Ubwicanyi ku bakozi ba BRALIRWA, umutegetsi wa Uganda… mu rubanza rw’abari muri FDLR

Bwana Nkaka (ibumoso) na Bwana Nsekanabo mu iburanisha riheruka mu kwezi kwa mbere
Bwana Nkaka (ibumoso) na Bwana Nsekanabo mu iburanisha riheruka mu kwezi kwa mbere

Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR barezwe ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi ku bari abakozi b’uruganda BRALIRWA no gukorana n’ubutegetsi bwa Uganda mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Mu makimbirane y’ibihugu byombi amaze igihe, ubutegetsi bwa Uganda bwahakanye ibyo bushinjwa n’ubw’u Rwanda byo gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu munsi aba baregwa batangiye kuburanishwa mu mizi mu rugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Barezwe ibyaha bitandatu bahuriyeho birimo; ubugambanyi, ubwicanyi, iterabwoba, kurema no kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi.

Kuri Ignace Nkaka uzwi kandi nka La Forge Fils Bazeye hiyongeraho icyaha cya karindwi kuri we cy’icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki yagikoze abinyujije cyane cyane mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga zirimo YouTube.

Ubwicanyi mu nkambi no ku bakozi ba BRALIRWA

Bararegwa ibyaha bihera mu myaka irenga 20 ishize ubwo binjiraga mu mutwe witwa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR nyuma y’imyaka ine.

Baregwa kugira uruhare muri bumwe mu bwicanyi bwabaye mu burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda muri iyo myaka.

Bashinjwe uruhare mu bwicanyi ku mpunzi zigera kuri 200 zari zaravuye muri DR Congo zari mu nkambi ya Mudende mu cyari Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda bwabaye mu 1997.

Bashinjwe uruhare mu bwicanyi mu gitero cyahitanye abakozi 39 b’uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRALIRWA mu 1998 n’icyahitanye abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

Kubyo baregwa, mu ibazwa ryabaye mbere, Bwana Nkaka na Nsekanabo bahakanye uruhare rwabo muri ubu bwicanyi bwo muri ibyo bihe. 

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ntaho bahera bahunga ibi byaha kandi ari bo batangaga amabwiriza ngo bikorwe. 

Imyaka myinshi ishize ibi byaha bikozwe yagarutsweho kuko amategeko areba ibi byaha yagiye ahinduka.

Umucamanza yateguje ubushinjacyaha kwitegura ibibazo nk’iki mu maburanisha ari imbere.

Umutegetsi wa Uganda yavuzwe mu rubanza

Abaregwa bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018.

Ubushinjacyaha buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC urwanya Leta y’u Rwanda ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda. 

Muri uru rubanza humvikanye izina rya Philemon Mateke, umunyabanga wa leta ushinzwe ibyo muri aka karere muri Uganda bivugwa ko ari we wahuzaga FDLR n’umutwe wa RNC.

Mu makimbirane hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Uganda, u Rwanda rushinja uyu mutegetsi ibi birego, mu gihe ubutegetsi bwa Uganda bwagiye buhakana ko budafasha abashaka gutera u Rwanda.

Iburanisha rya none ryarangiye, abaregwa badahawe umwanya wo kwiregura kuko n’ubushinjacyaha mu gihe cy’amasaha atandatu butarangije gusobanura ibyo bubarega.

Iburanisha ritaha ryashyizwe tariki 14 Mata 2020.