyo gufata ku ngufu ngo bakatire umuntu bikomeye bitabagoye.
    Ngiyo tekiniki bagiye gukoresha ngo bahitane Gasana, cyane cyane muri ibi bihe iburayi gufata umuntu ku ngufu biba nko kwica umuntu . Ibyo Kagame arabizi.
    Gasana ahaguruke yirwaneho ategure iminza zitazashira ngo bamwishyuze kuba yarabarwanyije akiha kubonana na Museveni. Kagame aagenda yisasiye benshi ariko ntagahora gahanze ejo azahirima nka Hitler

  3. Mumbabarire mibeshye: uvuze ukuri abanya poritike
    kayumba / Twagiramungu /Rusesabagina. nabandi bamaze iki ? babica ruhongohongo mbona. bashyirahamwe ntacyabananira .
    Naho ubundi numugani wubushwiriri. murawuzi mwese.

Comments are closed.