Ban Ki-moon aremeza ko M23 ubwo yafataga Goma, yabifashijwemo n’amahanga

Nkuko tubikesha imbuga nka reuters.com na zonebourse.com, muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2013, Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yagaragaje ko ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma muri Kongo Kinshasa m’Ugushyingo 2012, wari ubifashijwemo n’ibihugu bimwe by’amahanga.

Amakuru dukesha izi mbuga nkoranyambaga, akomeza avuga ko n’ubwo Ban Ki-moon yagaragaje ko hakoreshejwe imbaraga ziturutse hanze ku mutwe wa M23 mu gufata Goma, ariko yirinze kugira igihugu na kimwe atunga urutoki.

Muri iyi raporo ku ngufu zishyirwa mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Monusco, akaba agaragaza ko umutwe wa M23 kwemera kuva muri Goma nyuma y’iminsi11 wari umazemo ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ingufu wari watijwe mu kwinjiramo.

Ibi Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye abitangaje nyuma y’uko impuguke z’uyu muryango zakunze gushinza u Rwanda ndetse na Uganda kuba aribyo bitanga ubufasha bwose kuri uyu mutwe wa M23, ndetse zikongeraho ko mu kwinjira mu mujyi wa Goma ibikorwa bya gisirikare byose byari biyobowe n’ibi bihugu.

Umutwe wa M23 ukaba warafashe umujyi wa Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012, ariko ukaza kwemera gusohokamo nyuma y’iminsi 11 ubisabwe n’abakuru b’ibihugu by’Ibiyaga bigari.

Nubwo ariko izi raporo z’ Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango nka Human Right Wathc zakunze gutunga agatoki ibi bihugu, byo ku ruhande rwabyo ntibyahwemye kubihakana byivuye inyuma aho bivuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ibi kandi biratangazwa mu gihe hateganyijwe ko ku itariki ya 24 Gashyantare 2013 i Addis Abeba muri Etiyopiya hazasinywa amasezerano yo kugarura amahoro muri Kongo Kinshasa hagati y’Ibihugu Bigize Ibiyaga Bigari.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com