Bernard Ntaganda yise Commonwealth ‘itsinda ry’abanyagitugu’

Bernard Ntaganda

Bernard Ntaganda, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi uba mu Rwanda, yatangaje ko Commonwealth ari ‘itsinda ry’abanyagitugu beza na ba shebuja b’indyadya’ bakuriwe n’Ubwongereza.

Yabitangaje uyu munsi aho biteganyijwe ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth isozwa nyuma y’iminsi itanu ibera i Kigali.

Ntaganda ukuriye ishyaka PS-Imberakuri, igice kitanditswe mu yemewe mu Rwanda, mu itangazo yasohoye uyu munsi yakoresheje amagambo akomeye anenga Commonwealth n’abakuru bayo.

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma, mu gihe cy’iyi nama na mbere yayo yumvikanye ahakana ibirego nk’ibyo byo guhonyora ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ntaganda avuga ko ishyaka rye rinenga uko ibihugu by’iburengerazuba kenshi binenga Uburusiya n’Ubushinwa ko bitegekwa n’igitugu, ati: “Ariko bakirengagiza akaga ka muntu kaganje mu Rwanda”.

Mu itangazo rye agira ati: “Nta soni afite, muri iyi nama Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yibasiye Uburusiya ariko abura ubutwari bwo kubona akanya gato ari mu Rwanda ngo asure abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyamakuru bari muri za gereza…”

Kuri ibi birego, muri kimwe mu biganiro byabaye muri iyi nama ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, Usta Kaitesi umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere yatangaje ko “abanyamakuru, kimwe n’abandi bantu, nabo bakora ibyaha”.  

Kaitesi yavuze ko abanyamakuru bafunze bafite ibyaha bakurikiranyweho badafunzwe kubera umwuga wabo.

Mu itangazo risa n’irigenewe abategetsi b’iburengerazuba bari i Kigali, Bernard Ntaganda yavuze ko “gushyigikira abanyagitugu babo beza, nk’ubutegetsi bw’u Rwanda, bishyira mu kibazo ibyo bita icyerekezo cy’isi…kandi biganisha ku gutakaza imbaraga kwabo.”

BBC