Bannyahe: bavuga ko bagiye kunyagwa ibyabo nta ndishyi hitwajwe ibiza

Imiryango irenga 1,000 ituye hano, banditse ko imitungo yabo yabariwe agaciro icyo bari bategereje ari indishyi none hagiye gusenywa ntayo bahawe ubutegetsi bwitwaje ibiza
Imiryango irenga 1,000 ituye hano, banditse ko imitungo yabo yabariwe agaciro icyo bari bategereje ari indishyi none hagiye gusenywa ntayo bahawe ubutegetsi bwitwaje ibiza

Abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali batuye mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ‘Bannyahe’, baravuga ko umujyi wa Kigali ushaka kubasenyera ukabanyaga imitungo yabo witwaje ibiza mu gihe ikibazo cyabo kimaze imyaka itatu gikurikiranwa.

Ku wa mbere, umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gusenya izindi nzu 1,000 ziri mu manegeka mu mujyi wa Kigali “mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza byaterwa n’imvura nyinshi iri kugwa”.

Pudence Rubingisa yavuze ko mu bazasenyerwa harimo abo mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro, inzu nyinshi ziri hano zikaba ziri muri iki kibazo kuva mu 2017 aho zanabariwe agaciro.

Kuva icyo gihe, imiryango 1,600 ituye hano yubakiwe n’umushoramari inzu z’amagorofa mu kandi gace ka Kigali ahitwa Busanza kugira ngo bimurwe bave kuri ubu butaka bajye muri izo nzu bubakiwe.

Benshi muri iyi miryango banze iyi ngurane, bavuga ko inzu zubatswe zitajyanye n’imibereho yabo.

Habaye inama nyinshi zo guhuza umujyi wa Kigali, abashoramari n’aba baturage birananirana biyambaza inkiko. 

Mu ibaruwa aba baturage banditse ejo ku wa kabiri basabye Perezida w’inteko ishinga amategeko “ubutabazi bwihuse” ngo badasenyerwa bakanyagwa ibyabo ku gahato hitwajwe ibiza.

Aba baturage bavuga ko inzu bubakiwe n’umushoramari “bahatirwa kujyamo zitaberanye n’imiryango yabo”.

Banditse bati: “Urugero usanga abenshi muri twe bafite umuryango w’abantu batanu kuzamura bagenerwa inzu y’icyumba kimwe izwi nka ‘chambrette'”.

Itegeko ryo mu 2015 ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu yimurwa ahawe ingurane ikwiye yumvikanyweho.

Jean de Dieu Shikama, umwe mu baturage bo muri aka gace, yabwiye BBC ko imiryango 79 ari yo yemeye ingurane y’izo nzu mu miryango 1,600 iri muri iki kibazo.

Ati: “Kugeza ubu kandi nta muntu urahabwa inzu nta n’urahabwa ingurane y’amafaranga. Ubu igihari ahubwo batangiye kudufata nk’abantu batuye mu manegeka bagomba gukodesherezwa”.

Mu nkiko byageze he?

Bamwe muri aba baturage bavuga ko umujyi wa Kigali ushaka kubimura ku butaka bwabo bufite agaciro ko hejuru utabishyuye kugira ngo bugurishwe abashoramari.

Ikibazo cyabo bakigejeje mu nkiko bishyize hamwe ariko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegeka ko buri umwe muri iyi miryango arega ku giti cye.

Bwana Shikama yabwiye BBC ko abaturage batatu gusa ari bo babonye amikoro yo gutanga ikirego mu nkiko, abandi basigaye babuze ubushobozi. Abareze dosiye ikaba iri mu rukiko.

Abatuye aha hegereye agace gatuyemo abantu bakize, bavuga ko abategetsi bashaka kuhabimura ku nyungu z'abashoramari
Abatuye aha hegereye agace gatuyemo abantu bakize, bavuga ko abategetsi bashaka kuhabimura ku nyungu z’abashoramari

Mu ibaruwa bandikiye Perezida w’inteko ishinga amategeko bamusabye “nk’intumwa ya rubanda, kwigana ikibazo cyabo ubushishozi bakarenganurwa”. 

Bati: “Ubu imitungo yacu yashyizwe mu cyiciro cy’abatuye mu manegeka mu buryo bwo kugira ngo ijyanwe bunyago nta ndishyi ikwiye duhawe mu gihe twari twarabariwe icyari gisigaye ari ukutwishyura natwe tukimuka.

“None tukaba tugiye kwimurwa mu buryo bw’agahato na kiboko ku gitugu gikabije, muri iyo myaka yose kandi [tukaba] nta burenganzira twari dufite ku mitungo yacu [kuko yari yarabariwe agaciro]”.

Ejo umuyobozi w’akarere ka Gasabo yakoresheje inama aba baturage ababwira ko abo bazasanga bashobora kugerwaho n’ibiza bazavanwa hano bagakodesherezwa ahandi amezi atatu.

Kugeza ubu ariko aba baturage bavuga ko batazi niba ari bose cyangwa ari bamwe bagomba gusenyerwa.