Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Bayobozi b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo namwe muyoboye Amashyirahamwe ya Sosiyete sivile nyarwanda,
Nshuti zacu namwe mwese mwikundira igihugu cy’u Rwanda ,
1.Nzinduwe no kubatumira mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda kugira ngo tuzahurire i Buruseli kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016, guhera saa munani z’amanywa (14:00) , mu cyumba cy’inama kiri Rue Eloy 80, Anderlecht 1070, kugira ngo njyewe n’ikipe dufatanyije tuganire namwe birambuye ku rugendo twiteguye gukora rwo kujya gukorera politiki mu gihugu.
2.Muri iyi imyaka 6 ishize twagerageje kubagezaho ibitekerezo n’ibyiyumviro byacu, twerekana ku mugaragaro uko tubona imiyoborere y’igihugu cyacu muri iki gihe, tugaragaza uko twumva n’ibibazo bikomeye cyane bibangamiye rubanda rugufi, bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bw’Agatsiko kayoboye Umuryango wa FPR- Inkotanyi kahisemo kwiyubakira ku kinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.
3.Twagize igihe cyo gusesengura,kungurana ibitekerezo no gutangaza agaciro gakomeye duha Inzira y’Amahoro nk’iyafasha Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo batagombye kongera kwisenyera igihugu bikabije.
4.Twerekanye ko kuzahura gihugu cy’u Rwanda bisaba ko haboneka Abanyapolitiki BEMERA kwitanga, bagatsinda iterabwoba kugira ngo begere rubanda bafatanye gukora REVOLISIYO idasesa amaraso ariko yifitemo ububasha bwo gutigisa ibirindiro by’ingoma y’igitugu bityo igashyira u Rwanda mu nzira ikwiye ya demokarasi ari nayo butegetsi bwa rubanda kandi buharanira by’ukuri inyungu rusange.
5. None rero dore igihe kirageze ngo twereke Abanyarwanda ko imvugo yacu ariyo ngiro. Koko igihe kirageze ngo tugere ikirenge mu cy’intwari zatubanjirije , bityo nka Madame Victoire INGABIRE duhaguruke tuve mu buhungiro, dusange rubanda mu gihugu, tutirengagije inzitizi n’ingorane zidutegereje.
6. Tugiye twitwaje Umushinga twateguriye Abanyarwanda dushaka kwerekeza mu rugendo ruhire rwo » Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne »(Together to modernize Rwanda; Rassembler pour moderniser le Rwanda).
7.Bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016, tuzasesekara mu Rwanda, dufatanye na rubanda rugufi gushinga ISHEMA rizahatanira gutsinda amatora yo mu 2017 na 2018 kugira ngo tuzahabwe ububasha bwo kuyobora u Rwanda mu nyungu za bose.
8. Nk’ababanye namwe mu buhungiro imyaka itari mike, ntidushobora kwirengagiza ko umuganda wanyu ukenewe cyane mu gufasha Abanyarwanda bari ku ngoyi mu gihugu kwiyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu hagamijwe kwishyiriraho ubuyobozi butanga amahoro n’ituze mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga bigari. Kandi mumenye neza ko urwo ruhare rwanyu nyine arirwo ruzabaha kwigenga mu gihugu cyanyu, abanyu ntibakomeze kugirwa Inkomamashyi n’Abagereerwa mu Urwababyaye, mugatura mugatunganirwe, mutegatemberana ishema mutekanye mu Urwagasabo.
9.Niyo mpamvu mbararitse ngo muzitabire muri benshi iki Kiganiro mbwirwaruhame cya nyuma tuzakorera i Buruseli kuri iki cyumweru kije. Nimwirengagize ibyakunze gutanya Abanyarwanda, muze tujye inama, dushyigikire abiyemeje kwitanga, twirinde kubaca intege.
10.Wowe ugishidikanya ku bushobozi bwacu bwo kuba hari icyo twahindura mu Rwanda, ibuka ubuhanga bwa kinyarwanda bugira buti, « ntawe uvuma iritararenga « , » Na nyina wundi abyara umuhungu » kandi bukongera ngo n’ » Imana ifasha uwifashije » , maze utsinde igishuko cyo gukomeza kwigira »Ntibindeba « .
Umwanzuro
Mbega ukuntu nifuza ko Abanyarwanda twese twakumva ko ibibazo bikomeye dufite ntawe uzamanuka mu ijuru ngo abidukemurire, bityo tukagasobanukirwa neza ko » Nta wundi ubitubereyemo « !
Mbaye nshimiye mbikuye ku mutima abazaza kudushyigikira, Imana izabaha Umugisha kandi nzi neza ko n’igihugu kitibagirwa abakigobotse , mu gihe gikwiye.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Ishema ku benegihugu bose nta vangura.
Bikorewe i Paris, 28 Nyakanga 2016.
Padiri Thomas Nahimana,
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda
Umukandida mu matora y’umukuru w igihugu yo mu 2017.