ISHEMA RY’U RWANDA : Gutanga inshingano.

Mu rwego rwo gukomeza kwisuganya mu gihe twitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda, turamenyesha Abataripfana bose n’abakunzi b’Ishyaka ryacu ko Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA yateraniye i Paris ku cyumweru taliki ya 24 Nyakanga (7) 2016 yahaye Bwana Jean Bosco HABIYAREMYE inshingano zikurikira :

(1)Kuba KOMISERI ushinzwe Ubukangurambaga mu gihugu cya Norvege

(2) Ubutumwa n’ububasha bwo gukusanya inkunga yo gushyigikiragahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kuyigeza mu isanduku y’Ishyaka ISHEMA.

Bityo rero, guhera kuri iyi taliki ya 28 Nyakanga(7) 2016 abatuye akarere ka Scandinavia kose bifuza gufasha bashobora kunyuza inkunga yabo kuri Komiseri Jean Bosco HABIYAREMYE.

Jean Bosco HABIYAREMYE yavukiye mu Karere ka Bugesera (ahahoze ari Komini NGENDA), taliki ya 30 Ukuboza (12) 1986. Arubatse, afite umugore n’abana babiri.

Tumwifurije gusohoza neza inshingano ahawe.

Bikorewe i Paris taliki ya 28/7/2016

Padiri Thomas Nahimana,
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda.